Kigali

Nashatse guha abantu ubunani: Masamba wari umaze igihe atagaragara akirigita inanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2021 20:30
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Masamba Intore yongeye kugaragara mu ruhame acuranga inanga ya Kinyarwanda, avuga ko yabikoze mu rwego rwo guha Abanyarwanda ubunani bw’umwaka mushya muhire wa 2021.



Masamba yaciye akabogi acyebanura imirya y’inanga mu gitaramo cya East African Party cyo ku nshuro ya 13 cyabereye kuri Televiziyo Rwanda, yahuriyemo na Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim.

Ni ibintu byashimishije benshi barimo umukirigitananga Daniel Ngarukiye umaze igihe akorera umuziki we mu Bufaransa. Inanga ni igikoresho gakondo kibajwe mu giti cyitwa umwungo. Igizwe n’ibice bitatu birimo inyahura, ibihumurizo n'igituza.

Ngarukiye uzwi mu ndirimbo ‘Umwari w’i Rwanda’ yagize ati “Nguye icyogere mu bahungu, nguyu nyiringamba nyiringanzo, nguyu uwo Sentore yaranze iyi nanga ye mureba kuko mu mirya yayo ari Ntamakenwa. Mubyeyi Masamba Intore dutewe ishema no kukugira.”

Masamba yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga “Inanga ibikira imfura maze ukagubwa neza n’urunyananga. Ndabakunda mba ndoga Rukabu.”

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Masamba Intore yavuze ko yari amaze igihe ahagaritse gukirigita inanga mu ruhame. Ariko ko adashobora kuryama adataramiye abakurambe be.

Ati “Sinjya ncuranga mu ruhame. Ariko iwanjye sinshobora kuryama ntataramiye abakurambere. Mfite inanga enye iwanjye harimo iya Munzenze Sogokuru na Sentore Athanase Data.”

Masamba yabwiye abafana be ko gutarama nabo ntako bisa. Avuga ko abakunda kuko nabo bakunze inganzo ye. Uyu muhanzi yavuze ko mu gitaramo yabacurangiye ‘Amararo’ ya Muhigirwa, ko ubutaha azabacurangira ‘Berenadeta’, ‘Rangira’, ‘Nyiramibambwe’, ‘Zenda Kurwana’, ‘Inkotanyi cyane’, ‘Imitoma’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yacuranze inanga nyuma yo guha urubuga abahanzi babiri bari kuzamuka neza mu muziki Ruti Joel na Bill Ruzima bamufashije kunyura benshi muri iki gitaramo. 

Ruti Joel yaririmbye indirimbo ye ‘Igikobwa’ aherutse gusohora naho Bill Ruzima yaririmbye indirimbo ye yise ‘Abana bari imuderi’.

Bill Ruzima waririmbye muri iki gitaramo ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Afite indirimbo zizwi zirimo ‘Imitoma’, ‘Munda y’Isi’, ‘No Regret’ n’izindi.

Ni mu gihe Ruti Joel abarizwa muri Label yitwa Kwanda Music Label ya Patrick Maombi umujyanama wa Jules Sentore. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘La vie est belle’, ‘Rumuri rwitabaza’, ‘Rusaro’ n’izindi.

Inkuru bifitanye isano: Kayirebwa, Masamba, Makanyaga na Cyusa bariirmbye muri East African Party


Masamba Intore yari amaze igihe atagaragara acuranga inanga ya Kinyarwanda


Masamba yavuze ko yacuranze inanga kugira ngo ahe Abanyarwanda ubunani bw'umwaka wa 2021


Uyu muhanzi w'umunyabigwi yavuze ko yari amaze igihe ahagaritse gucurangira mu ruhame inanga


Umuhanzi Bill Ruzima yigaragaje muri iki giaramo aririmba indirimbo ye bwite


Ruti Joel yaririmbye indirimbo ye bwite yise 'Igikobwa'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND