Kigali

Agahinda kuri benshi! Umurage Frank Rubaduka witabye Imana asize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2020 12:56
2


Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Frank Rubaduka watangije Miss Career Africa yatashye mu muryango nyarwanda ku gicamunsi cy’iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020. Yitabye Imana nyuma yo kurohoma mu Kiyaga cya Cyohoha giherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.



Inshuti, abavandimwe, umuryango n’abandi bahuriye nawe mu buzima bwa buri munsi bahurije ku kuvuga ko yari umuntu ufite intumbero ngari kuri sosiyete. Umusore wari uzi kubana, uzi kwita ku bandi, waharaniraga guhindura imibereho y’abatuye Afurika n’ibindi.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin ni we wayoboye ibirori by’umuhango byabereye muri Camp Kigali mu 2019, byemerejwemo umunyarwandakazi Mukamwiza Yvette wegukanye ikamba rya Miss Career East Africa 2019.

Byari ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye mu Rwanda. Uncle Austin yanditse kuri konti ye ya instagram, avuga ko mu 2019 ahura na Frank Rubaduka baganira “ubushuti twahise tugirana, kubaha abantu byatumye tudakorana akazi ngo birangire.”

Uyu muhanzi yavuze ko Frank Rubaduka yitabye Imana akiri muto kandi ko yari “afite intumbero nziza z’ahazaza kurenza ibyo yari amaze gukora”. Yamwifurije iruhuduko ridashira. Ati “Ntakindi narenzaho. Ndababaye.”

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yavuze ko abantu bazahora bazirikana umurava wa Frank Rubaduka. Ati “Ugiye kare Rubaduka. Tuzahora tuzirikana umurava n’ubwitange bwawe. Ruhukira mu mahoro.” Ni mu gihe umuhanzi Tom Close yifurije Frank Rubaduka iruho ridashira.

Gentil Gedeon, umunyamakuru wa Kigalitoday ukora ikiganiro ‘Inyanja Twogamo’, yavuze ko bwa mbere ahura na Frank Rubaduka baganiraga ku mishinga yahindura ubuzima bw’abantu. Avuga ko yari impirimbanyi kandi “afite ibitekerezo bizima akaba umugabo w’icyerekezo.”

Ati “Inkuru ingezeho mu kanya ngo amazi araguhitanye. Agutwaye imishinga yacu ikiri mibisi. Imana ikwakire nta kundi.”

Umukobwa witwa Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020 mu birori byabereye muri Kigali Marrioot Hotel mu Ugushyingo 2020, yanditse avuga ko yagowe no kwakira inkuru ivuga ko Frank Rubaduka yitabye Imana. Avuga ko umutima we ubabaye cyane muri ibi bihe.

Ni mu gihe abakobwa batandukanye bitabiriye iri rushanwa barimo Mpano Umuhumuriza, Igihozo Milley, Ifunanya Eze n’abandi bafashe mu mugongo umuryango we n’umuryango mugari wa Miss Career Africa. Bati “Imana imutuze aheza.”

Sandrine Munezero Umuyobozi wa Miss Career Africa yagaragaje ubutumwa butandukanye yagiye yandikirana na Frank Rubaduka burimo imishinga yari imuraje ishinga, amavugurura mu irushanwa rya Miss Career Africa agamije kurushaho guha imbaraga umukobwa wo muri Afurika n’ibindi byinshi umuntu atarondora.

Frank Rubaduka witabye Imana yakuze afite inyota yo kwikorera kurusha kujya gushaka akazi. Ibi byose yabigezeho nyuma yo gutsinda ubwoba bwari muri we, no kutiyumvisha ko icyo azarambikaho ibiganza cyose gishobora guhomba.

Frank w'imyaka 27 y'amavuko yavugaga ko yashyize imbere kwitabira amahugurwa atandukanye, aganira n’abakuru bari bamaze igihe bikorera byakajije umurava we, yari atangiranye.

Muri Gicurasi 2020, yabwiye INYARWANDA, ati “Nagiriwe amahirwe yo kumenyana n’abasaza batandukanye bafite ibyo bagezeho bampa umwanya mu buzima bwabo bakantumira gusangira nabo. Bakantumira mu nama bagiyemo hanze y’Igihugu, bakavuga bati ‘Frank niba ufite umwanya tuzajyana.”

Akomeza ati “Abantu babonaga ko mfite umurava wo kumenya…Mbonye uko ibintu byinshi byagiye bihurirana ndavuga nti ‘nahawe byinshi nanjye mfite kugira umusanzu ntanga mu buto bwanjye.”

“Icya mbere naravuze nti ngiye gutangira ibi bintu, nibipfa ndahomba iki? Icyo nahombaga naragishakaga nkakibura.” Frank yavugaga ko hejuru y’ibi byose yirinze kwiringira imiryango n’abakomeye kuri we, yumva ko byose azabigeraho yiciriye inzira.

Uyu musore yavugaga ko byose yagezeho atabicyesha kuba yari afite igishora gihambaye, ahubwo ngo muri we yari afite igitekerezo cyashyigikirwa na buri umwe ari nayo mpamvu nta rubyiruko rukwiye kuvuga ko rwabuze igishoro.

Muri we, yasobanuraga ko yagiye agira umutimanama wamubwiraga gusubira mu ishuri akarangiza Kaminuza, ariko kandi undi ukamwereka urubyiruko rungana nawe rwatangije imishinga ikomeye.

Frank yavugaga ko yabayeho areberera ku bo bangana biteje imbere, akabona ko ntacyo bamurusha ahubwo ko bamurushije kwitinyuka. Uyu musore, akavuga ko uyu munsi urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye gutekereza gukorera ku isoko ryo mu Rwanda gusa ahubwo ko bakwiye kurota gukorera muri Afurika n’Isi yose muri rusange.

Yavuze ati “Inama nagira urubyiruko ntihakagire umuntu ugira ubwoba bw’ibyo ashaka gutangiza. Kuko mu by’ukuri iyo urebye, iyo ukiri muto ibyo uhomba ni byo bicye kuruta ibyo wakunguka mu gutangiza icyo ushaka gutangiza.”

1.Frank Rubaduka asize asohoye igitabo yise ‘100 Mistakes i don’t Regret’

Muri Kamena 2020, Rubaduka Frank yashyize ahagaragara igitabo yise “100 Mistakes i don’t Regret”, yageneye urubyiruko n’undi wese ushaka gutsinda ubwoba akarotora inzozi ze gifite paji zisaga 200 cyanditswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Gicuruzwa ku rubuga rwa Amazon no kuri ‘website’ ye yashinze. Iki gitabo Rubaduka Frank yacyanditse nk’umuhigo ahiguriye Imana, kuko yari yarayisezeranyije ko nimucira inzira azabwira buri wese inkuru nziza y’uko yabashije gutsinda ubwoba ubu akaba ari mu rubyiruko rwiteje imbere.

Yakurikiye inzozi ze nyuma y’uko atanze igitabo gisoza Kaminuza ntikemerwa bitewe n’uko yatinze, kuko hari hashize icyumweru kimwe abandi batanze ibitabo.

Yatinze bitewe n’uko yarimo ategura inama za kompanyi yari amaze iminsi ashinze akabihuza no kwandika igitabo cyagombaga kumuhesha impamyabumenyi ya Kaminuza mu Ishami ry’Iterambere ry’icyaro muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ibi byatumye afata umwanzuro wo guhagarika gutegereza undi mwaka ngo asoze Kaminuza, atangira gukurikira inzozi ze zo kwikorera nk’uko Leta ibishishikariza urubyiruko.

Yagishije inama Prof. Dr Rwigamba Balinda, Perezida akaba n'uwashinze ULK, wamwandikiye urupapuro rumushimira ko yize muri iyi Kaminuza rwamufashije gukingurirwa imiryango itandukanye.

Umuryango we ntiwishimye uvuga ko yinjiye mu nzira itajya ihira benshi, ko yagashyize imbere gushaka akazi ko mu biro.

Hashize imyaka ibiri avuye muri Kaminuza, Frank yatsindiye inkunga y’amadorali ibihumbi 150 yahawe n’abanya-Australia. Uyu musore yahise ashinga kompanyi eshanu mu bihe bitandukanye buri imwe ishamikiye kuyindi.

Muri Kamena 2020, Rubaduka Frank yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iki gitabo kugira ngo ahigure amasezerano yagiranye n’Imana ko azamamaza ineza yamugiriye nta mpamyabumenyi nta n’umwana w’umuntu yinshigikirije.

Yavuze ko benshi mu bateye imbere badakunze kuvuga inzira idaharuye banyuze mbere y’uko bafatirwaho urugero na benshi, ari nayo mpamvu yanditse iki gitabo kugira ngo abwire abandi, ko ibintu byose bishoboka.

2.Frank Rubaduka asize ashyize ku isoko igitabo cya kabiri yise ‘The 4 Genius Windows’

Frank Rubaduka yitabye Imana aherutse gufatanya na Niyitanga Jean Eric gushyira ku isoko igitabo cya Paji 374 bise ‘The 4 Genius Windows’ ‘cyitsa ku ngorane n’imiryango bakomokamo, uburezi bubi, imbaraga zashowe mu kwigira n’ibindi.

Iki gitabo kikwereka impamvu utazi ibyo utazi cyanditswe mu gihe cy’imyaka itatu n’abasore babiri bahuje imbaraga; Rubaduka Frank na Niyitanga J. Eric bafashijwe na Craven Johanna na Kreutter Tim.

Cyamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gusoza irushanwa rya Miss Career Africa 2020, ryegukanwe n’umunya-Zimbabwe Dlamini.

Cyitsa ‘ku ngorane n’imiryango bakomokamo, uburezi bubi, imbaraga zashowe mu kwigira, kwihangira imirimo, ugushaka kudasanzwe, ubwenge, ubumenyi, inama no kwifuza intego, ibisobanuro by’ubuzima n’icyo babikoraho, no gusohozwa kwabyo n’icyo bisaba.

Kigaragaza umurava Rubaduka na Eric bashyizemo, umwanya, impamvu, inumbero bari bafite nicyo bamaze kugeraho. Bavuga kandi ku buzima bwo guharanira kuba inyangamugayo.

Iki gitabo "The 4 Genius Windows’ (Amadirishya 4 y'ubuhanga)" kandi gisubiza ibibazo birimo nka ‘Kuki ndi uwo ndi uwe?’. Kizagufasha kuvumbura igisubizo cyicyo kibazo cy’ingenzi. Byose bishingira ku idirishya ryawe ry’ubuhanga; idirishya unyuramo ureba Isi.

3.Incamake ku buzima bwa Frank Rubaduka:

Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro 'Decide X Show' cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita ashinga Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.

Kuva 2013 kugeza 2020, imyigishirize n’amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze kubarenga miliyoni 2 binyuze mu biganiro yakoraga kuri television n’inama yagiraga ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.

Frank yavukiye muri Uganda; umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka 3 y’amavuko. Yakuze kandi arerwa na bashiki be, bakuru be na Mukase. Ibi abigarukaho cyane mu nyigisho n'amahugurwa atanga.

Frank yavugaga ko inkuru yakubiye mu gitabo cye yagufasha gutegura, gutangiza, kwagura no gukomeza kubungabunga ubushabitsi byose biganisha mu cyerekezo cyo kwiteza imbere bikaba mu kanya nkako guhumbya.

Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12 kandi yifuzaga kuba akorera mu bihugu 40 mu 2048.

Ubunararibonye mu by’imiyoborere n’umwihariko mu guhanga imirimo byabaye ikimenyetso ko no mu bihe bikomeye nk’ibi bya Covid-19 ibintu biba bigishoboka, ukiga uko wabigenza mu bihe bitandukanye. Niko yavugaga!

-Umurambo wa Frank Rubaduka wagejejwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ni mu gihe ikiriyo kiri kubera kwa Mukuru we i Kanombe, Dr Fidel Rubagumya. Gahunda yo kumushyingura ntiramenyekana.

Frank Rubaduka watangije Miss Career Africa yitabye Imana arohamye mu Kiyaga cya Cyohoha

Frank Rubaduka asize afatanyije na Jean Eric Niyitanga kwandika igitabo 'The 4 Genius Windows'

Frank Rubaduka afatanyije Jean Eric bamuritse iki gitabo mu birori Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe yegukaniyemo ikamba rya Miss Career Africa 2020

Frank Rubaduka asize ashyize ku isoko igitabo yise ' 100 Mistakes i don't regret'


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FRANK AVUGA KU GITABO YISE 'AMAKOSA 100 NTICUZA' YANDITSE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mireille Fabiola4 years ago
    Frank Imana imwakire, tubuze umuntu wingirakamaro cyane cyane twebwe urubyiruko. Rest in peace bro 💔, u will always be remembered 😭
  • Natukunda mellon4 years ago
    Frank may your Soul rest in peace 🙏



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND