RFL
Kigali

Aime Uwimana azanye album nshya y'indirimbo zo mu gitabo yakoranye na Patient, Mbonyi, Gaby, Dominic n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2020 12:58
0


Aime Uwimana amaze iminsi ahugiye mu gutunganya album nshya y'umwihariko w'indirimbo zo mu gitabo. Ni album ije ari iya 3 muri album ze zigizwe gusa n'indirimbo zo mu gitabo. Iyi album ye nshya iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda.



Aime Uwimana umuhanzi ufatirwaho icyitegererezo n'abahanzi hafi ya bose mu bakora umuziki wa Gospel, yabwiye INYARWANDA ko iyi album ye nshya iriho indirimbo zo mu gitabo zo gushimisha Imana ndetse n'indirimbo z'agakiza. Ni album iriho indirimbo 15 yagiye akorana n'abahanzi banyuranye barimo; Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Papy Clever, Dominic Ashimwe, Damascene Kanuma, Guy Badibanga, Tonzi n'abandi.

Yavuze ko buri kuwa Mbere azajya asohora indirimbo imwe mu ziri kuri iyi album, abantu bakazajya bayisanga kuri Youtube channel ye yitwa 'Aime Uwimana'. Mu ndirimbo 15 ziri kuri iyi album, iyitwa 'Jye ndi umukristo' ni yo yasohotse mbere y'izindi, ati "Indirimbo imwe 'Jye ndi umukristo' twari twarayisohoye mbere izindi zigitegurwa." Ni indirimbo yakunzwe n'abatari bacye dore ko imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 600 kuri Youtube.

Nyuma y'igihe kitari gito ashyize hanze indirimbo 'Jye ndi umukristo', indirimbo ya kabiri yamaze gushyira hanze mu ziri kuri iyi album ya 3 y'indirimbo zo mu gitabo, ni iyitwa 'Hafi y'umusaraba' ikaba iya 248 mu gushimisha Imana. Abajijwe impamvu izi ndirimbo yagiye azikorana n'abandi bahanzi, yavuze ko 'Indirimbo iba ifite ibitero byinshi akaba ari yo mpamvu bayikoze ari abahanzi benshi kugira ngo umuntu umwe ataba ari we ukomeza kuririmba wenyine.'

UMVA HANO 'HAFI Y'UMUSARABA' YA AIME UWIMANA FT ALL STARS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND