Kigali

EAP2021: Kayirebwa, Masamba, Makanyaga na Cyusa basusurukije abantu mu nganzo y’umwimerere iryoheye ijisho n’amatwi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2021 8:34
0


Abahanzi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo y’Abanyarwanda, Cecile Kayirebwa w’inganzo y’umunezero, Masamba Intore [Icyogere mu Nkuba], umuhanzi ugendana n’ibihe Makanyaga Abdul n’umutaramyi wa cyane Cyusa Ibrahim bakoze igitaramo cy’akataraboneka bashyigikiwe n’inganzo y’umwimerere iryoheye ijisho n’amatwi.



Ni mu gitaramo East African Party 2021 cyabereye kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, cyafashije Abanyarwanda gutangira umwaka mushya muhire bizihiza umuco wabo binyuze mu njyana ya Gakondo.

Cyaririmbyemo Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim. Ni ku nshuro ya 13 igitaramo cyiswe East African Party kiba kuri Bonne Annee. Kuri iyi nshuro cyabaye mu isura nshya kuko cyabereye kuri Televiziyo bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Buri muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo yafataga iminota micye yo kwibutsa buri wese kugira uruhare mu kwirinda Covid-19, by’umwihariko urubyiruko.

Cyusa Ibrahim ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro! Yahereye ku ndirimbo ye yise 'Migabo' iri mu zakomeje umuziki we. Ni indirimbo ivuga byihariye ku butwari bwa Perezida Paul Kagame. Yanayituye Abanyarwanda bose 'batumye u Rwanda rumera uku''

Yakurikijeho indirimbo yise 'Rwanda Nkunda" ashishikariza Abanyarwanda bose guhora bakunda u Rwanda. Ati "Aho uri hose ujye ukunda u Rwanda".

Uyu muhanzi ageze hagati yakangurire urubyiruko kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19, avuga ko 'Ubuyobozi bugamije ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza'.

Yaririmbaga anyuzamo akaganiriza abari bakurikiye iki gitaramo akabasa kwizihirwa aho bari bari hose.

Cyusa Ibrahim kandi yaririmbye indirimbo 'Muhoza Rwanjye' yasubiyemo iherutse kuzuza Miliyoni 1 Frw y'abayirebye kuri Youtube. Yanaririmbye indirimbo 'Imparamba' imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 390.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo 'Marebe', igisigo cy'umuhanzi ufatwa nk'Imana y'abahanzi Rugamba Sipiriyani cyashyizwe mu majwi na Cecile Kayirebwa.

Yanaririmbye indirimbo 'Nyaruguru' iri mu zo hambere zakunzwe mu buryo bukomeye, asoreza kuri ‘Mpore’ yinzija abo yataramiye mu mwaka mushya.

Cecile Kayirebwa umuhanzi wubakiye Inganzo ye ku munezero, yaririmbye muri iki gitaramo yitegura kwizihiza imyaka 40 ishize asohoye Album ye ya mbere.

Yaririmbye ashagawe n'abakiri bato Angel&Pamella. Bamufashije kwikiriza mu majwi meza. Yahereye ku ndirimbo yise 'Inyange Muhorakeye' iri mu ndirimbo ze eshatu akunda mu muziki we.

Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi yanaririmbye indirimbo yakoze mu rwego rwo gukangurira buri wese kwirinda Covid-19. Yagezemo hagati afata umwanya wo kubwira urubyiruko kuba nyambere mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo.

Yahaye n'umwanya Angel&Pamella baririmba indirimbo 'Rusengo' basohoye mu mpera z'umwaka ushize. Basoje yagize ati 'Ni uko n'uko rwo rwose.'

Kayirebwa yaririmbye kandi indirimbo ye 'Umunezero' yamuhaye izina rukomeye, arakundwa karahava kugeza n'ubu. Iri mu ndirimbo zafungura Radio Rwanda.

Yanaririmbye indirimbo ‘Urubamby’ingwe’ n'izindi. Yifurije Abanyarwanda mushya muhire, abifuriza kuzahirwa mu byo bazarekezaho byose amaboko.

Masamba Intore ni we wari utahiwe. Yahereye ku ndirimbo 'Nyundo' imaze imyaka irenga umunani. Yakoze iki gitaramo afatanyije n'abarimo Ruti Joel, Bill Ruzima n'umukobwa umwe bafashije abantu kwishimira igitaramo.

Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo 'Dushengurusanye isheja' akurikizaho indirimbo yitwa 'Nzovu' iri mu ze zakunzwe. Indirimbo kenshi z'uyu muhanzi zisaba kuzumva kabiri kuko zigizwe n'amagambo akomeye y'Ikinyarwanda.

Masamba yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda bose, by'umwihariko Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame.

Uyu muhanzi kandi yasabye buri wese kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, avuga ko ntawe ukwiye gutererana undi.

Mu gitaramo hagati Masamba yaciye akabogi acyebanura imirya y'inanga anyura benshi. Yakomereje ku ndirimbo yise 'Umuhororo', 'Ikibugenge' n'izindi.

Uyu muhanzi yavuze ko akuze mu muziki ari nayo mpamvu yatangiye gutegura abakiri bato. Yahaye Bill Ruzima aririmba indirimbo Imwe ndetse na Ruti Joel biba uko waririmbye indirimbo ‘Igikobwa’

Mu gitaramo hagati Masamba Intore yavuze ko umwanya yahawe ari muto 'nakabaye mbataramira bigatinda. Asoreza ku ndirimbo yise 'Kanjongera'

Makanyaga Abdoul umuhanzi umaze imyaka 50 agendana n'ibihe ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo. Yahereye ku ndirimbo ye yise 'Suzana' akomereza kuri 'Mporeza umutima' yakunzwe cyane mu bitaramo bizwi nk'ibisope.

Mu gitaramo hagati, uyu muhanzi yasomye ubutumwa yari yateguye asaba urubyiruko kwirinda Covid-19 no kudakora ibikorwa byakwirakwiza iki cyorezo.

Uyu muhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombyi yaririmbye indirimbo ivuga ku minsi mikuru yifuriza abantu kugira umwaka mushya muhire wa 2021.

Yanaririmbye kandi indirimbo 'Rubanda', 'Chu chu', ‘Nshake Inshuti’ n’izindi. Yaririmbaga abakoresha urubuga rwa Twitter bavuga ko ari we wari ukwiriye gusoza iki gitaramo. Abandi bavuga ko ijwi rye ritajya risaza, kandi ko akorana n’ikipe y’abantu bakuze bakata umuziki bigatinda.



Cyusa Ibrahim n'itorero rye binjije Abanyarwanda mu mwaka mushya muhire 2021



Cyusa yabyinaga kinyarwanda aririmba indirimbo ze zakunzwe



Cecile Kayirebwa, umuhanzi wagijwe ibigwi wasusurukije abayarwanda yisunze inganzo ye y'umunezero



Angel&Pamella bakuze bafatira urugero kuri Kayirebwa bamufashishije kunyura benshi muri iki gitaramo



Kayirebwa yashimye Angel&Pamella avuga ko inganzo yabo 'igana heza'



Umuhanzi Masamba Intore yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zirimo na 'Kanjogera'


Bill Ruzima yizihiwe mu gitaramo yafashijemo Masamba wamuhaye umwanya akarirmba indirimbo ye



Masamba yasabye urubyiriuko kuba nyambere mu kwirinda Covid-19


Makanyaga, umuhanzi ujyana n'ibihe wishimirwa muri buri gitaramo aririmbyemo



Abakuze bafasha Makanyaga muri buri gitaramo akoze bakuba urukweto bigatinda




Makanyaga aritegura gukora cyo kwihiza imyaka 50 amaze mu muziki atanga ibyishimo



Indirimbo ze zirimo 'Nshatse Inshuti' n'izindi zakunzwe yaziririmbye


Makanyaga yishimiwe bikomeye n'abakoresha urubuga rwa Twitter



Uwimana Basile wayoboye igitaramo cya East African Party cyabaye ku nshuro ya 13








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND