RFL
Kigali

Singida United yashyize hanze umwambaro na nimero Danny Usengimana azajya yambara

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/04/2017 13:23
0


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi kuri ubu wamaze kugurwa na Singida United ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri Tanzania , iyi kipe yashyize hanze umwabaro uyu musore azajya yambara.



Singida United izatangira gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2017-2018 yatangiye urugendo rwo kwiyubaka igura abakinnyi batandukanye barimo Mtasa na Muroiwa baguze muri Dynamos ndetse na Hans Pluijim wahoze ari umutoza muri Yanga.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania byakomeje kugenda bibitangaza, Danny Usengimana azakomeza kwambara nimero icumi (10) nyuma yo kuba yarasinye imyaka ibiri (2) muri Singida United aguzwe ibihumbi ijana by’amadolari ya Amerika (100.000 US$).

Danny Usengimana

Umwambaro wa Danny Usengimana azajya aserukana muri Singida United

Ku ruhande rwa Police FC nta kintu barabitangazaho dore ko barimo bategura umukino bafitanye na Pepinieres FC mu masaha macye ari imbere. Kuri ubu Usengimana Dany ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona, aho amaze gutsinda ibitego 14 mu mikino 22 ya shampiyona.

Umwaka ushize w’imikino, uyu musore yari yabashije kwinjiza ibitego 16 muri shampiyona, ibitego yanganyaga na Hakizimana Muhadjili wakinaga muri Mukura Victory Sport mbere yo kugana muri APR FC.

JPEG - 98.4 kb

Ikipe ya Singida United yatwaye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri biyiha uburenganzira bwo kuzakina shampiyona y'icyiciro cya mbere 2017-2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND