RFL
Kigali

Kuki Kimenyi Yves ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi atarahamagawe mbere?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 16:17
1


Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cya 2017 kuri ubu ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi ari kwitegura umukino na Tanzania, umukino uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017. Gusa nubwo atari yahamagawe mbere Antoine Hey yavuze ko bamwitabaje barebye imbere hazaza h’Amavubi.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyitozo, Antoine Hey yababwiye ko yafashe umwanzuro wo gutumaho Kimenyi Yves kuko Ndayishimiye Eric Bakame yahawe ikarita y’umuhondo muri Tanzania bityo bagateganya ko mu gihe yakongera kubona indi yahita asiba umukino ukurikira mu gihe u Rwanda rwaba rwakomeje bityo ugasanga habuze undi munyezamu witozanyije nabo wamusimbura. Antoine Hey ati:

Umunyezamu wacu wa mbere afite ikarita y’umuhondo yaboneye i Mwanza dukina na Tanzania. Aramutse abonye indi karita murumva ko atazakina umukino utaha mu gihe twaba twakomeje. Twararebye dusanga biramutse bitubayeho tudafite undi witoje ari kumwe n’abakinnyi turi gukoresha byatugora.Twahisemo kumuzana kugira ngo yitoze kimwe n’abandi kuko dushobora kuzamwifashisha mu gihe twaba dukomeje.

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bitwaye neza mu mpera za shampiyona ndetse akaza kugaragaza ubushobozi bwe mu mikino y'igikombe cy'Amahoro kugeza ku mukino wa nyuma yari mu izamu bakanatwara igikombe batsinze Espoir FC igitego 1-0.

Antoine witegura kwakira Tanzania mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Savio Nshuti Dominique na Mao ni bo batsinze ibi bitego.

Hey avuga ko bigendanye n'ibibazo byo kwakirwa nabi muri Tanzania, uyu ari umwanya mwiza wo kugira ngo Amavubi azatsinde Tanzania imbere y'amaso y'abanyarwanda kugira ngo u Rwanda rubone itike izatuma bakomeza mu cyiciro gikurikira.

Agaruka ku bafana yavuze ko abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bagomba kuzaba bamwaza uruhande rwa Tanzania kugira ngo bazabone ko ikipe y'u Rwanda ifite umurindi w'abafana bayiri inyuma.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Tanzania, uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 kuri sitade ya Kigali guhera saa cyenda n'igice (15h30').

Dore abakinnyi bari mu mwiherero:

Abanyezamu (3): Kimenyi Yves (APR FC), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).

Abakina inyuma (9):Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mpozembizi Mohammed (Police FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali).

Abakina hagati(6):

Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali) na Muhire Kevin (Rayon Sports)

Abataha izamu (4):Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali) na Mugisha Gilbert (Pepinieres FC).

Kimenyi Yves mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017

Kimenyi Yves mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017

Kimenyi Yves

Kimenyi Yves

Kimenyi Yves mu izamu rya APR FC

Kimenyi Yves mu izamu rya APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABIMANA JEAN BATISTA5 years ago
    NTUGUSHIGIKIRA APR





Inyarwanda BACKGROUND