RFL
Kigali

Korali Beulah yo muri ADEPR Gatenga iri mu myiteguro y’igiterane bise” Icyo turusha abandi Live Concert”

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/05/2019 8:22
1


Korali Beulah ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroise ya Gatenga, yateguye igiterane gifite intego ivuga ngo ”Icyo turusha abandi” iboneka mu Abaroma 3:1-2.



Ni igiterane kizamara icyumweru cyose aho gitangira kuri uyu wa Kabiri tariki 21-26 Gicurasi 2019 kikazajya kibera ku rusengero rwa ADEPR Gatenga, mu minsi y’imibyizi buri nimugoroba naho kuwa Gatandatu kizatangira saa munani, ku Cyumweru gitangire saa tatu za mu gitondo

Muri iki giterane hatumiwemo korali Siyoni yo mu Ijenda, korali zo ku mudugudu wa ADEPR Gatenga ari zo Korali Elayo, Korali Ukuboko kw’iburyo, Korali, Nyota ya Alfagil na Korali Holy Nation n’abavugabutumwa bwiza bari mu bakunzwe cyane muri iki gihugu ari bo Rev. Pst. MASUMBUKO Joshua na Ev. MUKANSONERA Eddissa.

"Muzaze muri benshi muhabwe ubusobanuro bw’icyo turusha abandi mu Ijambo ry’Imana." Ubu ni ubutumwa bwa korali Beulah ubwo yatumiraga abantu mu giterane cyayo gitangira kuri uyu wa Kabiri.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • belthilde4 years ago
    iyi korale ndayemera pe. ndahabaye rwose





Inyarwanda BACKGROUND