Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu 30 ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose. Izi nzu zifite ibyumba bitatu n’icyumba cy’uruganiriro ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibitanda n’amatera, intebe, utubati n'ibindi.
Uyu muhango wabaye tariki ya 17 Kanama 2019. Izi nzu Polisi yatanze zifite amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse buri nzu ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro (Douche) n'ibindi. Gutaha izi nzu zubakiwe imiryango itishoboye byahuriranye no gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwari gufite insangamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekno no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ku rwego rw’igihugu wabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, witabirwa na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi. Ibi byabereye mu murenge wa Mutete ahatashywe inzu y’umuturage utishoboye witwa Kayonga Semikiza ndetse hanatahwa sitasiyo ebyiri za Polisi zubatswe mu mirenge ya Kaniga na Cyumba.
Minisitri Busingye mu ijambo rye yavuze ko imyaka 19 Polisi
y’u Rwanda imaze ivutse itabaye imfabusa kuko hari byinshi yagejeje ku banyarwanda
cyane cyane umutekano. Yagize ati “Kuba umunyarwanda akora akazi ke ntacyo
yikanga biterwa n’imbaraga Polisi y’u Rwanda ishyira mu kurinda umutekano w’abaturarwanda
n’ibyabo.” Yashimiye ibikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda yagejeje ku
baturage muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.
Yagize ati “Ibi bikorwa ni ibigamije kongera ubufatanye
hagati ya Polisi n’abaturage ndetse bigamije kuzamura imibereho myiza
n’iterembere no kurwanya ibyaha, aho mutuye mukwiye gufasha Polisi kubisigasira
namwe mugira uruhare mu kwicungira umutekano.”
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta
Busingye Johnston yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage aribwo buzatuma
igihugu kigera ku iterambere. Akomeza avuga ko ubufatanye aribwo bushyira u
Rwanda ku mwanya mwiza mu karere ndetse no ku Isi mu kugira umutekano.
Minisitiri Busingye yagarutse kubyaha bikomeje kugaragara mu
gihugu birimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu karere ka
Gicumbi. Yagize ati “Abaturage nimwe mufite uruhare runini mu kurwanya
abacuruza ibiyobyabwenge kuko mubana umunsi ku w’undi bityo mukwiye gufata
iyambere mutungira agatoki Polisi abacuruza ibiyobyabwenge.”
Yanakanguriye abaturage kwitwararika isuku birinda
gusuhuzanya n’ibiganza mu rwego rwo kwirinda indwara ya Ebola igaragara mu
gihugu cy’igituranyi. Yasoje ashimira ubunyamwuga n’indangagaciro ziranga
Polisi y’u Rwanda,aboneraho gushima abaturage n’abandi bafatanyabikorwa ba
Polisi uko bayifasha kugera ku ntego
zayo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yashimiye uruhare rw’abaturage,inzego za Leta, abikorera ndetse n’izindi nzego z’umutekano bagize uruhare rukomeye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Yagize ati “Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hubatswe inzu 6 z’ibiro by’imidugudu hirya no hino mu gihugu bishingiye ku midugudu yagerageje kurwanya ibyaha ku buryo bugaragara, ibi bizatuma abaturage babona serivisi mu buryo buboroheye kandi bazibone hafi ndetse bikazatuma n’abandi babirebereho kugira ngo harwanywe ibyaha cyangwa n’ababikora bagabanuke; hubatswe inzu 30 mu gihugu hose ku bantu batishoboye.
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza
Ni ukuvuga inzu imwe muri buri karere kandi yubatswe
ahantu hagenwe hajyanye n’imiturire kugira ngo umuturage agerweho
n’ibikorwaremezo; hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3,000 hanyuma
hatangwa n’amashanyarazi aturuka ku
mirasire y’izuba ku bantu 3,000 hirya no hino mu gihugu hose ndetse n’abapolisi barenga 1000 batanze amaraso
kugira ngo barengere ubuzima bw’abayakeneye kwa Muganga.”
Yavuze ko icyumweru cya mbere cyibanze mu kwigisha abaturage
ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ikoreshwa ryabyo,icyumweru cya kabiri cyibanze
mu kurwanya ihohotera rishingiye kugitsina no kurwanya inda ziterwa abana
,icyumweru cya gatatu cyibanze mu kubungabunga ibidukikije,icyumweru cya kane
ari nacyo cyari icyanyuma cy’ibanze mu
kubungabunga umutekano wo mu muhanda ahigishijwe ingeri zitandukanye
z’abakoresha umuhanda harimo abakoresha ibinyabiziga bitandukanye
n’abanyamaguru.
By’umwihariko mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge Polisi y’u Rwanda yerekanye bimwe mu biyobyabwenge byafashwe birimo ibiro 1600 by’urumogi, udupfunyika 832 tw’urumogi,udusashi 34157 tw’inzoga zitemewe (Gin) na litiro 241,000 za kanyanga; ibi biyobyabwenge byose bikaba byarafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose. Hatanzwe kandi inama n’ubuvuzi ku bakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye kugitsina mu gihugu hose, abagera kuri 230 bakanguriwe kwandikisha abana mu bitabo byirangamimerere.
IGP Munyuza yibukije abaturage ko bafite inshingano yo kurwanya ibiyobyabwenge bikigarara cyane cyane mu turere twa Gicumbi,Burera na Nyagatare. Yagize ati “Hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kugeza Nyakanga 2019 Polisi yafashe litiro 5500 za kanyanga n’ibiro 200 by’urumogi muri utu turere uko ari dutatu.”
Akomeza avuga ko mu karere ka Gicumbi hafatiwe ibiro 1900 by’ikiyobyabwenge cya Mayirungi. Umuyobozi wa Polisi yagarutse ku kibazo cy’abacuruza ibiyobyabwenge bakubita abaturage bagashaka no gurwanya inzego z’umutekano.
Yagize ati “Mube abambere mu kurwanya ibyaha nk’ibyo ndetse
n’ibikorwa bindi bibi, abo ni abana banyu,n’abo mwashakanye ndetse ni
abaturanyi banyu turashaka kubona uruhare rwanyu mu kurwanya abakwirakwiza
ibiyobyabwenge.
Icyo
abagenerwabikorwa bavuze
Semikizi Kayonga umwe mubahawe inzu mu karere ka Gicumbi
umurenge wa Mutete akaba yaracitse ku icumu rya Genoside ya korewe abatutsi
1994 yashimiye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’ubuyobozo burangajwe imbere na
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yagize ati “Nabuze umuryango wanjye muri Genoside,leta
yanyubakiye inzu ariko iza gusenywa n’imvura,ndashima Polisi yampaye inzu uyu
munsi irimo ibikoresho byose n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba,turi
abanyamugisaha kugira igihugu nk’iki aho Polisi yegera abaturage mu rwego rwo
kuzamura imibereho yabo.”
Undi wahawe inzu mu karere ka Nyagatare umurenge wa
Rwempasha Mariam Uwazayire umubyeyi w’abana barindwi yasazwe n’ibyishimo. Yagize
ati “Uyu munsi abana banjye barasinzira neza umubyeyi wese yifuza ko abana be
babaho mu buzima bwiza ndashimira cyane Polisi kubera iyi nzu banyubakiye.”
Nzabamwita Speciose w’imyaka 78 y’amavuko wo mu mudugudu wa
Mabanza akagari ka Gishweru, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango wahawe inzu n’inka yavuze ko yabaga mu manegeka mu nzu iva
imvura yagwa akanyagirwa n’abuzukuru be ntibifuza kujya iwe kuko havaga ariko
ubu akaba avuga imyato Polisi y’u Rwanda ko imushyize heza kandi
ikanahamushyirana n’inka izajya imukamirwa ikamuha n’ifumbire.
Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo
kwasojwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Emmanuel Gasana arikumwe n’umuyobozi wa Polisi
wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, igikorwa
cyabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo ahatanzwe inzu ku muturage
utishoboye.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara
y’Iburengerazuba kwasorejwe mu karere ka Karongi n’umuvugizi wa Polisi y’u
Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n’umunyamabanga
nshingwabikorwa w’ Intara y’Iburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin aho
bashyikirije imiryango ibiri inzu bubakiwe na Polisi y’u Rwanda aribo
Mukeshimana Merciane na Mukamugema Venantie.
Ibikorwa byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu
Ntara y’Iburasirazuba byitabiriwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Fred Mufulukye ari
kumwe na Commissioner of Police Vianney Nshimiyimana aho byabereye mu karere ka
Nyagatare umurenge wa Rwempasha ahashyikirijwe inzu umuturage utishoboye witwa
Uwamariya Mariam. Mu mujyi wa Kigali cyasorejwe mu karere ka Gasabo mu murenge
wa Nduba Kitabirwa na Commissioner of Police (CP) G Rumanzi arikumwe n’abandi
bayobozi batundukanye aho bashyikirije inzu uwitwa Nyiranjishiyimfura
Josephine.
Src: RNP
TANGA IGITECYEREZO