RFL
Kigali

Ndayisaba yafatanyije n’ibigo by’amashuli 14 mu kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2017 18:43
0


Mu gusoza gahunda yari imaze icyumweru mu bigo by’amashuli aho abana bafataga umunota umwe bibuka abo bari mu kigero kimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Ndayisaba Fabrice abinyujije mu kigo ahagarariye hakinwe imikino itandukanye abana bakunda ndetse na Senateri Musabeyezu Narcisse agira impanuro atanga



Ni igikorwa cyabereye ku Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 mu ishuli rya IPRC-Kigali riri ku Kicukiro aho byatangijwe n’ibiganiro bigamije kwigisha abana gahunda zose zigamije kurwanya buri kimwe cyose cyabyara ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo rye senateri Musabeyezu Narcisse yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, yibukije abana ko bagomba kwirinda icyatuma ubuzima bwabo bwangirika birimo kuba bagendera kure ibiyobyabwenge. Musabyeyezu yababwiye ko akazi kabo (Abana) ari ukwiga bityo ko bagomba gukunda akazi kabo kurusha uko bagira ibindi bahugiramo bitazabagirira akamaro.

Gahunda y'umunota umwe wo kwibuka mu bigo by'amshuli 14 bikorera mu mujyi wa Kigali, byari igitekerezo cyazanwe na Ndayisaba Fabrice akigeza ku bayobozi b'ibigo by'amashuli barabyakira banemera ko bizajya bikorwa buri munsi. Iyi gahunda yari yatangiye tariki 05 Kamena kugeza ku itariki 9 Kamena 2017.

Ndayisaba avuga ko kuba igikorwa cyo gusoza gahunda yo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ari igikorwa cyasabye imbaraga nyinshi ndetse anashimira abantu n'ibigo bitandukanye byagiye bimufasha kugira ngo igikorwa kigende neza. Ndayisaba Fabrice yagize ati:

Ndashima cyane IPRC Kigali, Gakwaya Jean Pierre umubyeyi wanjye utuye Canada, ababyeyi b'abana barerera muri NFF Rwanda, Isaac Niyonsa Perezida w'ikipe y'Inyange Fc yo ku Kicukiro, ibigo by'amashuli byemeye gushyigikira igitekerezo nabagejejeho, n'abana muri rusange bagize uruhare rukomeye kugira ngo bigende neza, sinakwibagirwa gushimira FERWAFA idufasha mu kuduha ibikoresho ndetse n’abandi bose badufashije barimo n’itangazamakuru.

Ibigo gahunda y'umunota wo kwibuka yatangiriyemo mu 2015 ni: Kingdom Education Centre/Kicukiro, Saint Patrick Secondary School /Niboye , Georger Fox Kagarama Primary School /Gatenga, Groupe Scolaire Nyanza Kicukiro /Kagarama.

Ibigo byaje muri gahunda y'umunota wo kwibuka mu 2017 ni :Good Harvest Nursery And Primary School /Kagarama , Green Country School /Gatenga , Groupe Scolaire Gatenga /Gatenga , Groupe Scolaire Remera Protestant /Kanombe , Groupe Scolaire Murambi Gatenga Sector, Good Foundation School /Kanombe.

Ibigo by'amashuli byatangiye mu 2016 ni: Kagarama Secondary School /Kagarama , Martyrs Secondary School /Kanombe, IPRC Kigal-TSS, /Niboye . Groupe Scolaire Kicukiro Imenarugamba /Niboye.

Uko Ndayisaba asobanura gahunda zitandukanye zikorerwa muri Ndayisaba Fabrice Foundation:

Yagize ati: "Foundation imaze imyaka irenga 10 nayishinze niga mu mashuli abanza,  gusa hari n'ibindi byinshi dukora bitari ugukina umupira gusa. Kurwanya icuruzwa ry'abana, ihohoterwa, gukora camp z'abana bo ku mihanda, kurwanya ibiyobyabwenge, kwigisha uburere mboneragihugu n'indangagaciro. Icyo NFF igamije ni ukubaka ubumwe, ikizere, urukundo n'amahoro arambye n'imiyoborere myiza mu bana kuva bakiri bato binyujijwe muri Siporo, umuco, uburezi n'ubuzima.

Nyuma y’udukino abana bakiniye mu nzu mbera mbyombi ya IPRC Kigali, hakurikiyeho umukino w’umupira w’amaguru wahuje abana babarizwa mu kigo cya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) n’ishuli rya Kagarama. Kagarama Secondary School yarangije umukino itsinze NFF ibitego 2-0.

Uhereye ibumoso: Ndayisaba Fabrice ukuriye Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF), Hon.Depite Musabeyezu Narcisse na Tuyishime Didier uhagarariye abana baba muri NFF

Uhereye ibumoso: Ndayisaba Fabrice ukuriye Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF), Senateri Musabeyezu Narcisse na Tuyishimire Didier uhagarariye abana baba muri NFF

Abana bamwenyura

Abana bamwenyura

Abana

 Abana b'ibigo bitandukanye bateze amatwi impanuro z'abakuru

Abana b'ibigo bitandukanye bateze amatwi impanuro z'abakuru

Mukunzi Yannick wakinanye na Ndayisaba mu ikipe y'abato ya APR FC yari yaje kwifatanya nawe muri gahunda yari yateguye

Mukunzi Yannick inshuti ya Ndayisaba mu ikipe y'abato ya APR FC yari yaje kwifatanya nawe muri gahunda yari yateguye

Abana berekana udukino bazi

Abana berekana udukino bazi

Depite Musabeyezu Narcisse aganiriza abana abaha amasomo yo kwirinda ibyabicira ubuzima

Senateri Musabeyezu Narcisse aganiriza abana abaha amasomo yo kwirinda ibyabicira ubuzima

Mukunzi Yannick (Iburyo) na Dusingizimana Eric waciye agahugo muri Criket (Iburyo) bafashe agaseke kashyizwemo inkunga

Mukunzi Yannick (Ibumoso) na Dusingizimana Eric waciye agahigo muri Criket (Iburyo) bafashe agaseke kashyizwemo inkunga 

Abantu bitanga

Abantu bitanga

Abana bafana mbere bagenzi babo

abana

Abana bafana bagenzi babo

Kagarama Secondary School ikina na NFF

Kagarama Secondary School (Umutuku) ikina na NFF

Abasimbura ba Kagarama Secondary School

Abasimbura ba Kagarama Secondary School

kwibuka 23

Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Kagarama Secondary School (umutuku) 2-0 NFF

Kagarama Secondary School (umutuku) 2-0 NFF

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND