RFL
Kigali

Umunyamabanga wa FERWAFA afunganywe n’abandi babiri bazira uburiganya mu gutanga isoko

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:10/02/2016 9:32
6


Nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi ry’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Polisi yatangaje ko uyu mugabo afunganywe n’undi witwa Eng. Adolphe Muhirwe, bakurikiranyweho icyaha cy’amanyanga mu gutanga isoko.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, avuga ko Mulindahabi Olivier wari usanzwe ari umunyamabanga wa FERWAFA afunganywe na Eng. Adolphe Muhirwa wari wahawe akazi ko kwiga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA, nyuma bikagaragara ko isoko ryatanzwe mu buryo burimo amanyanga.

Batawe muri yombi kugirango byoroshye iperereza rigikomeje, bakurikiranyweho kuba baratanze isoko bagendeye ku kimenyane hatagendewe ku mategeko yagenwe agenga itangwa ry’amasoko, ndetse bakurikiranyweho n’icyaha cya ruswa. ACP Twahirwa

Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko iri tabwa muri yombi ry’aba bagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera kuva kuwa mbere, rije rikurikira itabwa muri yombi rya Protais Segatabazi, nyiri kompanyi yitwa EXPERTS Company Limited yari yahawe iryo soko hagendewe ku mpapuro mpimbano.

Iri soko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho, ni irya hoteli ya FERWAFA izaba ifite ibyumba bigera kuri 88, ikazaba ari hoteli y’inyenyeri 4 izatwara akayabo ka miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko nyuma y’iperereza, aba batawe muri yombi bazashyikirizwa ubushinjacyaha bagakurikiranwa kuri ibi byaba baregwa.

Iki nicyo gishushanyo mbonera cy'iyi hoteli ya FERWAFA

Iki nicyo gishushanyo mbonera cy'iyi hoteli ya FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddddd8 years ago
    Ariko mwagiye murya akagabuye koko??? Nkubu ko uba wasumiye byinshi bikarangira na duke wari wifitiye turimo amahoro utaturiye ikindi kd ukigerekaho igisebo udasinze umuryango wawe???? Congz to our beloved Gvt for good work mukomeze mushake abafite ibifu nkibi, imfubyi ziige, imihanda ikorwe, abatagira kivurira bivuze I gihugu kigire umutekano ibisambo bifatwe bya rusahurira mu nduru
  • M.K8 years ago
    Ubwo se byakumvikana gute ukuntu hafatwa umunyamabanga wenyine shebuja agasigara nk'aho hari ibyo asinya shebuja atabizi. Ndavuga Degaule. Ababishinzwe bakwiye kurangiza amanyanga aba muri iriya nzu ya ruhago kandi bakitwaza ko ngo Leta idakwiye kwivanga mu byabo,nyamara baba bakoresha amafaranga yayo ariyo misoro yacu.
  • kagame emile8 years ago
    Nukuri haracyeye icyonicyo nkudira u rwanda rwacu Isuku irarutatse song a M bere rwanda yacu tu kuri mbere
  • kagame emile8 years ago
    Nukuri haracyeye icyonicyo nkudira u rwanda rwacu Isuku irarutatse song a M bere rwanda yacu tu kuri mbere
  • kagame emile8 years ago
    Nukuri haracyeye icyonicyo nkudira u rwanda rwacu Isuku irarutatse song a M bere rwanda yacu tu kuri mbere
  • Wake8 years ago
    Bahabwe ibihano bibateganirijwe.





Inyarwanda BACKGROUND