RFL
Kigali

Ubu umukino wose nawukina-MAZIMPAKA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/09/2018 10:15
0


Mazimpaka Andre umaze amezi arenga atandatu abazwe ikibazo cy’imvune yari yagize mu kaboko k’ibumoso, kuri ubu avuga ko yamaze gukira ndetse yiteguye isa n’isaha kuba yakina umukino wose akawurangiza bitewe nuko ikibazo cyarangiye.



Byari mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma y’umukino FC Musanze yatsinzemo AS Muhanga ibitego 3-2 kuwa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018, yavuze ko imyiteguro ya shampiyona imeze neza kandi ko yiteguye gukina imikino iyo ariyo yose nk’uko byari bisanzwe ataravunika.

“Ubu narakize meze neza nta kibazo mfite. Nari maze amezi arenga atandatu nkora ibishoboka ngo ngaruke mu bihe byo kuba nakomeza akazi ariko ubu navuga ko nshima Imana kuko narakize ndetse n’imyiteguro ya shampiyona nyigeze kure”. Mazimpaka

Mazimpaka Andre ubu niwe nimero ya mbere muri FC Musanze

Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Musanze FC

Mu minsi ishize nibwo amakuru yasakaye avuga ko Mazimpaka Andre yaba yarasinyiye ikipe Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri amuvana muri FC Musanze amazemo umwaka umwe w’imikino 2017-2018.

“Njyewe sinkunda kubeshya cyangwa ngo mbe naca ibintu ku ruhande. Rayon Sports dufitanye gahunda kandi nizera ko nta gitangaza kirimo kuba nazayikinira mu mwaka w’imikino utaha”. Mazimpaka

Mazimpaka Andre yanakinnye muri shampiyona y'u Burundi

Mazimpaka Andre yanakinnye muri shampiyona y'u Burundi 

Mazimpaka Andre yatangiye akazi ko kuba mu izamu akina muri Rennaissance mu 2005 mbere yo kugana muri Police FC (2006-2012), 2012 yayisoreje muri La Jeunnesse mbere yo kujya muri Kiyovu Sport mu 2013.

Mu 2014 yagannye muri Vitalo’o FC mu Burundi mbere yo kugaruka mu Rwanda muri Espoir FC mu 2015 akayivamo ajya muri Mukura Victory Sport yaje kuvamo mu mpera z’umwaka w’imikino 2016-2017 agana muri Musanze FC yakinnyemo umwaka w’imikino 2017-2018.

Image result for Mazimpaka Andre Inyarwanda

Mazimpaka avuga ko ubu yuzuye imbaraga zo gukinira Rayon Sports

Image result for Mazimpaka Andre Inyarwanda

Mazimpaka Andre (ubanza ibumioso) akomereje imyitozo muri FC Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND