Irambona Masud Djuma wari umutoza wa Rayon Sports kuva mu myaka ibiri (2) ishize, yasezeye kuri aka kazi nyuma y’umukino wa gishuti iyi kipe yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2, umukino watangiweho igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.
Aganira n’abanyamakuru, Masud Djuma yavuze ko Rayon Sports ari nko mu rugo ariko akaba afashe umwanzuro nta kuka wo kuva muri Rayon Sports. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko ateguye kuko wenda hari aho agiye kujya gukora ahubwo ko yeguye ku cyemezo yafashe ku giti cye nta zindi nyungu ateganya imbere.
REBA VIDEO Y'IBYO YAVUZE ASEZERA :
Rayon Sports yateruye igikombe cya shampiyona itsinze Azam FC ibitego 4-2 mu mukino wa gishuti. Kwizera Pierrot (30’), Savio Nshuti Dominique (49’), Muhire Kevin (67’) na Nahimana Shassir (90’+5’) ni bo batsindiye Rayon Sports mu gihe Azam FC yatsindiwe na Yahya Mudathir (41’) na Yahya Mohammed (55’).
Masud Djuma Irambona asezera abanyamakuru
Masud Djuma aririmba indirimbo ya Rayon Sports
Masud Djuma atoza umukino wa Azam FC na Rayon Sports
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Azam FC babanje mu kibuga
Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona
Rayon Sports yatsinze Azam FC ibitego 4-2
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO