RFL
Kigali

Rwatubyaye yarerewe muri Academy yacu agifite imyaka 13, ni umukinnyi wa APR FC –Kalisa Adolphe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/02/2017 9:23
0


Kalisa Adolphe umunyamabanga w’ikipe ya APR FC avuga ko n'ubwo byavuzwe cyane ndetse bikanandikwa ko Rwatubyaye Abdul ari umukinnyi waguzwe na Rayon Sports ko atari ukuri kuko ngo nk’abayobozi banze gusakuza mu bintu bidafite inyungu kuko bo bazi neza ko ari umukinnyi wabo (APR FC) kuva agifite imyaka 13.



Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko Rwatubyaye Abdul ari umukinnyi wa APR FC mu buryo bwemewe n’amategeko. “Nakubwiye ko Rwatubyaye Abdul ari umukinnyi watijwe mu ikipe yo muri Slovakia ari muri iyo kipe. Amategeko ateganya ko amasezerano narangira tuzamugarura. Aho ari it’s not our Business (Ntabwo ari ibintu bitureba/muri Rayon Sports)”. Kalisa Adolphe bita Camarade.

Kalisa avuga ko kuba ikipe ya APR FC itaririwe ijya mu nkubiri y’isinya, igenda n’igaruka rya Rwatubyaye Abdul ari uko nta mwanya bari kubibonera. “Hari ibintu byinshi nuko abantu baceceka ntibavuge, ntimukagire ngo abantu ntibaba bafite ibyo bashobora kuvuga cyangwa ngo baburane..ni intambara umuntu aba yanga kujyamo zidafite akamaro , ariko naho ubundi Rwatubyaye Abdul kuva afite imyaka 13, 14 yarerewe muri academy yacu …ni umukinnyi wa APR Football Club, abavuga ko adafite amasezerano ntabwo twajya hariya ngo dusakuze nabo”. Kalisa Adolphe Camarade.

Nyuma yo gusobanura ko Rwatubyaye Abdul yatijwe muri Slovakia ku masezerano yari asigaje muri APR FC, Camarade avuga ko ayo masezerano narangira hazubahirizwa amategeko ya FIFA, CAF na FERWAFA umukinnyi akajya aho ashaka.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul ubwo yari yatangiye imyitozo muri Rayon Sports akubutse i Burayi

Ese ubundi ubwo yari ageze i Kigali ibiganiro bye byahamyaga ko azayigumamo?

Kuwa 28 Nyakanga 2016 ni bwo amakuru yasakaye imisozi y’u Rwanda ko Rwatubyaye Abdul yasinye muri Rayon Sports avuye muri APR FC kuri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza kugeza kuwa 12 Gashyantare 2017 nta wari wizera ko uyu musore azayikinira kuko yari i Burayi, gusa kuri ubu arahari.

Kuwa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017 ni bwo Rwatubyaye Abdul yagaragaye mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, imyitozo yitabiriwe n’abafana batari bake ndetse umuntu atatinya kuvuga ko barutaga abitabira imikino ya shampiyona ihuza amwe mu makipe ya hano mu Rwanda.

Abafana baramwakiriye ndetse banamwereka ko bamwishimiye ari nako nawe yaje kubasaba imbabazi zo kuba yaragiye atababwiye ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe atabumenyesheje ariko ko aje gukorana nabo.

Gusa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo hari ingingo yabajijwe n’abanyamakuru , igisubizo yatanze nticyabura gutera impungenge umukunzi wa Rwatubyaye umushaka muri shampiyona y’u Rwanda n’ikipe ya Rayon Sports muri rusange.

Mu busanzwe Rwatubyaye avuga ko yari yagiye muri Turikiya kuko hariyo ikipe yamushakaga ngo bagirane ibiganiro n'ubwo bitahise bikunda ngo ayisinyemo byihuse kuko bamubwiraga ko yategereza irindi soko ry’igura n’igurisha, agahitamo kugaruka mu Rwanda.

Gusa kuba muri Turikiya byaranze, uyu musore yavuze ko yasinye amasezerano y’agateganyo muri imwe mu makipe yo muri Slovakia kandi ko uko bazajya bamukenera, azajya atega indege akagenda. Rwatubyaye Abdul yagize ati:

Ariya masezerano twavuga ko ari amasezerano atari proper (Adahamye), ni amasezerano y’agateganyo. Ni nayo mpamvu rero naje gusinya muri Rayon nyuma. No! Ntabwo ari ukuvuga ngo nzahamara igihe gito cyangwa ngo nzahamara igihe kinini (muri Rayon Sports, muri make amasezerano yanjye ndayakomeza ninkomeza kubona abanyifuza nzajya mvugana n’abayobozi ba Rayon ko najya hanze cyangwa se tukareba uko twabiganiraho ngakomeza ngakina.

Nyuma yo kumenya ko uyu mukinnyi afite amasezerano y’agateganyo muri Slovakia, INYARWANDA yashatse kumenya icyo abahanga mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi babivugaho, ni ko kwegera Rutayisire Michel Jackson usanzwe ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA kugira ngo atubwire niba amasezerano y’agateganyo nta gaciro kanini agira ku buryo ikipe umukinnyi yayasinyemo idashobora kumukurikirana.

Rutayisire Michel yavuze ko mu gihe ikipe yasinyishije umuntu amasezerano y’agateganyo nyuma akayicika akajya mu yindi, iyo kipe yemerewe gutanga ikirego mu gihe wenda hari ibyo yamutanzeho nk’amafaranga ishobora kumuha ndetse n’igihe yaba yaramwishyuriye hoteli yo kubamo. Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yagize ati:

Mu ikorwa ry’ibyangombwa bishyirwa muri TMS (Transfer Matching System) haba harimo amakuru yose agaragaza aho umukinnyi aturutse naho wabariza mu gihe havuka ikibazo. Iyo ikipe yamusinyishije (umukinnyi) amasezerano y’agateganyo ariko indi kipe igahita imutwara, iyo kipe yemerewe gutanga ikirego mu rwego rwo kugaruzwa ibyo yaba yaratanze kuri uwo mukinnyi mu gihe cyose bari muri gahunda yo gusinya.Ishobora kuba yaramutegeye indege, kumwishyurira hoteli n’amafaranga yaba yaramuhaye.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye ahoberana na Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ubwo yari yagarutse

Rutayisire yasoje avuga ko mu gihe umukinnyi yavuye mu Rwanda cyangwa ikindi gihugu agasinya amasezerano y’agateganyo mu ikipe yo hanze y’u Rwanda nyuma akagaruka agasinyira ikipe yo mu Rwanda,iyo ya kipe yo hanze y’u Rwanda ishatse kugaruzwa ibyayo yatanze itanga ikirego muri FERWAFA uwo mukinnyi agakurikiranwa akishyura ibyo yahawe.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND