RFL
Kigali

APR FC yanyagiye Mukura Victory Sport - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2016 11:09
1


Ikipe ya APR FC yasaruye amanota atatu kuri Mukura VS nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.



Igitego cya Itangishaka Blaise (47’) n’ibitego bibiri bya Sekamana Maxime (82’, 85’), ni byo byahesheje APR amanota atatu y’uyu munsi bihita biyihesha kugira amanota arindwi (7) mu mikino itatu imaze gukina muri shampiyona.

Ni umukino Mukura Victory Sport yatangiye yibona neza  ariko nyuma yaho APR FC ibibiye umugono Hakizimana Muhadjili agatsinda igitego ariko ntikibarwe kuko yari mu ikosa, ikipe ya Okoko yahise itangira kugira impungenge batangira gukina bugarira. Igice cya mbere kirangira amakipe yombi  anganya 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47’ ,Itangishaka Blaise yatsindiye APR FC igitego ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon Sports.

Nyuma y’iminota micye cyane (65’) Ndayishimiye Christophe yahise yishyurira Mukura VS kuri penaliti nyuma y’ikosa Rusheshangoga Michel  yakoreye kuri Harerimana Lewis mu rubuga rw’amahina.

11 ba APR FC

11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Umukino wakomeje ku buryo Mukura VS yasaga naho iri gushaka igitego cya kabiri ariko nyuma yaho Rwasamanzi  Yves akuriyemo Itangishaka Blaise akinjiza Sekamana Maxime, umukino wahise uhindura isura kuko ku munota wa 82’ yahise abona igitego cya kabiri.vNyuma y’iminota itatu gusa uyu rutahizamu yahise yungamo igitego cya gagatu biba ari nako umukino urangira.

 11 ba Mukura

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

aparr

Ni umukino Mukura VS yagaragaje kwirangaraho gukomeye 

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel acunga Ndayishimiye wa Mukura

sibomana Patrick

Ubwo Sibomana Patrick yari agiye kwinjira mu kibuga asimbura Habyarimana Innocent

Okoko

Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Mukura VS

Ali na Blaise

Itangishaka Blaise wa APR FC ahura na Niyonzima Ali wa Mukura Victory Sport

penaliti

Penaliti ya Mukura VS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eva7 years ago
    oooooooooooooohhhhhh!!!!!!!!!!ndababwiye tuzabica tubicariye





Inyarwanda BACKGROUND