Mu kwezi kwa Kamena 2017 ni bwo byitezwe ko Lionel Messi azarushingana na Antonella Roccuzzo umugore we basanzwe banafitanye abana babiri, gusa ubu inkuru iri kugarukwaho ni uko nubwo basanzwe ari inshuti Gerard Pique ashobora kudataha ubu bukwe kubera umugore we Shakira bizwi ko atumvikana na gato n’uwa Messi.
Nkuko byatangajwe na El Pais, ngo hashize igihe Antonella Roccuzzo na Shakira batumvikana habe na busa ndetse ngo ku bw’izo mpamvu iyo Shakira yitabiriye imikino ya FC Barcelona kuri stade yayo ya Camp Nou go ntabwo yicarana n’abandi bagore b'abakinnyi b’iyi kipe.
Lionel Messi n'umugore we bazakora ubukwe tariki 24/06/2017
Nkuko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza ngo Antonella Roccuzzo ntiyanahwemye kugaragaza ko atanyuzwe n’uburyo Shakira na Pique batandukanye n’abari abakunzi babo nyuma yo guhurira mu mashusho y’indirimbo 'Waka Waka' mbere gato y’igikombe cy’isi cya 2010 bagahita bakundana bikomeye, dore ko uyu mugore wa Messi yanakomeje akibera inshuti magara ya Núria Tomás wari umukunzi wa Pique washenguwe no kuba yaramusimbuje uyu muririmbyikazi w'umunyacolombiya ndetse Antonella akaba atarahwemye gushyigikira Núria Tomás.
Gerard Pique na Messi bo basanzwe bafitanye umubano uzira amakemwa ariko kubera ibibazo biri hagati y'abagore babo ubukwe ntazabutaha
Uku kutabona ibintu kimwe hagati y’aba bagore babiri baba bakinnyi nibyo byatumye Shakira na Pique batemera ubutumire bw’ubu bukwe. Messi n’umugore we bateganya kuzakorera ibirori bikomeye mu mujyi wa Barcelona muri Esipanye ku bantu bose batazashobora kwerekeza muri Argentine.
Messi na Antonella Roccuzzo bahuriye muri Argentine aho bakomoka bombi, icyo gihe Messi yari afite imyaka 10 gusa y’amavuko kuva ubwo kugeza ubu bakaba bakiri kumwe banafitanye abahungu babiri barimo imfura yabo Thiago ufite imyaka ine na Mateo ufite umwaka umwe.
Shakira na Pique
TANGA IGITECYEREZO