Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018 muri sitade nto ya Remera nibwo habaye ibirori byo kumurikira abakunzi b’umukino w’intoki wa Basketball uko gahunda ya shampiyona y’abana izaba iteye no kuganirira hamwe icyo izamarira itera mbere ry’uyu mukino.
Ni gahunda izaba ireba abana batarengeje imyaka 14 ariko bakazafata abana na none batari munsi y’imyaka icumi (10-14). Imikino izatangira muri uku kwezi kwa Werurwe kuzageza mu Ugushyingo 2018.
Iyi shampiyona igiye gukinwa bwa mbere mu Rwanda, izaba ihuza amakipe 30 y’abahungu na 30 y’abakobwa. Aya makipe uko ari 60 azaba ahatana agabanyijwemo ibice bibiri harimo icy’iburasirazuba n’iburengerazuba.
Muri iyi shampiyona kandi, buri kigo kizaba gihatana bazajya bambara umwenda ufite amabara y’imwe mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akina muri shampiyona ya NBA.
Nyuma y’imikino y’amajonjora izaba yakiniwe mu gice cy’iburasirazuba n’iburengerazuba, buri gice kizazamura amakipe umunani (8) azajya kwisobanura mu mikino ya kamarampaka (Playoffs).
Nyuma ikipe zabaye iza mbere muri buri gice azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa mu Ugushyingo 2018 yaba mu bahungu n’abakobwa.
Muri rusange, iyi gahunda ifite intego yo kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze mu mukino wa Basketball harebwe abana bakiri bato. Ibi bizagera ku bana barenga miliyoni 26 mu bihugu 71 biri ku isi biciye mu kubakoresha imyitozo, amahugurwa no gukina amashampiyona.
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Mugwiza Desire umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi cyane kuko bizafasha abana gukura bakunze banazi neza uko Basketball ikinwa ari nako bagenda bigiramo ubundi bumenyi bubafasha mu gukunda igihugu no kwiga. Mugwiza kandi yashimye cyane NBA-Africa kuri gahunda bazanye mu Rwanda. Mugwiza yagize ati:
NBA Junior League yaje nk’ubufatanye bukomeye hagati ya FERWABA na NBA Africa. Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rwacu kugira ngo bakuze banakomeze kuzamura urwego rwabo haherewe ku mpano bafite muri Basketball. Ni intangiriro nziza ku bana bacu bafite umutima wo gukina Basketball kugira ngo tuzagire ikipe y’igihugu ikomeye myaka iri imbere cyo kimwe n’amakipe (Clubs) akina umukino mwiza.
Mugwiza Desire perezida wa FERWABA yavuze ko iki gikorwa kigomba kubungwabungwa kuko ngo ni ryo zingiro rizatuma ikipe y'igihugu ikomera
Uva ibumoso: Mugwiza Desire perezida wa FERWABA, John Ntagengwa Umunyabanga uhoraho muri MINISPOC na Amadou Gallo Fall umuyobozi wa NBA-Africa
John Ntagengwa umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’umuco na siporo mu Rwanda (PS/MINISPOC) yavuze ko mu busanzwe umurongo wa Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura siporo muri rusange ari uguhera mu bana bakiri bato.
Ntagengwa yashimye cyane abayobozi ba NBA kuri gahunda nziza bazanye mu Rwanda cyo kimwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za siporo bafatanya na FERWABA mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda. John Ntagengwa yagize ati:
Mfashe uyu mwanya ngo nshimire ubuyobozi bwa NBA ku mutima bagize wo gutekereza kuri gahunda yo kuzamura umukino wa Basketball mu Rwanda. Ndashimira Minisiteri y’uburezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuli badahwema gufatanya na FERWABA mu kunoza gahunda zo guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda.
John Ntagengwa Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC atanga impanuro
Ifoto y'urwibutso igaragaza abana n'abayobozi
IPRC Kigali BBC yatsinze Espoir BBC mu mukino wo kuryoshya ibirori
Amadou Gallo Fall Umuyobozi wa NBA muri Afurika yavuze ko gahunda bafite ari iyo gushyira ingufu mu iterambere rya Basketball y’isi biciye mu gutoza abana bakiri bato. Amadou Gallo Fall yagize ati:
Iyi gahunda yageze mu Rwanda ku bufatanye na FERWABA. Junior NBA ni gahunda yacu yagutse mu guteza imbere umukino wa Basketball ku isi. Ubu rero turi mu Rwanda. Mu busanzwe dufite miliyoni 26 z’urubyiruko mu bihugu 71 by’isi bizitabira iyi mikino. U Rwanda ruri mu bihugu 20 byatoranyijwe muri Afurika. Twashyize imbaraga mu guteza imbere Basketball duhereye mu bana.
Amadou Gallo Fall umuyobozi wa NBA-Africa
Ikipe ya Espoir BBC
Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC
Ni umukino utari woroshye n'ubwo byari gishuti
Niyonkuru Pascal aganiriza bagenzi be ayoboye muri Espoir BBC
Niyonkuru Pascal ahatana na Ndoli Jean Paul
Ababyinnyi biyereka abafana
Niyonkuru Pascal acenga Nijimbere Guibert wa IPRC Kigali BBC
Niyonkuru Pascal Kaceka ku mupira akurikiwe n'abakinnyi ba IPRC Kigali BBC
Nijimbere Guibert(0) umukinnyi utinyitse muri IPRC Kigali BBC
Mutabaruka Victoire bita Vicky ntabwo yakinnye
IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 79-75
Kigali Christian School yatsinzwe na Green Hills Academy
Joshua Kagwa (ubanza ibumoso) umutoza wa Kigali Christian School n'abatoza bandi bamufasha
Green Hills Academy itozwa na Buhake Albert usanzwe atoza IPRC Kigali BBC
Mutabazi Richard umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa FERWABA ni we wayoboye uyu muhango wose (MC)
Dore ibigo by’amashuli bizakina n’uburyo bashyizwe mu matsinda:
Icyerekezo cy’uburasirazuba (Eastern Conference):
1.Uburasirazuba: G.S St Aloys,I.P Mukarage,G.S.Kabare,G.S Gahini na Kagitumba H.S
2.Umujyi:LDK,G.S St Andre,Green Hills Academy,Kigali Christian School na P.S Rwesero
3.Amajyepfo:St Joseph Kabgayi,P.S Virgo Fidelis,College St Marie Reine,Ste Marie Adelaide na G.S Officiel Butare
Icyerekezo cy’uburengerazuzuba (Western Conference):
1.Amajyaruguru:Sun Rise,G.S Janja,E.S Kirambo,Regina pacis na E.S Musanze
2.Uburengerazuba I:E.S Nyange,G.S Rambura,E.S Murunda,D.S St Joseph Birambo na P.S Nyundo
3.Uburengerazuba II: G.S Gihundwe,G.S Nyamagabe,G.S St Bruno,G,S FAK Kibogora na E.S Gishoma.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO