Abaririmbyi b'abahanga cyane bafite amajwi yahogoje benshi mu Rwanda no hanze yarwo, Nelson Manzi, umugore we Irakiza Eunice ndetse na mushiki we Sarah Sanyu Uwera, bahuriye mu ndirimbo bise 'Ahora hafi yawe' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Eliel Sando muri Eliel Filmz. Amajwi yayo yakozwe na Bruce&Boris.
Uko ari batatu ni amazina akomeye mu muziki wa Gospel. Manzi Nelson azwi cyane muri Ambassadors of Christ choir aho akunze kugaragara atera zimwe mu ndirimbo z'iyi korali ifite amateka akomeye mu Rwanda no ku mugabane wa Afrika muri rusange. Irakiza Eunice umugore wa Manzi Nelson, ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Epee du Salut choir ibarizwa kuri Kigali SDA Bilingual church, imwe muri korali zikunzwe cyane mu gihugu.
Sarah Sanyu Uwera uvukana na Manzi Nelson, ni umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu gihugu, akaba umuririmbyi ukomeye muri Ambassadors of Christ. Benshi bamukundira ijwi rye ryiza, bigaherekezwa n'umuhanga bwe mu miririmbire ye. Kuri ubu uko ari batatu bahuriye mu ndirimbo isaba abantu kudacika intege bitewe n'ibi bihe bidasanzwe ndetse bigoye. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nelson Manzi yagize ati:
Mu by'ukuri ibihe turimo bibonwa na buri muntu wese washaka kubibona ko bidasanzwe ndetse bigoye. Kandi Satani arushaho guca intege abantu b'Imana abereka ko inzira y'agakiza no gukora ibyo gukiranuka bigoye ndetse bidashoboka ariko umuntu najya yumva ageze muri ibyo bihe byo gushidikanya atyo, burya ijwi rya Yesu rimusubizamo ibyiringiro ndetse n'imbaraga zo gukomeza urugendo yatangiye.
Ati "Riba naryo ritamuri kure ahubwo akenshi ikihutira umwana w'umuntu ni ukuryima amatwi. Rero icyo dusabira abandi ndetse natwe twisabira ni uko twajya twumva iryo jwi nubwo wenda ryaza ari rito kuko Imana yifuza gukiza ubugingo bwacu". Yasoje atangariza abakunzi babo icyo bakwitegura, ati "Ku kijyanye n'icyo abakunzi bakwitegura, ni uko uko Imana izadushoboza tuzakomeza gukora umurimo wayo".
Manzi, Eunice na Sarah bahuriye mu ndirimbo bise 'Ahora hafi yawe'
Inkuru yindi wasoma: Manzi & Eunice: Nelson Manzi wo muri Ambassadors of Christ yatangiye kuririmbana n'umugore we
Manzi, Eunice na Sarah bakoze iyi ndirimbo 'Ahora hafi yawe' nyuma y'igihe gito Manzi & Eunice bashyize hanze iyo bise 'I want just to be where you are'. Icyo gihe, Manzi yadutangarije ko kuririmbana n'umugore we byatewe n'uko babikunda cyane ndetse bakaba babisanzwemo, bigaterwa na none n'ubusabe bwa benshi. Badutangarije kandi ko badashoboa kuva mu makorali basanzwe babarizwamo.
Manzi hamwe n'umugore we Eunice
REBA HANO INDIRIMBO 'AHORA HAFI YAWE' YA MANZI, EUNICE & SARAH
TANGA IGITECYEREZO