RFL
Kigali

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC ntazakina na Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2018 6:45
0


Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC ntabwo aza kugaragara mu mukino w’igikombe cy’Amahoro 2018 bafitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018 kuri sitade Umuganda bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize ku kirenge.



Ubwo Etincelles FC yatsindaga Espoir FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Gikamba Ismael yaje gutsikira bimuviramo kubabara imitsi y’ikirenge cy’iburyo. Kugeza magingo aya ntarabasha kuba yatangira imyitozo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Gikamba Ismael yavuze ko imvune yagize atari ibintu bidasanzwe byatuma abagwa ahubwo ko bari kumusigiraho imiti banagorora imitsi (Massage) akarenzaho imiti isanzwe amira.

“Ntabwo nzakina na Rayon Sports kubera imvune nagize dukina na Espoir FC. Natambutse nabi ndatsikira. Bari kumvura mu buryo busanzwe bitari ibizasaba ko bambaga kuko ni imitsi yikanze”. Gikamba

Gikamba Ismael yabaye mu ikipe ya Etincelles Fc kuva mu 2015 kugeza ubu aho asigaye ari kapiteni bitewe n’uruhare rw’umusanzu atanga hagati mu kibuga.

Image result for Gikamba    Inyarwanda

Gikamba Ismael ubwo yari imbere ya Farouk Ruhinda Saifi muri shampiyona 2016-2917

Umukino wa Etincelles FC na Rayon Sports ni uwubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018, umukino utarabereye igihe. Mu gihe imwe muri aya makipe yabasha kubona umusaruro uzayifasha gukomeza, izahura na FC Marines yo yamaze gukomeza muri ¼ cy’irangiza.

Amakipe yakomeje muri ¼ ni; APR FC, Police FC, Sunrise FC, Bugesera FC, Amagaju FC, Marines FC na Mukura VS. Hasigaye imikino ibiri izahuza Rayon Sports na Etincelles FC.

Imvune ya Gikamba Ismael izatuma adakina na Rayon Sports

Imvune ya Gikamba Ismael iratuma adakina na Rayon Sports

Image result for Gikamba    Inyarwanda

Gikamba Ismael atembereza umupira imbere ya Rachid Kalisa wa Kiyovu Sport

Dore abakinnyi 19 Ivan Minaert azitabaza ahura na Etincelles FC:

1.Ndayishimiye Eric  Bakame (GK)

2. Kassim Ndayisenga (GK)

3. Thierry Manzi

4. Faustin Usengimana

5. Ange Jimmy Mutsinzi

6. Gaby Gabriel Mugabo

7. Saddam Nyandwi

8. Mayor Ndacyayisenga Jean d’Amour

9. Eric Rutanga

10. Eric Gisa Irambona.

11. Master Francois Mugisha

12. Djabel Manishimwe

13. Kevin Muhire

14. Nova Bayama

15. Djamal Mwiseneza

16. Youssouf Habimana Nani.

17. Christ Mbondy

18. Tchabalala Hussein Shaban

19. Diarra Ismaila






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND