RFL
Kigali

Manzi & Eunice: Nelson Manzi wo muri Ambassadors of Christ yatangiye kuririmbana n'umugore we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2020 14:53
0


Muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus aho ibikorwa byose bihuza abantu benshi byahagaritswe mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo, Manzi Nelson n'umugore we Irakiza Eunice basanzwe ari abaririmbyi, batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore (Manzi & Eunice) ndetse kuri ubu bamaze kuririmbana indirimbo 3.



Manzi & Eunice bambikanye impeta mu 2017. Ubu bafitanye umwana umwe bise Iriza Tona Manzi. Aba bombi ni abaririmbyi bakomeye banabarizwa mu makorali afite izina rikomeye mu Rwanda. Manzi Nelson aririmba muri Ambassadors of Christ choir ndetse ari no mu bayobozi bayo naho umugore we Irakiza Eunice ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Epee du Salut choir yavukiye i Gitwe gusa kuri ubu ibarizwa kuri Kigali SDA Bilingual church.


Manzi & Eunice ni abariririmbyi bakomeye mu makorali babarizwamo

Manzi & Eunice bavuga ko kuririmbana ari babiri babitewe n'uko babikunda ndetse bakaba babisanzwemo bityo nk'abantu babiri b'abaririmbyi babana batangira 'kwiririmbira bisanzwe' dore ko muri iyi minsi ibikorwa bihuza abantu benshi harimo no guhura kw'amakorali, bitemewe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Manzi Nelson yabwiye Inyarwanda.com ko kuririmbana n'umugore we atari ibintu yakwita 'umushinga' kuko nta gahunda ndende yabyo bafite. Yongeyeho ko batanabikorera 'Budget' rwose, ahubwo ko kuba bari kubikora nk'itsinda rya babiri ari uko bombi basanzwe ari abaririmbyi kandi bakaba bakunda cyane kuririmba.


Kuririmbana ari babiri, Manzi & Eunice babikoze kandi nyuma y'ubusabe bwa benshi bagiye babasaba ko bazakorana indirimbo dore ko aba bombi baririmba mu makorali abiri atandukanye. Nyuma yo gukorana indirimbo ndetse benshi bakazishimira, abajijwe igisubizo yaha abakwifuza ko bakomeza gukorana indirimbo, Manzi yagize ati "Turabashimira cyane".

Eunice Irakiza aganira n'umunyamakuru wa INYARWANDA, yavuze ko kuririmbana n'umugabo we babikora bijyanye n'uko Imana ibashoboza. Ati "Kuririmba turabikunda, tuzabikomeza uko Imana izadushoboza". Abajijwe niba bashobora kuva mu makorali basanzwemo bakaririmbana ari babiri bya burundu, yabyamaganiye kure, ati "Oya, ntabwo ari cyo tugamije".


Twabajije Eunice Irakiza niba ateganya kujya muri korali umugabo we aririmbamo ari yo Ambassadors of Christ choir, adusubiza ko atabiteganya rwose kuko akunda cyane korali abarizwamo ya Epee du Salut kandi akaba adateganya kuyivamo. 

Kuri ubu Manzi & Eunice, mu majwi yabo azira amakaraza, bamaze kuririmbana indirimbo 3 ari zo; 'Ubwugamo'. 'I just want to be where you are' ya Don Moen basubiyemo (Cover) ndetse banasubiramo 'The Prayer' yaririmbwe na benshi barimo Andrea Bocelli & Celine Dion, ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 120 ku rubuga rwa Youtube kuri shene yabo yitwa Manzi & Eunice Official. 

Benshi mu batanze ibitekerezo ku miririmbire ya Manzi & Eunice, bavuze ko bafite amajwi meza n'amagambo aryoheye umutima ari mu ndirimbo zabo, bityo babasaba 'kutabihagarika' ahubwo bagakomeza kujya baririmbana. Manzi & Eunice ubwo basubizaga iki kibazo cy'abakunzi babo, bagize bati "Tuzakomeza gukora mu buryo Uwiteka azakomeza kudushoboza".


Manzi & Eunice barushinze mu mwaka wa 2017

UMVA HANO MANZI & EUNICE BARIRIMBA 'I JUST WANT TO BE WHERE YOU ARE'


UMVA HANO 'UBWUGAMO' INDIRIMBO YA MANZI & EUNICE IMAZE ICYUMWERU N'IMINSI MICYE ISOHOTSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND