RFL
Kigali

Antonio Conte yabwiye Diego Costa ko atakimukeneye muri Chelsea

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/06/2017 18:33
0


“Nkwifurije amahirwe masa mu mwaka utaha ariko singufite muri gahunda”Ubwo ni ubutumwa bugufi Antonio Conte yoherereje Diego Costa aho yamubwiraga ko atakimukeneye muri Chelsea.



Umutoza w’ikipe ya Chelsea,Antonio Conte mu butumwa butandukanye yagiye agenera abakinnyi ba Chelsea abifuriza ibihe byiza aho bari mu biruhuko n’imiryango yabo,anabibutsa gukomeza kwiyitaho bakora imyitozo ngororamubiri ,yandikiye uwitwa Diego Costa amwifuriza ibihe byiza aho azerekeza mu mwaka utaha anamubwira ko we atakimukeneye mu ikipe ya Chelsea.

Ni ubutumwa bugizwe n’amagambo 27 aho Conte atangira asuhuza Costa mu magambo meza nyuma agasozereza ku magambo y’urucantege amubwira ko atakimufite muri gahunda yo kuba yamukinisha mu mwaka wa Shampiyona itaha. Antonio Conte aragira ati”Uraho Diego,nizere ko umeze neza,ndagushimira kubyo wadukoreye muri uyu mwaka wose twari tumaranye,nkwifurije amahirwe mu mwaka utaha gusa njye singufite muri gahunda zanjye”. Diego Costa nawe yahise amusubiza byihuse ndetse ubu butumwa ahita abwoherereza bagenzi be basanzwe bakinana mu ikipe ya Chelsea atibagiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

The contents of the message Antonio Conte (right) sent Diego Costa (left) has been revealed

Diego Costa(ibumoso)wababajwe cyane n’ubutumwa bugufi Antonio Conte(iburyo) yamwoherereje.

Uyu mukinnyi yahise asabwa gutuza akabirekera ubuyobozi bw’ikipe bukabikemura arabyanga ahubwo ahita abishyira ku karubanda nyuma y’umukino ikipe y’igihugu cye Espagne yari imaze kunganya n’ikipe y’igihugu ya Kolombiya (Columbia) ibitego 2-2.mu majonjora yo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’isi 2018. Diego Costa w’imyaka 28 y’amavuko yabashije gutsindira ikipe ya Chelsea ibitego 20 mu mwaka ushize,arimo kwifuzwa n’amakipe menshi arimo nka Inter de Milan yo mu gihugu cy’u Butaliyani, gusa ikibazo kikaba umushahara w’uyu mugabo usaga 200,000 by’amapawundi ku cyumweru.

Inkuru dukesha urubuga Dailymail ivuga ko Diego Costa yifuzwaga n’amakipe yo mu Bushinwa  gusa ngo yanze kuyajyamo kuko ngo umupira waho ukiri ku rugero rwo hasi ahubwo akumva yakwisubirira mu ikipe ya Atletico Madrid yahoze akinira nayo ikaba iri mu bihano,itemerewe kugura abakinnyi kugeza uyu mwaka urangiye.

It will be very difficult for Costa to feature under manager Conte again after this outburst

Diego Costa yatsinze ibitego 20 mu mwaka wa Shampiyona ushize

Costa's decision to go public with the messages means Chelsea's bargaining position is weak

Antonio Conte mu myitozo na Diego Costa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND