RFL
Kigali

Ubwisungane mu kwivuza bwari buhagije ngo urebe umukino wa Kiyovu Sport na Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2018 12:39
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya Kiyovu Sport yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona. Kwinjira muri sitade ya Mumena hari abo byasabaga gusa kuba ufite ubwisungane mu kwivuza ( MITUELLE DE SANTE).



Ni gahunda yari ishyigikiwe na Minani Hemedi umuyobozi mukuru w’abafana ba Kiyovu Sport wari wavuze ko abafana icumi (10) ba mbere bagera ku kibuga cya Mumena bitwaje ubwisungane mu kwivuza bagomba kwinjira bakareba umukino nta muntu ubishyuje.

Minani Hemedi yari yazindutse yitabira ubutumire bw’ibitangazamakuru bitandukanye asobanura uko abafana bagomba kuza kwitwara, yaje kuvuga ko abafana bari buze bitwaje ubu bwisungane baza kwinjira.

Ubwo yari ageze kuri Contact FM, Minani yavuze ko ari mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuba bakangukira kwiteganyiriza bagura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bazatabare ubuzima bwabo igihe baba bagize ikibazo cy’uburwayi cyangwa impanuka.

Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 57’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wahise yuzuza ibitego bitatu mu mikino itatu (3).

Abafana bari bafite Mituelle batomze umurongo

Abafana bari bafite Mituelle batonze umurongo

Wari umukino wa 43 kuri Seninga Innocent atoza Police FC muri shampiyona ukanaba umukino wa 13 kuri Cassa Mbungo Andre atoza Kiyovu Sport nyuma yo kuyisinyamo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino dore ko yigeze kuyitoza.

Werekana Ubwisungane mu kwivuza bakagusaka ukinjira nta kibazo

Werekanaga ubwisungane mu kwivuza bakagusaka ukinjira nta kibazo

Minani Hemedi (Wambaye icyatsi) abafana yabasabaga kuzamura ubwisungane mu kwivuza

Kiyovu Sport bugarira

Minani Hemedi (Wambaye icyatsi) abafana yabasabaga kuzamura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo binjire

Kiyovu Sport bugarira

Abafana muri sitade ya Mumena

Abafana muri sitade ya Mumena

Umufaa yongorera undi

Umufana yongorera undi

Mico Justin (8) ashaka inzira ariko akurikiwe na Ahoyikuye Jean Paul na Kalisa Rachid

Mico Justin (8) ashaka inzira ariko akurikiwe na Ahoyikuye Jean Paul na Kalisa Rachid

Mu busanzwe Ndoli Jean Claude yambaraga nimero 19 ariko yari yahinduye yambara 12

Ubusanzwe Ndoli Jean Claude yambaraga nimero 19 ariko yari yahinduye yambara 12

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND