Mu mpera z’iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2016 nibwo hari hateganyijwe irushanwa risoza amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup, gusa ntabwo iri rushanwa rizakinwa ahubwo ryasimbujwe amarushanwa abiri azakinwa tariki 22-23 Ukwakira uyu mwaka hagamijwe imyiteguro myiza ya Tour du Rwanda 2016 iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Aya masiganwa azakinwa n'abakinnyi biganjemo abazitabira Tour du Rwanda. Kuwa Gatandatu bazahaguruka i Karongi berekeza i Rusizi ku ntera ya kilometero 115,6 (115,6km) naho ku Cyumweru bazahaguruka i Rusizi berekeza i Huye ahantu bazasiganwa intera ya kilometero 140,7(140,7 km).
Abakinnyi bazaba bimenyereza imihanda Tour du Rwanda 2016 izanyuramo
Amakipe azakina aya marushanwa ni amakipe byamaze kwemezwa ko azatabira irushanwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ariyo: Team Rwanda, Benediction Club na Les Amis Sportif de Rwamagana. Gusa hazaba harimo n’ikipe igizwe n’abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza mu marushanwa yakiniwe ku butaka bw’u Rwanda bazaba bifatanya n’abandi gutegura Tour du Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bwabitangaje.
Aya marushanwa azakinwa mu mpera z’iki Cyumweru ntabwo azashyirwa ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup ndetse n’amanota yayo ntabwo azagira icyo ahindura ku manota abakinnyi n’amakipe bakoreye muri Rwanda Cycling Cup kuko iyi Rwanda Cycling Cup izasozwa mu Ukuboza 2016.
Muri aya marushanwa ategura Tour du Rwanda 2016, ibihembo bizahabwa amakipe abakinnyi bazaba barimo aho kuba byahabwa abakinnyi ku giti cyabo.
Muri aya masiganwa ategura Tour du Rwanda, hazajya hahembwa ikipe aho kuba umukinnyi ku giti cye
Tour du Rwanda 2016 iteganyijwe gutangira tariki 13-20 Ugushyingo 2016 aho hazaba hanarimo amakipe aturutse mu bice bitandukanye by'isi. Tour du Rwanda 2015 yatwawe na Nsengimana Jean Bosco mu gihe iya 2014 yari yegukanwe na Ndayisenga Valens.
Amakipe azasiganwa muri aya marushanwa yombi n'abayagize:
1.Team Rwanda
*Byukusenge Nathan (Benediction), Ruhumuriza Abraham (CCA), Biziyaremye Joseph (Cine Elmay), Gasore Hategeka (Benediction) na Nduwayo Eric(Benediction)
2.Benediction Club
Byukusenge Patrick (Benediction), Mugisha Samuel (Benediction), Ruberwa Jean (Benediction), Karegeya Jeremy (Cine Elmay) na Nizeyiman Alex (Benediction)
3.Les Amis Sportifs
Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs), Areruya Joseph (Les Amis Sportifs), Twizerane Mathieu (CCA), Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs) na Hakiriwuzeye Samuel (CCA)
4.Ikipe ya kane (Abamaze iminsi bitwara neza hano mu Rwanda)
Nsengimana Bosco, Hakizimana Seth, Hakizimana Didier, Mpitiwenimana Papy na Ukiniwabo Rene Jean Paul
TANGA IGITECYEREZO