Nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi ry’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Polisi yatangaje ko uyu mugabo afunganywe n’undi witwa Eng. Adolphe Muhirwe, bakurikiranyweho icyaha cy’amanyanga mu gutanga isoko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, avuga ko Mulindahabi Olivier wari usanzwe ari umunyamabanga wa FERWAFA afunganywe na Eng. Adolphe Muhirwa wari wahawe akazi ko kwiga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA, nyuma bikagaragara ko isoko ryatanzwe mu buryo burimo amanyanga.
Batawe muri yombi kugirango byoroshye iperereza rigikomeje, bakurikiranyweho kuba baratanze isoko bagendeye ku kimenyane hatagendewe ku mategeko yagenwe agenga itangwa ry’amasoko, ndetse bakurikiranyweho n’icyaha cya ruswa. ACP Twahirwa
Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko iri tabwa muri yombi ry’aba bagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera kuva kuwa mbere, rije rikurikira itabwa muri yombi rya Protais Segatabazi, nyiri kompanyi yitwa EXPERTS Company Limited yari yahawe iryo soko hagendewe ku mpapuro mpimbano.
Iri soko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho, ni irya hoteli ya FERWAFA izaba ifite ibyumba bigera kuri 88, ikazaba ari hoteli y’inyenyeri 4 izatwara akayabo ka miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko nyuma y’iperereza, aba batawe muri yombi bazashyikirizwa ubushinjacyaha bagakurikiranwa kuri ibi byaba baregwa.
Iki nicyo gishushanyo mbonera cy'iyi hoteli ya FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO