RFL
Kigali

AMAGARE: Rwanda Cycling Cup 2017 irimo impinduka mu mihanda izakoreshwa -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/03/2017 17:47
0


Rwanda Cycling Cup ni amarushanwa abamo icyiciro cya shampiyona mu mukino w’amagare, aya masiganwa akaba agiye kuba ku nshuro ya gatatu kuva mu 2015. Uyu mwaka izaba irimo impinduka mu mihanda harimo n’inzira ya Gicumbi-Kigali izakoreshwa ku nshuro yayo ya mbere.



Umwaka w’amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) uzatangirwa ku wa 1 Mata 2017 hakinwa isiganwa ryo kwibuka Byemayire Lambert wahoze ari visi perezida wa FERWACY. Abasiganwa bazahaguruka i Kigali bagana i Huye aho bazazenguruka nyuma bagashyira indabo ku mva ya nyakwigendera iri mu karere ka Huye.

Aya masiganwa azaba mu byiciro bine (4) birimo amasiganwa asanzwe (Normal Race), Isiganwa rizaba rigamije kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert wahoze ari visi perezida wa FERWACY. Hazaba kandi icyiciro cyo gutegura irushanwa rya Tour du Rwanda 2017, amarushanwa azaba kuwa 21-22 Ukwakira 2017.

Kuri ibi byiciro haziyongeraho shampiyona izakinwa kuwa 24-25 Kamena 2017 aho biba bihuzwa n’amashampiyona yo ku rwego mpuzamahanga aba akinwa hirya no hino ku isi hakanava amanota ashingirwaho batondeka abahize abandi.

Mu nzira shya zizakoreshwa kandi harimo n’inzira ya Ruhango-Karongi izakinwa kuwa 20 Gicurasi 2017, Nyanza-Rubavu (kuwa 21 Ukwakira 2017) na Nyamagabe-Nyanza.

Bayingana Aimable perezida wa FERWACY yavuze ko uyu mwaka wa 2017 uzaba utandukanye n’indi myaka Rwanda Cycling Cup yagiye iba kuko abakinnyi bakuze (Elite) batazongera gukina bavanze n’abakiri bato (Juniors) kuko ngo bituma batabasha kumenya neza ubushobozi bw’abana bakizamuka.

Ibihembo by’uyu mwaka ntibizatandukana n’iby’umwaka ushize (2016). Abakinnyi bato (Juniors) ntibazongera gukina bavanze n’abakuru kuko bigora abatekinisiye iyo bashaka gusuzuma urwego bariho. Ikindi abakuru bagora abana kuko babakoresha. Bayingana Aimable

Bayingana Aimable/FERWACY

Bayingana Aimable perezida wa FERWACY mu kiganiro n'abanyamakuru cyaberaga kuri Classic Hotel kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2017

Bayingana avuga ko bazajya babareka (Abakuru) babanze bahaguruke nyuma abakiri bato batangire nyuma yabo.

Ubwo Rwanda Cycling Cup yabaga mu 2015 ku nshuro ya mbere, yatwawe na Nsengimana Jean Bosco mbere yuko yegukanwa na Gasore Hategeka mu 2016.

Dore imihanda n’amazina y’amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2017

*Tariki 1 Mata 2017: Kigali-Huye + Circuit (Memorial Byemayire Lambert)

*Tariki 6 Gicurasi 2017: Kigali-Nyagatare (Farmer’s Circuit)

*Tariki 20 Gicurasi 2017: Ruhango-Karongi + Circuit (Race to remember)

*Tariki 24 Kamena 2017: Kigali-Nyamata

*Tariki 25 Kamena 2017: Muhanga-Kigali

*Tariki 22 Nyakanga 2017: Nyamagabe-Nyanza (Race for Culture)

*Tariki 19 Kanama 2017: Nyamata-Muhanga (Central Challenge)

*Tariki 20 Nzeli 2017: Kigali-Rwamagana + Circuit (Muhazi Challenge)

*Tariki 21 Ukwakira 2017: Nyanza-Rubavu + Ciruit

*Tariki 22 Ukwakira 2017: Rubavu-Musanze

*Tariki 16 Ukuboza 2017: Gicumbi(Rukomo)-Kigali

 Jonathan Boyer Team Rwanda

Jonathan Boyer "Jock" wamaze no gusezera perezida wa Repubulika Paul Kagame, azava mu Rwanda kuwa 2 Mata 2017

Mutabazi Richard

Mutabazi Richard uzasimbura Jonathan Boyer mu kuyobora ikigo kizamura umukino w'amagare cya 'Africa Rosong Cycling Center' kiri i Musanze

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND