RFL
Kigali

Rubavu: Etincelles FC yaguye miswi na Bugesera FC -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2017 20:46
0

Ikipe ya Etincelles FC yaguye miswi na Bugesera FC banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017.

Etincelles FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 38’ ku gitego batsindiwe na Nshimiyimana Iddy bita Souples ku mupira yahawe na Gikamba Ismael. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ssentongo Ruhinda Farouk Saifi ku munota wa 83’ w’umukino.

Muri uyu mukino Etincelles FC yari yakaniye, Bugesera FC na yo yari yaje ije gushimangira umwanya wa gatanu isabwa n’umuterankunga wayo.

Ssentongo Farouk Saifi watsindiye Bugesera FC yatahanye ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Kapiteni we Nzabanita David.

Mu gusimbuza, Ruremesha Emmanuel yakuyemo Jean Marie Vianney Uwase yinjiza Niyonkuru Sadjat waje kongera kuvamo asimbuwe na Bahame Alafat.

Kanyankore Gilbert utoza Bugesera FC yaje gukora impinduka yinjiza Rucogoza Djihad asimbura Guido Abdallah mu gihe Mugenzi Bienvenue yasimbuwe na Bernard Uwayezu.

Bugesera FC iraguma ku mwanya wa Gatanu n'amanota47' naho Etincelles FC igume ku mwanya wa munani (8) n'amanota 37.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yaguye miswi na Rayon Sports banganya igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 29 wakinirwaga kuri sitade ya Kigali. APR FC yatsindiwe na Issa Bigirimana ku munota wa 38', igitego cyaje kwishyurwa na Tidiane Kone ku munota wa 48' w'umukino.

Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n'amanota 70 mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa gatatu n'amanota 57 inyuma ya Police FC ya kabiri n'amanota 58.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Etincelles FC: Nsengimana Dominique (GK), Kambale Salita Gentil ©, Manishimwe Yves, Nahimana Isiaka, Nshimiyimana Iddy, Kayigamba Jean Paul, Guilomosa Gulain, Gikamaba Ismael, Mumbele Saiba Claude, Niyonsenga Ibrahim na Uwase Jean Marie Vianney.

Bugesera FC: Janvier Kwizera(GK), Rucogoza Aimable Mambo, Turatsinze Hertier, Mugabo Ismael, Uwacu Jean Bosco, Nzabanita David ©, Bigirimana Shabban, Iradukunda Bertrand, Ssentongo Faruk Saifi na Guindo Abdallah

Uwacu Jean Bosco asimbukana umupira

Uwacu Jean Bosco asimbukana umupira

Nshimiyimana Iddy bita Souple yaryamye akozaho ikirenge umupira ugana mu rucundura

Nshimiyimana Iddy bita Souple yaryamye akozaho ikirenge umupira ugana mu rucundura

Umupira wari uvuye muri koruneri Gikamba akozaho umutwe awuganisha mu izamu

Umupira wari uvuye muri koruneri Gikamba akozaho umutwe awuganisha mu izamu

Iradukunda Jean Bertrand acenga asubizamo

Iradukunda Jean Bertrand acenga asubizamo

Gikamba imbere ya Farouk Ruhinda

Gikamba Ismael mukuru wa Nizeyimana Mirafa (Police FC) agenzura umupira hagati mu kibuga

Gikamba Ismael mukuru wa Nizeyimana Mirafa (Police FC) agenzura umupira hagati mu kibuga

Abakinnyi ba Etincelles Bishimira igitego

Abakinnyi ba Etincelles Bishimira igitego

Igitego kiraryoha

Igitego kiraryoha

Mugenzi Bienvenue azamukana umupira

Mugenzi Bienvenue azamukana umupira

Abafana

Abafana

Kayigamba Jean Paul myugariro wa Etincelles FC

Kayigamba Jean Paul myugariro wa Etincelles FC

Iradukunda Jean Bertrand azitiwe

Iradukunda Jean Bertrand azitiwe

Niyitegeka Idrissa (ubanza ibumoso) na Hategekimana Bonheur (ubanza iburyo) abakinnyi ba SC Kiyovu bari muri sitade

Niyitegeka Idrissa (ubanza ibumoso) na Hategekimana Bonheur (ubanza iburyo) abakinnyi ba SC Kiyovu bari muri sitade

Mugenzi Cedric Ramires (ubanza ibumoso) na Mbonyingabo Regis (hagati) ni abakinnyi ba Etincelles FC batakinnye

Mugenzi Cedric Ramires (ubanza ibumoso) na Mbonyingabo Regis (hagati) ni abakinnyi ba Etincelles FC batakinnye kuko nka Mugenzi yari afite amakarita atatu y'umuhondo

Farouk Ruhinda  ahabwa ikarita

Farouk Ruhinda  ahabwa ikarita

Umusifuzi wa kane yiyama abakinnyi ba Bugesera FC bari kuntebe y'abasimbura bavuga amagambo yuko bari kubiba

Umusifuzi wa kane yiyama abakinnyi ba Bugesera FC bari kuntebe y'abasimbura bavuga amagambo yuko bari kubiba

 Kambale Salita Gentil hejuru y'umupira ashaka inzira

Kambale Salita Gentil hejuru y'umupira ashaka inzira

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko ubu nta kibazo afite kuko ibyo yiyemeje bishoboka

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC avuga ko ubu nta kibazo afite kuko ibyo yiyemeje bishoboka

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Farouk Ruhinda amaze guterekamo igitego

Farouk Ruhinda amaze guterekamo igitego

Farouk Ruhinda  yahise yuzuza ibitego 10

Farouk Ruhinda  yahise yuzuza ibitego 10

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego

Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza mukuru wa Bugsera FC

Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza mukuru wa Bugsera FC

Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugsera FC yishyushya

Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugsera FC yishyushya

Dore uko umunsi wa 29 warangiye:

Kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017

*Musanze Fc 4-2 Mukura VS  

*Sunrise Fc 0-1 Espoir Fc  

*Kirehe Fc 0-0  Gicumbi Fc  

*Marines Fc  1-0 SC Kiyovu  

*AS Kigali 1-3 Police Fc  

*Pepinieres Fc 1-1 Amagaju Fc  

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017

*Etincelles Fc 1-1 Bugesera Fc 

*Rayon Sports Fc 1-1 APR Fc 

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND