Ikoranabuhanga ntabwo ryasize inyuma bimwe mu byo abantu bakunda. Itabi rya tekinoroji (Electronic Cigarette), ubu ubushakashatsi bw’ ibigo batandukanye byita ku buzima biragaragaza ko iri tabi abenshi bita ko ryabakura ku gukoresha itabi risanzwe, ko naryo rifite ingaruka ku buzima, yewe zijya kungana n’izisanzwe.
Iri
ni itabi rimeze nk’ itiyo, cyangwa se ikaramu. Imiterere yaryo iri mu bikurura
urubyiruko mu kurikoresha. Ni itabi rikoreshwa kenshi cyangwa se rikaba
ryanajugunywa bitewe n’ ubwoko. Bigaragazwa ko hariho n’ iryo bashyira ku
muriro—nk’uko bacomeka telefone.
Intekerezo
zo gutangiza iri tabi zabaye ahagana mu mwaka wa 1963, zizanywe n’ umugabo
witwaga Herbert A. Gilbert. Gusa muri icyo gihe ntabwo byakozwe, kugeza mu
mwaka wa 2003, ubwo Umushinwa, Hon Lik yakoraga iri tabi bwa mbere.
Kuri
ubu, impuguke ku bijyanye n’ Ubuzima ziragaragaza ko iri tabi rifite ingaruka
nk’ iz'itabi risanzwe. Mu nyandiko
yashyizwe hanze n’ Umuryango wita ku buzima ku Isi (World Health Organization),
igaragaza ko ubu bwoko bw’ itabi—buzwi nka Electronic Nicotine Delivery Systems
(ENDS)—ko bufite ingaruka zihambaye ahanini ku rubyiruko.
Bagaragaza
ko bitewe n’ uko umuntu urimo akuri, mu myaka ya 20 aba akirimo gukura mu
bwonko. Byiyongeye kandi, iri tabi nk’ andi yose ryongera ibyago byo kurwara
indwara z’ umutima, ndetse n’ ibihaha. Nk’ ibisanzwe, ikoreshwa ry’ iri tabi ku
mubyeyi utwite bigira ingaruka ku ikura ry’ umwana munda. Ikibabaje, ni uko uko
abantu bakoresha iri yabi mu mbaga y’ banatu, baba bongerera abatarikoresha
ibyago byo kurikoresha nabo.
Kugeza
magingo aya, ibibazo by’ iri tabi biracyari gukorerwa ubushakashatsi. Gusa mu
mibare igaragazwa na CDC, yerekana ko tariki 10, Ukuboza, 2019, hagaragaye
abarwayi 2409, ndetse haboneka n’ ipfu z’ abagera kuri 52 muri Amerika. Ubwo ni
mugihe raporo
yari yasohowe mu mwaka wa 2014 yagaragazaga ko Abanyamerika bakuze bakoresha
ubu bwoko bw’ itabi bari ku kigero cya 3.7%
Umuryango
wita ku buzima ku isi (WHO), ugaragaza ko kuba abantu bakoresha iri tabi rya
tekinoroji (Electronic Cigarette) mu rwego rwo kuva ku itabi risanzwe ngo
ataribwo buryo buboneye bwo kuva ku itabi, kuko n’ iri tabi baryo ribamo ubrozi
buboneka mu itabi ubu ryabaye gakondo kuri bamwe. Ubwo burozi ntabundi ni ‘nicotine’.
Urubyiruko
nk’ urwibasiwe n’ ibyangiza byinshi, ubu bwoko bw’ itabi burakoreshwa n’ aagera
kuri miliyoni 3.6 bari mu mashuri yisumbuye hagati y’ imyaka ya 2017 na 2018.
Inama
ibi bigo by’ Ubuzima biha guverinoma ndetse na rubanda muri rusange, ni uko
harwanywa ikoreshwa ry’ ibi bintu byangiza Ubuzima bw’ abatari bake,
hakoreshwa uburyo bwizewe ku bashaka kuva ku itabi.
Src:
cdc.gov, who.int, psychologytoday.com, atr.org, medicalnewstoday.com, fda.gov
TANGA IGITECYEREZO