RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Ndayisenga yatwaye ibihembo 3 mu 9 byatanzwe, Azedine yambara umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2018 20:43
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018, Umunya-Algeria Azedine Lagab yatwaye agace ka Rwamagana-Rwamagana kari kagizwe n’intera ya Kilometero (97.5 Km) ubwo bahazengurukaga inshuro 15.



Azedine Lagab w’imyaka 31 y’amavuko akaba akinira ikipe ya Groupement Sportif Petroli, yirukanse iyi ntera mu masaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 21 (2h12’21”) aza akurikiwe na Lozano Riba David ukinira Team Novo Nordisk (Espagne) bakoresheje ibihe bimwe (2h12’21”). James Fourie (South Arica) yaje ku mwanya wa gatatu bamusiga amasegonda icumi (10”) mbere y'uko haza Doring Jonas wa Team Descates Romandie (Suisse) waje ku mwanya wa kane nawe arushwa amasegonda icumi (10’’).

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere

Azedine Lagab asoza isiganwa ari uwa mbere 

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace 

Ndayisenga Valens umunyarwanda w’imyaka 24 ukinira ikipe ya POC Cote de la Lumiere (France) yake ku mwanya wa gatanu (5) akoresheje amasaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 33’ (2h12’33”) bityo akaba arushwa amasegonda 12” na Azedine Lagab uri ku mwanya wa mbere unagomba kumanuka i Huye yambaye umwenda w’umuhondo.

Mu itangwa ry’ibihembo, Azedine Lagab yatwaye ibihembo bitatu (3) mu icyenda byatanzwe kuri iki Cyumweru ndetse bikaba ari nako bizakomeza kugenda mu duce dutaha.

Azedine yabanje kwambara umwambaro wa SKOL uhabwa umukinnyi wahize abandi mu kwegukana isiganwa ry’umunsi (Vainqueur de l’Etape). Lagab yongeye guhabwa umwenda w’umuhondo (Maillot Jaune) yambarwa n’umukinnyi uba urusha abandi ibihe. Bigendanye n'uko yabaye uwa mbere ku munsi wa mbere w’isiganwa, nta yindi mibare yasabwaga kugira ngo ahabwe uyu mwenda. Kuba ari umunyafurika, akaba yanabaye uwa mbere yahise yambara umwenda wa Rwanda Air ugaragaza umunyafurika witwaye neza.

Nyuma yo gutwara aka gace kabanza ka Tour du Rwanda 2018, Azedine Lagab yavuze ko yishimiye ko ikipe yabo ya Groupement Sportif Petrolier yitabiriye ku nshuro ya mbere agahita atsinda abifashijwemo n’abakinnyi bagenzi be batatu bazananye mu isiganwa.

“Mu kuri ndishimye kuko n’ikipe yanjye yamfashije. Turishimye kuba twaje nk’ikipe ya GSP tugahuta dutsinda. Ntabwo akazi karangiye kuko ibisigaye nibyo byinshi. Icyo tugiye gukora ni ukureba uko twakomeza kuyobora isiganwa .Tour du Rwanda kuri njye ni isiganwa mfata nk’irya mbere muri Afurika, ubwo rigiye no kuzamuka kuri 2.1 rizarushaho kuzamuka rinakomere kurushaho”. Azedine Lagab

Azedine Lagab aganira n'abanyamakaru nyuma y'isiganwa

Azedine Lagab aganira n'abanyamakaru nyuma y'isiganwa 

Azedine Lagab niwe ugomba gutangira agace ka Kigali-Huye yambaye umwenda w'umuhondo

Azedine Lagab niwe ugomba gutangira agace ka Kigali-Huye yambaye umwenda w'umuhondo

Azedine Lagab avuga ko Tour du Rwanda ayifata nk'isiganwa rya mbere muri Afurika

Azedine Lagab avuga ko Tour du Rwanda ayifata nk'isiganwa rya mbere muri Afurika

Ndayisemga Valens yamaze imzenguruko umunani ari imbere

Ndayisenga Valens yamaze imzenguruko umunani ari imbere

Muri ibi bihembo, Ndayisenga Valens nawe yafashemo bitatu (3) mu icyenda (9) byatanzwe. Ndayisenga Valens yatangiye ahabwa igihembo cy’umukinnyi wazamutse agasozi kamwe kari gateganyijwe muri aka gace.  Ndayisenga yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza ndetse n’umukinnyi wagaragaje uguhatana muri iri siganwa.

Ibindi bihembo bitatu bisigaye birimo kimwe cyahawe Ukiniwabo Rene Jean Paul (Les Amis Sportifs) wabaye umukinnyi warushije abandi ibijyanye no gucomoka mu bandi akabasiga yihuta cyane (Sprint).

Doring Jonas wa Team Descates Romandie (Suisse) waje ku mwanya wa kane nawe arushwa amasegonda icumi (10’’), baje gusanga ariwe mukinnyi ukiri muto mu bari muri Tour du Rwanda 2018 witwaye neza (Best Young Rider) mu gihe ikipe y’igihugu ya Algeria ariyo yitwaye neza kurusha ayandi kuri iki Cyumweru.

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rwamagana

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rwamagana

Abakuni b'umukino w'amagare

Abakunzi b'umukino w'amagare 

Dore uko bahembwe (Rwamagana-Rwamagana: 97.5 Km)

1.Uwatwaye agace (Stade Winner) : Azedine Lagab (Algeria)

2.Umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey): Azedine Lagab (Algeria)

3.Uwazamutse neza (King of Mountain): Ndayisenga Valens (Rwanda)

4.Uwurusha abandi imbaduko (Best Sprinter): Ukiniwabo R.J.Paul (Rwanda)

5.Umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider): Doring Jonas (Swisse)

6.Inkotanyi (Best In Combativity): Ndayisenga Valens (Rwanda)

7.Umunyafurika wahize abandi (Best African Rider): Azedine Lagab (Algeria)

8.Umunyarwanda wahize abandi (Best Rwandan):Ndayisenga Valens (Rwanda)

9.Ikipe y’umunsi (Team of the Day): Algeria

Aho basoreje isiganwa

Aho basoreje isiganwa

Tour du Rwanda 2018

Ubwo haburaga imizenguruko itatu (3) ninwo Ndayisenga Valens batangiye kumucungira hafi

Ubwo haburaga imizenguruko itatu (3) ninwo Ndayisenga Valens (Imbere ibumoso) batangiye kumucungira hafi

Ukiniwabo Rene Jean Paul yakunze kuba inyuma ya Ndayisenga Valens muri uru rugndo

Ukiniwabo Rene Jean Paul yakunze kuba inyuma ya Ndayisenga Valens muri uru rugendo

Doring Jonas (Swisse) umukinnyi ukiri muto witwaye neza

Doring Jonas (Swisse) umukinnyi ukiri muto witwaye neza

Ukiniwabo Rene Jean Paul umunyembaduko wahise abandi

Ukiniwabo Rene Jean Paul umunyembaduko wahize abandi

Ndayisenga Valens yahembwe nk'uwahatanye neza, uwahatanye neza n'umunyarwanda warushije abandi

Ndayisenga Valens yahembwe nk'uwahatanye neza, uwahatanye neza n'umunyarwanda warushije abandi 

Azedine Lagab umunyafurika wahize abandi

Azedine Lagab umunyafurika wahize abandi

Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:

Tariki ya 5 Kanama 2018: Prologue: Rwamagana:104.0 Km (Azedine Lagab 2h12'21")

Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km

Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 195.3 Km

Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km

Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km

Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km

Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km

Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km

Algeria niyo kipe yabaye iy'umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018

Algeria niyo kipe yabaye iy'umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND