RFL
Kigali

Gerard Pique ashobora kutitabira ubukwe bwa Messi kubera abagore babo badacana uwaka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/03/2017 8:03
1


Mu kwezi kwa Kamena 2017 ni bwo byitezwe ko Lionel Messi azarushingana na Antonella Roccuzzo umugore we basanzwe banafitanye abana babiri, gusa ubu inkuru iri kugarukwaho ni uko nubwo basanzwe ari inshuti Gerard Pique ashobora kudataha ubu bukwe kubera umugore we Shakira bizwi ko atumvikana na gato n’uwa Messi.



Nkuko byatangajwe na El Pais, ngo hashize igihe Antonella Roccuzzo na Shakira batumvikana habe na busa ndetse ngo ku bw’izo mpamvu iyo Shakira yitabiriye imikino ya FC Barcelona kuri stade yayo ya Camp Nou go ntabwo yicarana n’abandi bagore b'abakinnyi b’iyi kipe.

Lionel Messi n'umugore we bazakora ubukwe tariki 24/06/2017

Nkuko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza ngo Antonella Roccuzzo ntiyanahwemye kugaragaza ko atanyuzwe n’uburyo Shakira na Pique batandukanye n’abari abakunzi babo nyuma yo guhurira mu mashusho y’indirimbo 'Waka Waka' mbere gato y’igikombe cy’isi cya 2010 bagahita bakundana bikomeye, dore ko uyu mugore wa Messi yanakomeje akibera inshuti magara ya Núria Tomás wari umukunzi wa Pique washenguwe no kuba yaramusimbuje uyu muririmbyikazi w'umunyacolombiya ndetse Antonella akaba atarahwemye gushyigikira Núria Tomás.

Résultat de recherche d'images pour "Messi et Pique"Gerard Pique na Messi bo basanzwe bafitanye umubano uzira amakemwa ariko kubera ibibazo biri hagati y'abagore babo ubukwe ntazabutaha

Uku kutabona ibintu kimwe hagati y’aba bagore babiri baba bakinnyi nibyo byatumye Shakira na Pique batemera ubutumire bw’ubu bukwe. Messi n’umugore we bateganya kuzakorera ibirori bikomeye mu mujyi wa Barcelona muri Esipanye ku bantu bose batazashobora kwerekeza muri Argentine.

Messi na Antonella Roccuzzo bahuriye muri Argentine aho bakomoka bombi, icyo gihe Messi yari afite imyaka 10 gusa y’amavuko kuva ubwo kugeza ubu bakaba bakiri kumwe banafitanye abahungu babiri barimo imfura yabo Thiago ufite imyaka ine na Mateo ufite umwaka umwe.

Shakira na Pique






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana appolinaire1 year ago
    Ndabaramuts ham abobagor babir nibumvkan kuk messi na pique nincuti nabagor nibahuz barek kuraban nab kand wosang bapfubusa!





Inyarwanda BACKGROUND