RFL
Kigali

Mutiganda wagize uruhare mu kwandika Filime nka City Maid na Seburikoko yasohoye filime “Bambi” ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abangavu -YIREBE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2019 14:37
1


Mutiganda wa Nkunda, umwe mu bahanga bakibyiruka muri sinema, akaba azwi cyane mu kwandika filime aho yanditse izamamaye nka Seburikoko, City Maid n’izindi zinyuranye, kuri ubu agiye gusohora filime ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abangavu mu ngo.



Iyi filime ye nshya yitwa ‘Bambi’ ayituganirizaho, Mutiganda wa Nkunda yagize ati "Ijambo Bambi ni ijambo rifite ubusobanuro bubiri hari ijambo ry'igitariyani rivuga umwangavu, hakaba n'ijambo ry'ikinyarwanda rikoreshwa iyo umuntu atewe impuhwe n'undi muntu aho avuga ngo "Bambi". Ni inkuru y'umwana w'umukobwa bita Bambi uba uba kwa mukuru we, ariko akajya afatwa ku ngufu n'umugabo we akamutera ubwoba ngo ntazabivuge. Igihe uyu mwana w'umukobwa ahisemo kubibwira mukuru we rero igihe kiba cyararenze kuko umugabo aba yaramaze kumutera inda, ndetse kandi yaranabwiye umugore we ko uyu mwana amureshya.”

Uyu musore yakomeje agira ati "Ni inkuru nanditse nyuma yo kubona ukuntu abana b'abakobwa b'abangavu bakomeje guhohoterwa mu ngo, ndetse bakabyara bakiri bato, ejo hazaza habo hakaba hararangiye, ndetse kandi ugasanga umuryango nta kintu ubikozeho. Nakoze iyi filime kugira ngo nereke umuryango ibyo uri gukorera abana bawo, mu gihe wagakwiye kubarinda no kubafasha kurema ejo hazaza habo heza.”

MutigandaMutiganda wa Nkunda washyize hanze filime yise "Bambi"

Nyuma y'iyi filime nto Mutiganda wa Nkunda yatangaje ko ateganya gukomeza iyi nkuru ikaba uruhererekane (series) aho azakurikirana ubuzima bw'uyu mukobwa nyuma y'aho irangirira. Agaruka inyuma muri filime yagiye yandika akanayobora yagize ati "Njye natangiye ibya filime muri 2013 ndi umunyamakuru wa Sinema, nyuma nza gutangira nandika Inshuti (Friends) muri 2014, nyuma nandika Seburikoko guhera mu 2015, nyuma nza no gukora muri City Maid aho nayiyoboye ndetse nkanandika guhera mu 2016 ariko nkaza guhagarika imirimo nakoraga muri Seburikoko na City Maid mu ntangiriro z'uyu mwaka kugira ngo nshyire umutima ku mishinga yanjye bwite. Nakoze izindi filime ngufi n'indende, harimo Rayila, Ibanga ry'umunezero, ndetse ubu nkaba ndi gusoza imirimo yo gutunganya filime yanjye ya mbere ndende 'Nameless'.”

Iyi filime uyu musore yamaze hanze igaragaramo abakinnyi barimo abasanzwe bazwi nka; Kirenga Saphine, Kijyana Yves na Bernisse Kwizera.

REBA HANO IYI FILIME NSHYA YA MUTIGANDA WA NKUNDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nadine4 years ago
    WAOU courrage Musore muto ndagushyigikiye cyane ko nange mba numva iyo mpano nyifitemo ariko kuyidevelpooa byaranze.rero courrage kuri wowe.knd ntekereza ko nimara kugera hanze itanga umusaruro cyane ko ibyo bibazo bihari mumuryango nyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND