RFL
Kigali

CYCLING: Mu mpera z’iki cyumweru hazakinwa amarushanwa ategura Tour du Rwanda 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/07/2018 9:50
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 no ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 ni bwo hazaba hakinwa amasiganwa ategura Tour du Rwanda 2018,amarushanwa azitabirwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda bari mu mwiherero i Musanze (Africa Rising Cycling Center).



Aya masiganwa azatangira kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 ubwo abasiganwa bazaba bava i Musanze bagane i Karongi ku ntera ya kilometero 135.8 (135.8 Km). Ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 nibwo bazasoza aho bazava mu Karere ka Karongi bagana i Rubavu urugendo ruri ku ntera ya kilometero (95.1 Km).

Amakuru atangwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko iri siganwa rizajya ritangira saa tatu (09h00’).Nyuma hakab aribwo hazatoranywa abakinnyi b’amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018 izatakinwa tariki 5-12 Kanama 2018.

Mu mpera z'iki Cyumweru abatuye uturere nka Musanze, Karongo na Rubavu baratsura umubano n'umukino w'amagare

Mu mpera z'iki Cyumweru abatuye uturere nka Musanze, Karongo na Rubavu baratsura umubano n'umukino w'amagare

Muri Tour du Rwanda 2018, u Rwanda ruzaba rufitemo amakipe atatu (3) arimo; ikipe y’igihugu (Rwanda National Team), Benediction Club na Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatandatu traiki 21 Nyakanga 2018: Musanze - Karongi (135.8 km)

Ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018: Karongi - Rubavu (95.1 km)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND