RFL
Kigali

Breaking News: Masud Djuma yasezeye muri Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2017 18:57
4


Irambona Masud Djuma wari umutoza wa Rayon Sports kuva mu myaka ibiri (2) ishize, yasezeye kuri aka kazi nyuma y’umukino wa gishuti iyi kipe yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2, umukino watangiweho igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.



Aganira n’abanyamakuru, Masud Djuma yavuze ko Rayon Sports ari nko mu rugo ariko akaba afashe umwanzuro nta kuka wo kuva muri Rayon Sports. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko ateguye kuko wenda hari aho agiye kujya gukora ahubwo ko yeguye ku cyemezo yafashe ku giti cye nta zindi nyungu ateganya imbere.

REBA VIDEO Y'IBYO YAVUZE ASEZERA :

Rayon Sports yateruye igikombe cya shampiyona itsinze Azam FC ibitego 4-2 mu mukino wa gishuti. Kwizera Pierrot (30’), Savio Nshuti Dominique (49’), Muhire Kevin (67’) na Nahimana Shassir (90’+5’) ni bo batsindiye Rayon Sports mu gihe Azam FC yatsindiwe na Yahya Mudathir (41’) na Yahya Mohammed (55’).

Masud Djuma Irambona asezera abanyamakuru

Masud Djuma Irambona asezera abanyamakuru

Masud Djuma aririmba indirimbo ya Rayon Sports

Masud Djuma aririmba indirimbo ya Rayon Sports

Masud Djuma atoza umukino wa Azam FC na Rayon Sports

Masud Djuma atoza umukino wa Azam FC na Rayon Sports

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

 11 ba Azam FC babanje mu kibuga

 11 ba Azam FC babanje mu kibuga

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona

Rayon Sports

Rayon Sports yatsinze Azam FC ibitego 4-2

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chu6 years ago
    Mama we kubera iki koko KO twakweraga !!?!?!?!?
  • Rayon6 years ago
    Rayon sport ubu umutoza yazana agasimbura Masudi ni Ndayizeye Jimmy wa Espoir gusa wabona agiye muri Police turahombye cg se babaze Roul Shungu niba yagaruka cg Gomes
  • Kalisa Dieudonne6 years ago
    Ndumva kuba Masoudi yakwegura nta gikuba cyacitse aragenda haze Undi Kdi azabikora. Rayon sport izahoraho.na Gomez yaragiye Rayon ntiyasenyutse na Raoul Shung yaragiye Rayon igumaho. Masoudi siwe Rayon ikesha kubaho gusa nanone sinakwirengagiza ibyiza yakoze gusa gusezera amaze gutwara igikombe harimo no kwishongora. Nonese Ninde utazi Kata zabaye saison 2015-2016 tubura igikombe kumaherere. Kubera we Nagende gusa nabonye Savio na Manzi Bari non professional kbsa gutanga equipe ngo ntibajya i rusizi.
  • Mahoro6 years ago
    Imana ya Rayon yo ntijya igenda ihorana n'abarayons mureke abagenda bagende haze ababarusha akazi.welcome Nyandwi, Eric,Ally...





Inyarwanda BACKGROUND