RFL
Kigali

Patrick Gakumba yasubije impamvu abakinnyi b’abanyarwanda bajya hanze bikarangira bagarutse

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2018 21:51
1


Patrick Gakumba umunyarwanda umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’iburasirazuba mu bijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi n’abatoza, yasubije abibaza impamvu abakinnyi b’abanyarwanda bakunze kubona amakipe hanze y’u Rwanda ariko bakagaruka bidaciye kabiri.



Mu myaka nk’ibiri ishize ubona umubare w’abakinnyi b’abanyarwanda bava mu gihugu bajya gukina hanze waragiye uzamuka ariko ntabwo bakunze gutindayo bitewe no kunaniranwa n’amakipe baba bagiyemo bitewe n’umusaruro uba udashimishije.

Patrick Gakumba uzi neza isoko ry’igurwa n’igurishwa ry’abakinnyi, avuga ko akenshi usanga abakinnyi bava mu Rwanda bakaguma ku rwego rw’imitekerereze bari bariho bakiri imbere mu gihugu. Gakumba ati:

Ku bakinnyi narabivuze. Ni kwa kudatekerereza kure kuko aragenda yagera hariya yamara gukina agakina adafite intego, ntakore cyane. Igihe cyose umukozi akora cyane arunguka ariko ugiye mu kazi bakora imibare bagasanga warahombye, barakwirukana, ariko mu gihe ugiye ku kazi ugakora cyane urunguka.

Patrick Gakumba ababazwa no kuba abakinnyi b'abanyarwanda badatecyerereza kure ku kazi kabo

Patrick Gakumba ababazwa no kuba abakinnyi b'abanyarwanda badatekerereza kure ku kazi kabo

Agaruka ku mazina y’abakinnyi yagiye afasha kuva mu Rwanda bakajya gukina hanze y’u Rwanda, Patrick Gakumba yagarutse kuri Iranzi Jean Claude wakiniraga Zesco United muri Zambia akaza kugaruka muri APR FC hadaciyemo n’umwaka umwe. Yagize ati:

Natwaye Iranzi Jean Claude ajya muri Zesco United. Umuntu wo kugera muri Zesco United ukagaruka…Zesco United igura n’abakinnyi muri Premier League (England), ubu iri mu matsinda ya Total CAF Champions League.

Iranzi Jean Claude umwe mu bakinnyi bagiye gukina hanze bakagaruka mu Rwanda

Iranzi Jean Claude umwe mu bakinnyi bagiye gukina hanze bakagaruka mu Rwanda

Agaruka ku mubare muto w’abagura n’abagurisha abakinnyi mu Rwanda, Gakumba avuga ko akenshi usanga aka kazi ko gushakira isoko abatoza n’abakinnyi gasaba kuba uwubikora asanzwe yishoboye mu buryo bw’amikoro kuko ngo hari aho bigera bikaba ngombwa ko ariwe utanga ibikenewe byose mbere y'uko umukinnyi ashimwa n’ikipe runaka. Yagize ati:

Mu gihugu cy’u Rwanda abaranga b’abakinnyi baracyari bacye cyane kuko aka ni akazi katajya kinjirwamo n’abantu benshi kuko gasaba gushora. Hari umukinnyi ufata ugasanga nta mafaranga afite, wakohereza amashusho bakaba banavuga bati muzane turebe. Ugomba kumwishyurira indege, hoteli n’ibindi byose kugeza igihe azakora igeragezwa akangwa cyangwa akemerwa.

Wai Yeka yakiriwe mu ikipe ya Alliance Football Club

Gakumba Patrick kuri ubu ni we wagejeje Wai Yeka muri Tanzania mu ikipe ya FC Alliance 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bingwa 5 years ago
    Mwaramutse, Abakinnyi bacu bagomba kumenya ko hejuru y'umupira haba indi myitozo nyunganizi ituma umuntu agira ingufu, umwuka, etc. Na nyuma yikibuga imyitozo irakomeza. Iyo Christiano bavuga ko afite ingufu n'ubuzima by'umusore w'imyaka 20 afite 30 irenga ntabwo ari kwiruka inyuma y'umupira mu kibuga gusa, abikura kuri iyo myitozo yunganira ruhago akora ubudakuraho. Noneho hakaba na discipline mu buzima bwa buri munsi. Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND