Frank Rubaduka watangije irushanwa rya Miss Career Africa rimaze kuba inshuro ebyiri, yashyinguwe, avugwa ibigwi n’abo babanye mu bihe bitandukanye, abo mu muryango we n’abandi bubakiye ku kuvuga ko yabaye umuntu w’abantu ubasigiye agahinda kadashira.
Frank Rubaduka yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku
Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 arohomye mu kiyaga cya Cyohoha giherereye mu
Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni ikiyaga kigabanya u Rwanda n’u
Burundi.
Yarohamye mu mazi ari kumwe na Ndamukunda Alexander wari
wamuherekeje gushakisha ubutaka bwo kugura, n’ibindi. Frank Rubaduka yashyinguwe uyu munsi
tariki 02 Mutarama 2021, mu muhango wabereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa
Kabarore mu Ntara y’Iburasirazuba.
Soma: Agahinda kuri benshi! Umurage Frank Rubaduka asize
Muri uyu Murenge ni ho ababyeyi be batuye. Umurambo
we wavanywe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu
ugezwa i Gatsibo ahagana saa yine n’igice za mu gitondo.
Musenyeri wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani, Gahima Mannasseh
wayoboye umuhango wo guherekeza Frank Rubaduka, yagarutse ku mateka n’ubwitange
byaranze uyu musore witabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko. Yavuze byinshi
birimo n’uburyo Frank Rubaduka yahinduye ubuzima bw’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya
Gahini yizeho.
Inshuti, abavandimwe n’abandi bagiye bafata ijambo baranzwe n’amarira n’agahinda ko kubura umuvandimwe bahuriza ku kuvuga ko babuze inshuti y’ingenzi itazigera yibagirana mu mitima yabo. Rubaduka Frank yashyinguwe mu Irimbi rya Kabarore.
Incamake ku buzima bwa Frank Rubaduka
Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro 'Decide X Show' cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita ashinga Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2020, imyigishirize n’amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze ku bantu barenga miliyoni 2 binyuze mu biganiro yakoraga kuri television n’inama yagiraga ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.
Frank Rubaduka yavukiye muri Uganda; umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka 3 y’amavuko. Yakuze kandi arerwa na bashiki be, bakuru be na Mukase. Ibi abigarukaho cyane mu nyigisho n'amahugurwa yatangaga.
Frank yavugaga ko inkuru yakubiye mu gitabo cye yagufasha gutegura, gutangiza, kwagura no gukomeza kubungabunga ubushabitsi byose biganisha mu cyerekezo cyo kwiteza imbere bikaba mu kanya nk'ako guhumbya.
Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro
no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12 kandi yifuzaga
kuba akorera mu bihugu 40 mu 2048.
Ubunararibonye mu by’imiyoborere n’umwihariko mu
guhanga imirimo byabaye ikimenyetso ko no mu bihe bikomeye nk’ibi bya Covid-19
ibintu biba bigishoboka, ukiga uko wabigenza mu bihe bitandukanye. Niko
yavugaga!.
Frank Rubaduka watangije irushanwa rya Miss Career Africa yasezeweho bwa nyuma uyu munsi
Alexander wari kumwe na Frank ubwo yarohamaga mu kiyaga yatanze ubuhamya bw'agahinda
Dr Fidele Rubagumbya [Mukuru wa Frank] ubanza ibumuso
Rubaduka yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gatsibo
Abantu batandukanye bavuze ku buzima bwa Frank, bavuga ko yabaye umuntu w'abantu
Byari amarira n'agahinada mu muhango wo gusezera kuri Frank witabye Imana arohamye mu kiyaga
Abantu batandukanye bafashe mu mugongo umuryango wa Frank
BYARI AMARIRA N'AGAHINDA MU GISHYINGURA FRANK RUBADUKA
TANGA IGITECYEREZO