Kigali

Hakizimana Muhadjili urusha abandi ibitego byinshi muri shampiyona yihebeye umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:7/03/2016 10:42
9


Umukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda; Hakizimana Muhadjili yatangaje ko inama za Ingabire Judith; umuzamu w’ikipe y’igihugu y’abagore akaba n’umukunzi we ari zo agenderaho yitwara neza mu kibuga.



Hakizimana Muhadjili ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sports, akaba n’umukinnyi uyoboye abandi  kugeza ubu mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’ u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016.

Hakizimana akundana n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'abagore

Hakizimana akundana n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'abagore

Ubwo yaganiraga  n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Muhadjili yatangaje ko ashimira Imana yo ikomeje kumuba hafi mu rugendo yatangiye ndetse aboneraho no gushimangira ko kuba umukunzi we nawe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, ari kimwe mu bimufasha cyane kwitwara neza.

Mbere na mbere ndashimira Imana yo imfasha gusa nanone ndashimira abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi bwa Mukura tubana buri munsi ndetse bakamfasha muri byose, gusa by’umwihariko ndashimira umukunzi wanjye pe! Ndamushimira ko amba hafi umunsi ku wundi… Njye nitwara neza kuko sinywa ibisindisha yewe sinzerera mu bakobwa kuko mfite uwo nihebeye kandi uzi agaciro ka ruhago kuko nawe arayikina, uwo ni Ingabire Judith ukinira ikipe y’igihugu y’abagore akaba n’umuzamu mu ikipe ya As Kigali, angira inama zose zishoboka kuko azi agaciro k’akazi nkora, azi icyo nshaka kandi nanjye ndabimwubahira - Muhadjili

hakizimana

Hakizimana Muhadjili ubu ayoboye abandi mu gutsinda ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda kandi ari umukinnyi ukina hagati, naho umukunzi we akaba ari umuzamu wa mbere mu ikipe ya As Kigali ndetse no mu ikipe y’igihugu y’abagore, aba bombi bakaba besheje agahigo ko kuba ari bo bakinnyi ba mbere mu Rwanda bahuriye ku gukina ruhago bakundana kuburyo buzwi kandi nabo biyemerera.

 INKURU YA NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Askyi we, ubu aba nabo babaye abastar
  • 8 years ago
    courage musaza wowe ntucike integer Imana niyo nkuru
  • Sando8 years ago
    wowe uvuga ngo asyii wee ubaye iki?!?!ko aruko mwang abimerey neza...by the way this couple is a special...keep it up.
  • 8 years ago
    ubwo birarangiye ubwo agiyemuri ibyo ataragera kuri top
  • KM8 years ago
    IMANA ibafashe abo bakinnyi ba ruhago bombi,ariko ubanza bazabyara umukinnyi wa Rugby
  • aline8 years ago
    yoooo Uwiteka Abubakire
  • 8 years ago
    cuarage ark urukundo ntiruzabicire umyuga kbs
  • Mutabazi Amani Clever8 years ago
    nc perfomance bruh,work hard u'll gain more,we're behind u in all activities u're involved.
  • Chris John8 years ago
    Ikipenziza Itsindagura Itigomwa Ndabakunda Chane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND