RFL
Kigali

Ese koko Mario Balotelli yaba abasha kureba mu izamu iyo yabanje gutera akabariro?

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/10/2014 20:02
1


Mario Balotelli akomeje guhakana yivuye inyuma ibimuvugwaho ko yaba abasha kureba mu izamu ari uko yabanje gutera akabariro mu masaha 2 cyangwa 3 mbere y’ uko umukino utangira.



Mario Balotelli yageze mu ikipe ya Liverpool mu kwezi kwa munani avuye mu ikipe ya Milan AC yo mu gihugu cy’ u Butaliyani aho yari aguzwe miliyoni zigera kuri 16 z’ amapawundi.

ma

Mario Balotelli wavuzwe ko atakibasha gutsinda ahanini bitewe n' uko atsinda ari uko yabanje gutera akabariro, yagiye agaragaraho udushya twinshi aha yarimo atumura agatabi

N’ ubwo yari yitezweho ibitangaza aho abakunzi b’ ikipe ya Liverpool bumvaga ko azasimbura Luis Suarez wari umaze kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona, ntago byamuhiriye kuko yatsinze igitego 1 rukumbi mu mikino 8 amaze gukinira ikipe ya Liverpool.

mario

Mario Balotelli amaze gutsinda igitego 1 mu mikino 8 yakiniye Liverpool

Ibi byatumye havugwa ko yaba abasha kureba mu izamu iyo nibura yabanje gutera akabariro ni ukuvuga gukora imibonanao mpuzabitsina mu masaha 2 cyangwa 3 mbere y’ uko yinjira mu kibuga.

Aganira na Sportsmagazine, Mario Balotelli yahakanye ibi bimuvugwaho ashimangira ko atabasha gukina.

Yagize ati:” Umuntu yarabimbwiye ko nivugiye ko iyo nkoze imibonano mpuzabitsina mu masaha 2 cyangwa 3 mbere y’ umukino, bingendekera neza mu kibuga. Nyizera, ndamutse nkoze imibonano mpuzabitsina mbere y’ umukino sinabasha gukina. Sintekereza ko hari undi wabishobora. Biransetsa.”

Uyu musore w’ imyaka 24 y’ amavuko wagiye arangwa no kugaruka mu bitangazamakuru binyuranye ahanini bitewe n’ imyitwarire yagiye imuranga hanze y’ ikibuga yongeyeho ko icyo ashize imbere ari ugukina umupira w’ amaguru no gufasha ikipe ye ya Liverpool kandi akaba yizeye ko Brendan Rodgers azabimufashamo.

Gusa ariko akaba afite akazi katoroshye ko gufasha ikipe ye ya Liverpool kubona amanota 3 ku mukino wa 8 wa shampiyona uzabahuza na QPR ku cyumweru.

Kugeza ubu ikipe ya Liverpool ikaba ibarizwa u mwanya wa 9 n’ amanota 10 aho inganya na Arsenal iri ku mwanya wa 8.

DORE IMIKINO YOSE Y’ UMUNSI WA 8 WA SHAMPIYONA Y’ U BWONGEREZA UKO ITEGANIJWE:

Ku wa gatandatu, tariki ya 18/10/2014

  • 13:45     Manchester City               ? - ?        Tottenham Hotspur
  • 16:00     Arsenal  ? - ?        Hull City
  • 16:00     Burnley ? - ?        West Ham United
  • 16:00     Crystal Palace     ? - ?        Chelsea
  • 16:00     Everton ? - ?        Aston Villa
  • 16:00     Newcastle United             ? - ?        Leicester City
  • 16:00     Southampton     ? - ?        Sunderland

Ku cyumweru tariki ya 19/10/2014

  • 14:30     Queens Park Rangers       ? - ?        Liverpool
  • 17:00     Stoke City            ? - ?        Swansea City
Alphonse M.Penda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimana yannick9 years ago
    Birakaze balloteli akunda akajipo bijyeza aho??uziko asigaje nokurya banyina!!





Inyarwanda BACKGROUND