RFL
Kigali

Nshutinamagara Ismael Kodo abona umupira w’i Rubavu warasubiye inyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/08/2017 11:03
0


Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije mu ikipe ya AS Kigali kuri ubu uri mu Karere ka Rubavu aho iyi kipe y’umujyi yitabiriye irushanwa rya Rubavu-Intsinzi Cup, yavuze ko iyo acishije ijisho mu bakinnyi b’aka karere asanga umupira w’amaguru wabo warasubiye hasi.



Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yuko ikipe ya AS Kigali yari igeze i Rubavu, Nshutinamagara Ismael Kodo yavuze ko bimubabaza kubona nta n’abakinnyi batatu b'i Rubavu bari kuvugwa cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko byahoze.

“Umupira wa hano (Rubavu) wasubiye inyuma. Ubundi mbere wasangaga nibura dufite abakinnyi nka batatu (3) bavugwa cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ariko ubu ntawe wabona”. Kodo

Uyu mugabo warambye mu bwugarizi bwa APR FC n’Amavubi, yavuze ko isubira inyuma ry’umupira w’amaguru w’i Rubavu  abishinja abatuye muri aka Karere.

“Abana benshi ba hano bacibwa intege cyane n’Abanyarubavu. Usanga babaca intege hakiri kare kuko ubu uzasanga bari kureka umupira bakiri bato cyane. Basigaye baha agaciro abavuye hanze kurusha abana bavuka hano i Gisenyi”. Nshutinamagara

Ikipe ya AS Kigali yaraye mu Karere ka Rubavu aho igomba gucakirana na FC Marines saa saba n’igice (13h30’) kuri sitade Umuganda mbere yuko Kabasha FC icakirana na Virunga FC saa cyenda (15h00’). Umukino usoza urahuza ikipe ya APR FC na Etincelles FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali

Nshutinamagara Ismael Kodo umutoza wungirije muri AS Kigali

Dore uko imikino iteye:

Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017

B: As Kigali vs Marines 13h30-15h00'

C: Kabasha vs Virunga 16h00- 17h30’

A: APR FC vs Etincelles 18h00-19h30’

Kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017

-Iyatsinze A vs Iyatsinze C 15 h30-17 h30’

-Iyatsinze B vs Best Loser 18 h00-19h30’

Kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeli 2017

-Umwanya wa gatatu: 14h00-15h30'

-Umukino wanyuma : 16 h00-17 h30’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND