RFL
Kigali

MU MAFOTO: Rayon Sports yihagazeho inganya na Mamelodi Sundowns FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2018 22:39
0

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Mamelodi Sundowns FC banganya 0-0 mu mukino w'ijonjora rya nyuma ry'imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League). Umukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018.

Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka mu bakinnyi 11 kuko nka Mugisha Francois Master utarakinnye imikino ibiri ya LLB, yari mu kibuga aho yari kumwe na Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot, Mugabo Gabriel Gaby na Shaban Hussein Tchabalala. Abakinnyi nka Muhire Kevin, Nyandwi Saddam na Niyonzima Olivier Sefu bari babanje hanze y’ikibuga n;ubwo muri aba Muhire Kevin ariwe wenyine utakinnye.

Igice cya mbere cyaranzwe n'umupira ufunguye hagati y'amakipe yombi kuko yaba yagerageje gutera imipira yabyara ibitego. Ivan Minaert byageze ku munota wa 35' agira umutima wo gusimbuza akuramo Nahimana Shassir ashyiramo Nyandwi Saddam. Shaban Hussein Tchabalala wacaga iburyo yahise ajya ibumoso hacaga Nahimana bityo Nyandwi ajya imbere gato ya Mutsinzi Ange bafatanya uruhande rwose.

Abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports 

Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo) babanje hanze

Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo) babanje hanze

Ivan Minaert Umutoza mushya wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mushya wa Rayon Sports 

Ivan Minaert asuhuza abakinnyi bari ku ntebe y'abasimbura

Ivan Minaert asuhuza abakinnyi bari ku ntebe y'abasimbura 

Hasohorwa ibirango bya CAF na FIFA

Hasohorwa ibirango bya CAF na FIFA

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro 

Mugisha Francois Master (Ibumoso) yongeye kwizerwa na Ivan Minaert abanza mu kibuga cyo kimwe na Nahimana Shassir (iburyo)

Mugisha Francois Master (Ibumoso) yongeye kwizerwa na Ivan Minaert abanza mu kibuga cyo kimwe na Nahimana Shassir (iburyo)

Nahimana Shassir (ibumoso) Eric Rutanga (hagati) na Kwizera Pierrot (ubanza iburyo)

Nahimana Shassir (ibumoso) Eric Rutanga (hagati) na Kwizera Pierrot (ubanza iburyo)

Mugisha Francois Master

Ivan Minaert yavuze ko yaje gusimbuza Mugisha Francois Master kuko ngo yaje kuruha 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Nahimana Shassir (10) na Mutsinzi Ange Jimmy (5) bacunze Sirino Gaston (5)

Nahimana Shassir (10) na Mutsinzi Ange Jimmy (5) bacunze Sirino Gaston (5)

Intebe y'abatoza n'abaganga ba Rayon Sports

Intebe y'abatoza n'abaganga ba Rayon Sports 

Mamelodi Sundowns barebye uyu mukino banakora imyitozo

Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga umukino

Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga umukino

Kekana Hlompho kapiteni wa Mamelodi imbere ya Shaban Hussein Tchabalala

Kekana Hlompho kapiteni wa Mamelodi imbere ya Shaban Hussein Tchabalala amushakaho inzira 

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko amakipe yombi ari gukina mu buryo ajya kunganya imbaraga. Rayon Sports yari imbere y'abafana ubona ko biri kuyifasha. Bitewe nuko Mamelodi yatangiye kubona ko igitego igomba kugishaka, Tau Percy yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel myugariro wa Rayon Sports. Ivan Minaert amaze kubona ko Ismaila Diarra yananiwe, yamusimbuje Christ Mbondy ngo atange umusanzu mu busatirizi.

Ku munota wa 71', Rayon Sports bakuyemo Mugisha Francois bita Master bashyiramo Niyonzima Olivier Sefu. Ibi byatumye Niyonzima afatanya na Yannick Mukunzi hagati bityo Kwizera Pierrot ajya inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala wakinaga nka rutahizamu muri iyo minota. Nyuma gato na Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns yahise akuramo Vilakazi Sibusiso ashyiramo Lebese George.

Rayon Sports imaze gushyira Kwizera Pierrot inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala, bahise batangira gutera umupira ugana imbere bashaka igitego. Ibi byaje gutuma Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi akuramo Sirino Gaston wari wazonze Rayon Sports ahita yinjiza Themba Zwane.

Umukino wagumye muri uwo mujyo ari nako morale ku bafana ba Rayon Sports kuko babonaga ko isaha n’isaha nabo babona igitego. Gusa umukino warangiye yaba Mamelodi na Rayon Sports nta kipe yanduje izamu ry’indi (0-0).

Mugabo Gabriel ahana ibitekerezo n'umusifuzi

Mugabo Gabriel ahana ibitekerezo n'umusifuzi

Tau Percy ashaka uko yaca kwa Mutsinzi Ange Jimmy

Tau Percy ashaka uko yaca kwa Mutsinzi Ange Jimmy

Ubwo Eric Rutanga yari agize ikibazo

Ubwo Eric Rutanga yari agize ikibazo

Shaban Hussein Tchabalala (11) yakinaga umukino we wa mbere

Tebogo Langerman (4) abyigana na Shaban Hussein Tchabalala (11)

Tebogo Langerman (4) abyigana na Shaban Hussein Tchabalala (11)

Nyandwi Saddam yinjiye asimbuye Nahimana Shassir

Nyandwi Saddam yinjiye asimbuye Nahimana Shassir mu gice cya mbere

Nyandwi Saddam (16) myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam (16) myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yahise atangira kugenzura urwo ruhande

Iki gitambaro abafana baba bagihererekanye muri sitade

Iki gitambaro abafana baba bagihererekanye muri sitade

Abafana ba Rayon Sports bakubise ingoma iminota 90' badacitse intege kuko ikipe yabo yanaberetse umukino mwiza

Abafana ba Rayon Sports bakubise ingoma iminota 90' badacitse intege kuko ikipe yabo yanaberetse umukino mwiza 

Ivan Minaert areba icyo yahindura mu kibuga

Ivan Minaert areba icyo yahindura mu kibuga 

Tau Percy (22) yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel

Rutahizamu Tau Percy (22) yahawe ikarita y'umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel

Myugariro Usengimana Faustin  ku mupira

Myugariro Usengimana Faustin ku mupira 

Mutsinzi Ange Jimmy (5) yakinnye umukino w'ubwitange

Mutsinzi Ange Jimmy (5) yakinnye umukino w'ubwitange 

Niyonzima Olivier Sefu yinjiye asimbura Mugisha Francois Master

Niyonzima Olivier Sefu yinjiye asimbura Mugisha Francois Master

Myugariro Usengimana Faustin  (15) yikoza ibicu ashaka umupira

Myugariro Usengimana Faustin (15) yikoza ibicu ashaka umupira 

Usengimana Faustin (15) myugariro wa Rayon Sports arinda neza umuntu we

Usengimana Faustin (15) myugariro wa Rayon Sports arinda neza umuntu we

Pitso Mosimane (Ibumoso) umutoza wa Mamelodi Sundowns FC yashimiye Ivan Minaert (Iburyo) umutoza wa Rayo Sports uburyo yitwaye

Pitso Mosimane (Ibumoso) umutoza wa Mamelodi Sundowns FC yashimiye Ivan Minaert (Iburyo) umutoza wa Rayon Sports uburyo yitwaye

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo 

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Eric Rutanga 3, Mugabo Gabriel 2, Usengimana Faustin 15, Kwizera Pierrot 23, Mugisha Francois Master 25, Yannick Mukunzi 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Ismaila Diarra 20 na Nahimana Shassir 10.

Mamelodi Sundowns XI: Denis Onyango (GK, 14), Thapelo Morena 27, Arendse Wayne 6, Ricardo Nascimento 16, Langerman Tebogo 4, Kekana Hlompho (C, 8), Tiyani Mabunda 13, Sirino Gaston 5, Tau Percy 22, Vilakazi Sibusiso 11 na Manyisa Oupa 7.

Mutsinzi Ange Jimmy yambura umupira Vilakazi Sibusiso rutahizamu ukanganye muri Afurika y'Epfo

Mutsinzi Ange Jimmy yambura umupira Vilakazi Sibusiso rutahizamu ukanganye muri Afurika y'Epfo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND