RFL
Kigali

Nshutinamagara Ismael Kodo yatangiye umwuga wo gutoza muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2017 20:48
0


Nshutinamagara Ismael uzwi nka Kodo wari usanzwe ari umukinnyi wa AS Kigali, yatangiye kwimenyereza umwuga wo gutoza nyuma yo guhagarika gukina dore ko uyu mwuga yawutangiye kuri uyu wa Gatandatu ubwo AS Kigali yatsindaga Amagaju FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.



Mu mukino AS Kigali yakinaga n’Amagaju FC Nshutinamagara yagaragaye yicaye ku ntebe y’abatoza ndetse anatanga amabwiriza ku bakinnyi bari mu kibuga. Nyuma y’umukino Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo w’imyaka 35 yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali by’umwihariko Eric Nshimiyimana ko bamufasha agatangira urugendo rwo kwiga gutoza kuko abona igihe cye cyo gukina cyarangiye.

“Kodo yarakinnye nanjye (Eric) narakinnye ariko yageze aho atubwira ko ashaka guhindura imirimo ava mu gukina ajya mu gutoza. Njyewe ndahari, icyo nakora ni ukumufasha ntangire kumutegura nawe azabe umutoza”. Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali.

Eric Nshimiyimana akomeza avuga ko Nshutinamagara afite amahirwe yo kuzavamo umutoza mwiza kuko ngo burya iyo wakinnye mu ikipe y’igihugu inshuro nyinshi uba uri umutoza ku kigero cya 60%.

“Afite amahirwe kuko yakinnye ku rwego mpuzamahanga (mu ikipe y’igihugu). Mu bijyanye no gutoza bavuga ko iyo wakinnye ku rwego mpuzamahanga, uba uri umutoza 60% haba hasigaye ko bakongereraho 40%  ukora amahugurwa n’abandi bakwereka inzira”. Eric Nshimiyimana

Nshimiyimana Joseph umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya AS Kigali (Team Manager) avuga ko bitaraba impamo ko Kodo ari umutoza wungirije kuko ngo bataremeza niba agomba gusimbura Mbarushimana Shabban wari muri uyu mwanya ariko akaba yaramaze kuba umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali mu cyiciro cy’abakobwa.

Nshutinamagara Ismael Kodo yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Marines, Kiyovu Sport, Atraco FC (itakibaho) ikipe yavuyemo  agana muri APR FC yavuyemo muri uyu mwaka w’imikino (2016-2017) agana muri AS Kigali.

Nshutiyamagara Ismael

Nshutinamagara Ismael Kodo yari ku kibuga mu mwambaro w'abatoza

Nshutiyamagara Ismael

Kodo (wambaye umwenda urimo ibara ry'umuhondo) yari mu ikipe y'abatoza ba AS Kigali ubwo bahuraga n'Amagaju FC kuri sitade ya Kigali

Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana (uwa kabiri uva ibumoso) yemera ko azafasha Kodo kuvamo umutoza mwiza

Nshutiyamagara Ismael

Nshutinamagara Ismael Kodo yari yishimiye gutangira urugendo rwo kuba umutoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND