RFL
Kigali

FIFA RANKING: U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ku rwego rw’isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2017 12:13
0


Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), biragaragara ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 93 ku isi. Iyi mibare irerekana ko U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi kuko ku rutonde rw’ukwezi gushize rwari ku mwanya w’ijana (100). Argentine iracyayoboye isi.



Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 19 n’amanota 364. Igihugu cya Uganda giheruka mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cyaberaga muri Gabon bari ku mwanya wa 87 ku isi na 16 muri Afurika.

Senegal iyoboye Afurika ku mwanya wa mbere n’amanota 831 atuma ifata umwanya wa 28 ku isi. Cameron irayiza inyuma n’amanota 795 ku mwanya wa 32 ku isi naho Mali iri ku mwanya wa 11 muri Afurika na 66 ku isi.

Ghana iri ku mwanya wa 43 ku isi na karindwi (7) muri Afurika mu gihe Nigeria itarabonye itike y’igikombe cya Afurika iri ku mwanya wa 41 ku isi na gatandatu (6) muri Afurika. Ku rwego rw’isi, ibihugu nk’u Bwongereza buri ku mwanya wa 14, Wales 12, Italy 15, u Buholandi 21 naho Suede ya Zlatan Ibrahimovic ni iya 45 ku isi.

Dore ibihuhu 10 bya mbere ku isi:

1.Argentine

2.Brezil

3.Germany

4.Chile

5.Belgium

6.France

7.Colombia

8.Portugal

9.Uruguay

10.Spain

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika:

1.Senegal

2.Cameron

3.Burkina Faso

4.Tunisia

5.DR Congo

6.Nigeria

7.Ghana

8.Ivory Coast

9.Morocco

10.Algeria

Dore uko mu karere ka CECAFA byifashe (Imyanya bafite ku isi):

1.Uganda (74)

2.Rwanda (93)

3.Ethiopia (104)

4.Sudan (138)

5.Burundi (139)

6.Tanzania (157)

7.South Sudan (167)

8.Djibouti (205)

9.Erythrea (205)

10.Somalia (205)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND