RFL
Kigali

Iradukunda Eric Radu mu bakinnyi Moses Basena abonamo ubuhanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2017 13:02
0


Moses Basena umutoza mukuru w’agateganyo mu ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo gusezerera u Rwanda yabwiye abanyamakuru abakinnyi yabonye bamuhaye akazi gakomeye mu mikino ibiri yahuye nabo. Iradukunda Eric Radu wakinaga imikino ye ya mbere ari mu rutonde.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Moses Basena yabajijwe niba hari abakinnyi b’u Rwanda yabonye bafite impano umuntu yashima. Uyu mutoza avuga ko abakinnyi bose yabonye bameze neza ariko ko Iradukunda Eric Radu (N0:14), Muhire Kevin (N0:10) na Savio Nshuti Dominique (N0:11) ari abakinnyi batanga icyizere kandi bazafasha Amavubi.

“Ntabwo navuga ko u Rwanda rufite abakinnyi babi. Ariko uriya mukinnyi wambara nimero 14, uriya musore wambaraga nimero 10 ndetse n’uriya wambara nimero 11 nabonye ari abakinnyi beza ku buryo mu myaka iri imbere bazaba bafasha Amavubi mu mikino ikomeye”. Moses Basena.

Iradukunda Eric Radu usanzwe akinira AS Kigali, muri iyi mikino yo gushaka itike ya CHAN 2018 yakinaga ku ruhande rw'iburyo aturuka inyuma akagera imbere (Right-Wing-Back). Muhire Kevin wa Rayon Sports yagiye akina inyuma y'abakinaga bataha izamu (Play-Maker) mu gihe Savio Nshuti Dominique wa AS Kigali yakinaga asa n'uwusatira ndetse rimwe na rimwe agaca mu mpande zose ahiga igitego.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yabonye itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2017 izakinirwa i Nairobi muri Kenya muri Mutarama na Gashyantare 2018 nyuma yo gutsinda u Rwanda igiteranyo cy’ibitego 3-2.

Iradukunda  Eric Radu (iburyo) yabanjemo imikino yose u Rwanda rwakinnye bashaka itike ya CHAN 2018

Iradukunda  Eric Radu (iburyo) yabanjemo imikino yose u Rwanda rwakinnye bashaka itike ya CHAN 2018

Iradukunda  Eric Radu ahungisha umupira

Iradukunda Eric Radu ahanganye na Kagimu Shafik (N0:8) wa Uganda Cranes 

Muhire Kevin wa Rayon Sports nawe ashimwa cyane na Moses Basena

Muhire Kevin wa Rayon Sports nawe ashimwa cyane na Moses Basena

Savio Nshuti Dominique ni umwe mu bakinnyi bagiye bashimwa n'abatoza batandukanye

Savio Nshuti Dominique ni umwe mu bakinnyi bagiye bashimwa n'abatoza batandukanye

Moses Basena umutoza w'agateganyo wa Uganda Cranes

Moses Basena umutoza w'agateganyo wa Uganda Cranes

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND