RFL
Kigali

Icyo nzakora ni uguserukira u Rwanda neza no kureba ko nabona amahirwe yuko nazamuka-Nshizirungu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2016 12:58
0


Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2016 nibwo Nshizirungu Patrick yuriye indege agana i Luanda muri Angola aho agiye kwitabira umwiherero wa Basketball Itagira Umupaka (Basketball Without Boarders), gahunda izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2016 kugeza ku Cyumweru tariki 4 Nzeli 2016.



Mbere yo kurira indege, Nshizirungu yabwiye abanyamakuru ko icyo azaba ashyize imbere muri Angola mu gihe cyose azahamara ari ukureba uburyo bushoboka bwatuma isura y’u Rwanda ikomeza gusa neza ndetse no kwitwara neza mu kibuga ku buryo byazamufasha kubona inzira yo kuzakina mu makipe akomeye.

 

Nshizirungu Patrick

Nshizirungu Patrick ubwo yari ku kibuga cy'indege i Kanombe mbere yo kugana i Luanda

Nzakora ibishoboka kugira ngo nserukire u Rwanda muri Angola ndetse no kureba uko nazabona amahirwe yo gutera imbere nkaba nabona ishuli rikomeye najyamo nkazanakina Basketball ku buryo nazatera imbere muri Basketball”.

Yakomeje agira ati ”Mu gihe cyose tuzahamara, njye nzitwara neza. Kandi nimbura amahirwe yo kuba nabona ikipe cyangwa ishuli, nzagaruka nkomeze nkine aho nsanzwe nkinira ntakibazo”.

Nshizirungu ni umwe mu bakinnyi 87 b’abahungu batoranyijwe kuzitabira gahunda ya ‘Basketball Without Boarders’ izamara iminsi itanu (5) i Luanda muri Angola.

Nshizirungu Patrick

Nshizrungu Patrick aherecyejwe n'umuryango we

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA)  ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA) batangaje abakinnyi 114 bazitabira uyu mwiherero uzamara iminsi itanu (5).

Mu bakinnyi 114 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo abahungu 87 n’abakobwa 27  aba bose bakazitabira uyu mwiherero wa ‘Basketball Without Boarders(BWB)’ nka gahunda igihe kuba ku nshuro ya mbere.

 Nshizirungu Patrick

Nshizrungu asezera ku bana b'inshuti ze za hafi

Nshizirungu Patrick

Nshizrungu Patrick yari umwe mu bakinnyi bakinnye imikino Nyafurika y'ingimbi (U18) yabereye mu Rwanda muri Nyakanga

Nshizirungu Patrick

 Photos/ UWASE Denyse (FERWABA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND