Ikipe y’igihugu y’Ababiligi yatahanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya batsinze Abongereza ibitego 2-0 mu mukino ubanziriza uwa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018.
Ikipe y’Ababiligi (Belgium) yinjiye mu mukino inahita itanga ubutumwa ko yaba ishaka uyu mwanya kurusha uko Abongereza (England) babyumvaga kuko ku munota wa kane (4’) Thomas Meunier yari yamaze kubona igitego. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Eden Hazard ku munota wa 82’ w’umukino bityo Abongereza bataha batyo.
Belgium bishimira intsinzi
Isozwa ry’igikombe cy’isi 2018:
Kuwa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018
Umwanya wa Gatatu: Belgium 2-0 England
Ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018
Umukino wa nyuma: France vs Croatia (Luzhniki,17h00’)
Thomas Meunier ashyiramo igitego cya mbere
Harry Kane kapiteni w'Abongereza areba uko bigenze
Abakinnyi babanje mu kibuga nuko bagiye bitwara:
BELGIUM XI (3-4-3): Courtois 6.5; Alderweireld 7, Kompany 6.5, Vertonghen 6; Meunier 7.5, Tielemans 5.5 (Dembele 78, 6), Witsel 6, Chadli 6.5 (Vermaelen 39, 6); De Bruyne 8, E Hazard 7.5, Lukaku 7 (Mertens 60, 6.5)
ENGLAND XI (3-5-2): Pickford 6.5; Jones 5.5, Stones 5.5, Maguire 6; Trippier 6, Loftus-Cheek 6 (Alli 85), Dier 6, Delph 5.5, Rose 5 (Lingard 45, 6); Kane 5.5, Sterling 5 (Rashford 45, 6.5)
Eric Dier ashakira Abongereza igitego
Amaze kukibura
Eden Hazard nka kapiteni nawe yagize uruhare rukomeye ku munota wa 82'
Eden Hazard yishimira igitego
Ruben Loftus-Cheek acengana na Eden Hazard
Raheem Sterling (10) yaziritswe na Meunier
Loftus-Cheek akuraho umupira
Kevin de Brune (7) ashaka inzira
Romelu Lukaku (9) ashaka inzira
Raheem Sterling yagoswe n'Ababiligi
Gareth Southgate umutoza w'Abongereza aganira na Eric Dier
Harry Kane avuga ati umupira mwari mumpaye nubwo unaniye wari mwiza
Loftus-Cheek ashaka igitego cy'Abongereza
Lukaku abura amahirwe y'igitego
Delph ashaka uko yahagarika Munier
Courtois areba icyo Marcus Rashford abaye
PHOTOS: DailmailOnline
TANGA IGITECYEREZO