RFL
Kigali

FIFA Ranking: U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 24 ku rwego rw’isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2017 11:08
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yasubiye inyuma imyanya 24 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA kuko ubu iri ku mwanya w’117 mu gihe muri Werurwe yari ku mwanya wa 93. Ku rwego rwa Afurika u Rwanda rwicaye ku mwanya wa 26.



U Rwanda rufite amanota 285 mu gihe muri Werurwe rwari rufite amanota 364.

Ku rwego rwa Afurika, Senegal yaje ku isonga mu gihe ku isi iri ku mwanya wa 30. Cameron iraza ku mwanya wa kabiri na 33 ku isi mu gihe Ivory Coast iri ku mwanya wa munani (8) na 48 ku isi. Algeria ihagaze ku mwanya wa cumi muri Afurika na 53 ku isi.

Ku rwego rw’isi, Brezil yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 1661 imbere ya Argentine ifite amanota 1603. U Budage buri ku mwanya wa gatatu mu gihe u Bufaransa buhagaze ku mwanya wa gatandatu.

Dore uko amakipe akurikirana ku rwego rw’isi (10):

1.Brezil

2.Argentina

3.Germany

4.Chile

5.Colombia

6.France

7.Belgium

8.Portugal

9.Switherland

10.Spain

Amakipe icumi ya mbere muri Afurika:

1.Senegal

2.Canmeron

3.Burkina Faso

4.Nigeria

5.DR.Congo

6.Tunisia

7.Ghana

8.Ivory Coast

9.Morocco

10.Algeria

Uko amakipe akurikirana mu karere ka CECAFA

1.Uganda

2.Kenya

3.Rwanda

4.Ethipia

5.Tanzania

6.Burundi

7.Sudan

8.South Sudan

9.Djibouti

10.Erythrea

11.Somalia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND