Alain Numa ukora muri MTN Rwanda ari muri batanu basutsweho amavuta y'Ubushumba mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/12/2019 ukabera ku Gitega aho iri torero rifite icyicaro gikuru.
Abahawe inshingano z'Ubushumba na Shiloh Prayer Mountain church ni Numa Alain wagizwe Reverend Pastor (Rev Pastor) n'umufasha we Umurerwa Jacqueline wagizwe Pasiteri, Dr. Gakwaya Emmanuel n'umufasha we Uwamwezi Chantal bagizwe abapasiteri ndetse na Me. Manirahari Jerome nawe wagizwe Pasiteri. Ni ubwa mbere muri iri torero Umushumba Mukuru waryo yimitse abandi bashumba. Ku nshuro ya mbere hakaba himitswe abagera kuri batanu.
Rev Pastor Alain Numa na bagenzi be bimitswe bahize 'guharanira ubuzima bwuzuye bw'abakristo mu by'Umwuka no mu bifatika'
Ni umuhango witabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo Bishop Dr Masengo Fidele, Apotre Mignonne Kabera, Bishop Innocent Nzeyimana n'abandi baturutse mu itsinda 'All Gospel Today' barimo Rev Baho Isaie, Pastor Ndizeye Olivier, Aline Gahongayire, Valentine Mudogo (Vava), Patient Bizimana na Phanny Gisele Wibabara unakorana na Alain Numa muri MTN Rwanda.
Kuri ubu Alain Numa tuzi mu kigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda ku mazina ye asanzwe ni ngombwa kongeraho 'Rev Pastor' yaheshejwe n'inshingano y'Ubushumba yimikijwe amavuta, ubwo amazina ye akaba ari 'Rev Pastor Alain Numa'. Bagenzi be bane bimikiwe umunsi umwe bo bagizwe abapasiteri.
Rev Alain Numa hamwe na bagenzi be bagizwe abashumba
Bishop Olive Esther Murekatete wimitse aba bakozi b'Imana, yabashimiye byimazeyo ku murimo ukomeye bakoze kuva kera akiri umukobwa. Yavuze ko bamubereye 'abana beza', bamubera 'abayobozi' ndetse banamubera 'ababyeyi' beza. Ati (...) Kandi mwambereye ababyeyi. Nkiri umukobwa nyoboye itorero nahuye n’ibintu bikomeye byo hanze, mu murimo mo imbere najyaga mbibwira Alain, akababara cyane rimwe na rimwe akanarira kuko yabonaga umushumba we arimo guseba."
Bishop Olive Esther Murekatete Umushumba Mukuru wa Shiloh Prayer Mountain church
Bishop Olive yakomeje avuga ko kuyobora abantu bakomeye b'abagabo ari umukobwa hari ubuhamya byamwubakiye, bityo abasabira umugisha mwinshi ku Mana. Ati "Ariko kuyobora anagabo nk’aba ngaba ubayoboye uri umukobwa, ntacyatuma ugira ikintu kibi ukora,..kuko uba uyoboye abantu bo kubahwa ari nanjye wababyaje ubutumwa bwiza nkavuga nti n’iyo nazashaka nzabageza aho Imana yambwiye, umuntu adashatse ntabwo bivuze y'uko isi yaba yarangiye, ariko mwagumanye nanjye, Imana ibahe umugisha kandi murawukwiriye."
Uyu muhango witabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye
Alain Numa ni we wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be bimitswe. Yatangiye ashimira cyane umushumba wabo mukuru Bishop Oliva n'abandi bakozi b'Imana bababaye hafi. Ati "Mu izina rya bagenzi banjye, turashima ubuyobozi bukuru bw’Itorero, Nyakubagwa Mushumba Mukuru Bishop Olive, banyakubahwa bashumba bakuru mutandukanye, bakozi b’Imana, babyeyi, miryango mwese muteraniye ahangaha n’abakristo b’itorero Shiloh Prayer Mountain, mwese muri ahangaha turabashimiye."
Yabashimiye kwitanga, kubasengera no kubaba hafi. Yavuze ko mu mateka y'itorero ryabo ari ubwa mbere Umushumba Mukuru yimitse abandi bashumba, gusa yongeraho ko ari rwo rugendo. Ati "Mu mateka y’itorero ryacu Shiloh Prayer Mountain ni ubwa bibaye, ni ubwa mbere Umushumba Mukuru yimika abandi bashimba, ariko ni rwo rugendo tugikomeza. Rero nk’itsinda rya bagenzi banjye tugiye gukora umurimo twitwa abashumba bitandukanye n’ibihe twari turimo bwa mbere."
Mu mihigo we na bagenzi be bahize, yavuze ko bagiye kongera umurava n'ibihe bakoresha mu murimo w'Imana. Ati "Twabaye hafi umushumba mu rugendo rwose rw’itorero ariko ubu ngubu turizeza ko tugiye kongera umurava ndetse n’ibihe twabikoreshaga kugira ngo umukumbi cyangwa intama z’itorero Shiloh Prayee Mountain tuzabane nazo kandi tugire aho tuzigeza."
Rev Pastor Alain Numa yasoje avuga icyo bimirije imbere nyuma yo kwimikwa, ati "Rero tudashidikanya mu nyigisho nk’uko twabirahiye ntabwo tuzajya kure ya Bibiliya Yera nubwo tuyemera mu itorero ariko nanone icyo tuzaharanira ni ubuzima bwiza, ni abakristo ni intamba zuzuye mu by’Umwuka ariko nanone n’ibifatika. Ni ukuvuga ngo no mu iterambere ry’imiryango yacu twese nk’uko mu minsi ishize Imana yari imaze iminsi itubwira ko nta mukene, nta wubabaye mu rwego rw’ubukene azaba arangwa muri iri torero, turifuza ko natwe twabigiramo uruhare kugira ngo tuzabigereho.”
Alain Numa wagizwe 'Rev Pastor' amaze imyaka 19 akorera ikigo cya MTN Rwanda. Abaye pasiteri nyuma y'igihe kinini yari amaze ari Umuyobozi wa kabiri wungirije muri Shiloh Prayer Mountain church. Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com, twamubajije niba abaye Pasiteri yahagarika akazi yari asanzwe akora ndetse tunamubaza ku bijyanye no gushinga itorero rye. Mu gusubiza iki kibazo, Alain Numa yagize ati:
Kuva mu kazi kereka mpawe inshingano zansaba umwanya munini mu murimo naho ubundi n’akazi nagakomeza. Gushinga church (itorero) wapi, uwo muhamagaro nturangaragaraho nkuko nabivuze biramutse aribyo mpawe n'Imana ubwo yazancira inzira nanone.
InyaRwanda.com twanamubajije iki kibazo; “Bibaye ngombwa ko ujya muri Politiki, ni iyihe sector wakwifuza gukoreramo?” Mu gusubiza iki kibazo, Alain Numa yagize ati “Biramutse bibaye (nkajya muri Politiki), nakwifuza kuba mu sector izamura umuturage cyangwa nkavuganira igihugu cyanjye mu mahanga, nka Ambasaderi w'u Rwanda.”
Alain Numa agizwe 'Rev Pastor' nyuma y'igihe kinini amaze agaragara mu bikorwa by'ivugabutumwa ndetse inshuro nyinshi agashimirwa bikomeye n'abahanzi ba Gospel ku bw'inkunga ikomeye abatera hejuru y'ibyo akanitabira ibitaramo n'ibiterane byabo. Iwe mu rugo i Gikondo muri Kigali ahabitse igikombe cya Groove Award Rwanda yahawe muri 2016 nk'umuntu wahize abandi muri uwo mwaka mu gushyigikora ibikorwa by'ivugabutumwa.
Alain Numa ubwo MTN yari mu myiteguro y'igitaramo 'MTN Kigali Praise Fest 2019' cyatumiwemo icyamamare Don Moen
Pastor Dr Gakwaya Emmanuel umwe mu bimitswe
Rev Pastor Alain Numa umwe mu bimitswe
Pastor Umurerwa Jacqueline umufasha wa Alain Numa nawe yimitswe
Pastor Manirakiza Jerome umwe mu bimitswe
Pastor Uwamwezi Chantal umufasha wa Dr Gakwaya Emmanuel nawe yimitswe
Apotre Mignonne ni umwe mu bakozi b'Imana bitabiriye uyu muhango
Bishop Dr Masengo ni we wigishije ijambo ry'Imana
Rev Pastor Alain Numa hamwe n'umufasha we Pastor Umurerwa Jacqueline (Mama Chelsea)
Ubwo Alain Numa yimikwaga akagirwa 'Rev Pastor'
TANGA IGITECYEREZO