RFL
Kigali

Mourinho yifatiye ku gahanga abakinnyi be nyuma yo gutungurwa bagatsindwa na Antwerp

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/10/2020 11:21
0

Nyuma yuko Tottenham itsinzwe na Antwerp igitego 1-0 muri Europa League, Umutoza Jose Mourinho yababajwe n'imyitwarire y'abakinnyi be kuri uyu mukino aca amarengo ko bamwe bashobora gufatirwa ibihano.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020,Tottenham yari ifite abakinnyi bayo bose yatsinzwe na Antwerp igitego 1-0 muri Europa League.

Ni igitego cyaturutse ku ikosa rya myugariro Ben Davies, bituma Lior Refaelov atsindira Antwerp igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ubutumwa Mourinho yanyujije kuri Instagram nyuma y'umukino, yabwiye abakinnyi be ko gukina nabi bitari gutuma batsinda kandi ko yizera ko uko ababaye n'abakinnyi be ariko bameze.

Yagize ati “Gukina nabi bigufasha gutsindwa.Nizere ko buri wese muri iyi Bisi ababaye nkanjye. Tubonane mu gitondo saa tanu z’amanywa hari imyitozo”.

Ni ubutumwa buca amarenga ko hari bamwe mu bakinnyi batunzwe agatoki kutagira icyo bafasha iyi kipe yashakaga umusaruro mwiza, bityo hakaba hitezwe ko ashobora kubicaza ku mukino ukurikiraho Tottenham izakina.

Mu bakinnyi bagiye batungwa agatoki harimo Dele Alli umaze iminsi atitwara neza.


Antwerp yatsinze Tottenham 1-0

Mourinho avuga ko abakinnyi be bakinnye nabi cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND