Kuva kuwa 12 kugeza kuwa 19 Ugushyingo 2017 ni bwo mu Rwanda hazaba hakinwa irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igice kinini cy’u Rwanda ku igare (Tour du Rwanda 2017), isiganwa rifite ingengo y’imali irenga miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (500.000.000 FRW).
Tour du Rwanda 2017 rizaba ari isiganwa rya cyenda (9) kuva ryakemerwa ku rwego mpuzamahanga n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI). Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bayingana Aimable uyohora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko bitewe nuko abaterankunga b’irushanwa biyongereye bityo n’ibyo irushanwa rizasaba byiyongereye.
Mu magambo ye yagize ati “Uyu mwaka ingengo y’imali yariyongereye kuko ni miliyoni 500 nubwo hari ibindi bigenda byiyongeraho bisaba amafaranga atari macye birumvikana. Gusa iyo urebye usanga amafaranga twakoresheje ubushije ntaho bitandukaniye kuko ibyiyongereyeho uyu mwaka byagiye bigira amafaranga bisa ukwabyo".
Bayingana kandi avuga ko kugeza magingo aya FERWACY yishimira urwego umukino w’amagare ugezeho kuko byaba abakinnyi bo ubwabo bazi agaciro bibafitiye ndetse kugeza kuri ubu Tour du Rwanda ikaba ari irushanwa ryizewe muri Afurika kuko ntirishobora gusiba nk’uko bigenda ku masiganwa atandukanye mu bihugu bya Afurika.
Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY)
Urugendo rwa Nyanza-Rubavu ni rwo rurerure kuko rufite intera ya kilometero 180 (180 KM) mu gihe undi muhanda usa naho uwugwa mu ntege ari isiganwa rizaba riva i Musanze rigana i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ntera ya kilometero 121 (121 KM).
Nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe tekinike muri Tour du Rwanda, uru rugendo ruzaba rufite udusozi (Climbes) dutandatu (6) ndetse bakagaragaza ko rizaba ari isiganwa rigoye ku bazaba bahatana. Isiganwa rizava i Nyanza mu ntara y’amajyepfo rigana mu Karere ka Rubavu, rizakinwa kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.
Muri Tour du Rwanda 2017 harimo imihanda itari imenyerewe mu marushanwa umunani (8) atambutse. Muri izo nzira harimo inzira ya Musanze-Nyamata (121 Km), Nyamata-Rwamagana (93.1 Km), Kayonza-Kigali ( 86.3 Km/Nyamirambo).
Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 14 Kamena 2017, Bayingana Aimable uyobora iri shyirahamwe yavuze ko bakora ibishoboka ku buryo muri buri Tour du Rwanda hazamo imihanda mishya muri gahunda yo gushimisha abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’igihugu. Izi mpinduka ni zo zatumye imihanda yo mu ntara y’iburengerazuba iburamo nk’umuhanda wa Karongi ugana i Rusizi kuko umwaka ushize wari urimo.
Olivier Grand-Jean (iburyo), ushinzwe kumenya imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo, Aimable Bayingana (hagati) na Jean Claude Herault uba ku ruhembe rw'imitegurire ya Tour du Rwanda cyane arebana n'abaterankunga
Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:
1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM
2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM
3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM
4. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM
5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM
6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM
7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM
8Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM
Abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2017 na numero bazaba bambaye:
Tirol Cycling Team
1 Ndayisenga Valens
2 Gamper Patrick
3 Knapp Daniel
4 Vermeulen Moran
Dimension Data
11 Eyob Metkel
12 Areruya Joseph
13 Mugisha Samuel
14 Weldu Hafetab
15 De Bod Stefan
Eritrea National Team
21 Okubamariam Tesfom
22 Musie Mehari Saymon
23 Tsegay Amanueal
24 Debretsion Aron
25 Mebrahtom Natnael
Rwanda National Team
31 Nsengimana Jean Bosco
32 Uwizeye Jean Claude
33 Byukusenge Patrick
34 Ukiniwabo Jean Paul Rene
35 Munyaneza Didier
BIKE AID
41 Holler Nikodemus
42 Kipkemboi Salim
43 Kangangi Suleiman
44 Langat Geoffrey
45 Van Engellen Adne
BENEDICTION CLUB
51 Hategeka Gasore
52 Nduwayo Eric
53 Ruberwa Jean
54 Nizeyimana Alexis
55 Uwizeyimana Bonaventure
Kenyan Riders SAFARICOM
61 Kiplagat Kelvin Kiping’Etich
62 Gathiambo Joshpat
63 Kariuki John
64 Kimutai Andrew
65 Kipkemboi Kiplagat Cornelius
HAUTE SAVOIE AUVERGNE RHONES ALPES
71 Fournet Fayard Sebastien
72 Clavel Sylvain
73 Jeannes Mathieu
74 Roux Nicolas
75 Goudin Valentin
ALGERIE National Team
81 Lagab Azzedine
82 Mansouri Abderrahmane
83 Mansouri Islam
84 Lounis Mehdi
85 Hamza Yacine
ETHIOPIE National Team
91 Giday Kibrom
92 Gebremariam Fiseha
93 Ebrahim Redwan
94 Gebrewahd Tamrat Meresa
95 Redae Tedros
LOWESTRATES.CA
101 McPhaden Cameron
102 Keeping Stephen
103 Cusson Fradet Jules
104 Wachtendorf Brelt
105 Greene Edward
LES AMIS SPORTIFS
111 Tuyishimire Ephrem
112 Rugamba Janvier
113 Uwingeneye Jimmy
114 Hakiruwizeye Samuel
115 Mfitumukiza Jean Claude
DUKLA BANSKA BYSTRICA
121 Tybor Patrik
122 Oros Samuel
123 Foltan Adrian
124 Mahdar Martin
125 Palcak Josef
MAURITIUS National Team
131 Rougier-Lagane Christopher
132 Le Court de Billot Olivier
133 Mayer Alexendre
134 Lincoln Yannick
135 How Saw Keng Mathew
TEAM ILLUMINATE
141 Avila Vanegas Edwin Alcibiades
142 Mccutcheon Connor
143 Piper Cameron
144 Eastern Griffin
145 Pellaud Simon
MAROC Nation Team
151 AIT El bdia Anass
152 Benouzza Hicham
153 Sabbahi Lahcen
154 Sabbahi El Houcaine
155 Saber Lahcen
Olivier Grand-Jean atangaza imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO