Bwa mbere mu mateka y’isi , abakinnyi bakomeye mu rihago y'isi ndetse bahora bahanganye Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bashobora kuzakina mu ikipe imwe nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru El Mundo Deportivo.
Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza, aba bombi bashobora kuzahurira mu mukino wateganyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA. Uyu mukino ukaba biteganyijwe ko wazahuza abakinnyi bakomeye bo mu mashampiyona yo kuri uwo mugabane nkuko bijya bigenda mu mukino w'intoki wa Basketball muri Leta Zunzwe ubumwe za Amerika ahakinwa All Star Game.
Iri banga ry'umushinga UEFA ifite wo guhuza abakinnyi bakomeye muri ruhago y'i Burayi ryahishuwe n'ikinyamakuru
Uyu mushinga wa UEFA uramutse ushyizwe mu bikorwa, umukino wazahuza abakinnyi bakomeye muri ruhago y’I Burayi wazaba muri 2017.Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakaba baza hurira mu ikipe imwe y’igice cy’Uburayi bw’Amajyepfo. Aba bakinnyi bakaba bazafatanya na bagenzi babo baturutse muri shampiyona y’Ubutaliyani (Serie A)ndetse no mu Bufaransa(Ligue 1) bagahatana n’abaturutse muri shampiyona y’Ubwongereza(Premier League),Shampiyona yo mu Budage(Bundesilga) ndetse n’iyo mu Burusiya.
Urugero rw’abakinnyi baba bagize amakipe yazaba ahanganye:
Uburayo bw’amajyaruguru: Neuer, Terry, Hummels, Alaba, Robben, Di Maria, Silva, Reus, Alexis Sanchez, Agüero, Hazard.
Uburayi bw’amajyepfo: Buffon, Danilo, Ramos, Piqué, Thiago Silva, Messi, Pogba, Kroos, Neymar, Ibrahimovic, Cristiano Ronaldo.
Mu batoza bari guhabwa amahirwe yo kuba batoza aya makipe ku isonga hari kuza Jose Mourinho kuri ubu utoza ikipe Chealsea yo mu gihugu cy'Ubwongereza na Carlo Ancelotti utoza ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.
Mu makipe yabo baba bahanganye
Basuhuzanya nk'abakeba
Byagera no mu ikipe y'igihugu bikaba uko
Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid na Lionel Messi ukinira FC Barcelona bahora bahanganye, aho ndetse impaka z'umukinnyi waba urusha undi zitajya zirangira ku bakunzi b'aba bakinnyi cyangwa b'umupira w'amaguru muri rusange. Cristiano Ronaldo amaze kwegukana umupira wa zahabu(Ballon d'or) uhabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi inshuro 3 naho Messi we awufite inshuro 4.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO