Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018. Igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 26’ nubwo yahawe ikarita itukura ku munota wa 41’ w’umukino.
Wari umunsi w’isabukuru y’amavuko kuri Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC wuzuzaga imyaka 27. Umwaka wari wirenze Gianni Infatino uyobora FIFA avuye muri sitade Amahoro kuko ku itariki nk’iyi mu 2017 yaharebeye umukino Rayon Sports yanganyijemo ibitego 2-2 na Police FC.
Hakizimana Muhadjili yari aheruka gutsinda Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari 2018
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports asuhuzanya na Jimmy Mulisa bakinanye muri APR FC akaba ayitoza
Jimmy Mulisa waherukaga gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari, umukino wakinwe kuwa 1 Gashyantare 2018, yari yakoze impinduka kuko Rukundo Denis yabanje mu kibuga mu mwanya wa Sekamana Maxime ari nako Nshimiyimana Imran yari yagarutse muri 11 mu gihe Bizimana Djihad atari yemewe gukina.
Rukundo Denis yakinaga mu ruhande rw’iburyo bityo Iranzi Jean Claude agaca ibumoso naho Hakizimana Muhadjili agakina inyuma ya Issa Bigirimana. Hakizimana Muhadjili amaze kubona ikarita itukura ni bwo Rukundo Denis yatangiye gukina inyuma ya Issa Bigirimana kugeza igihe bazaniye Nshuti Innocent agakina asatira, Issa akajya mu ruhande cyo kimwe na Rukundo Denis.
Karekezi Olvier yari nawe yakoze impinduka kuko Muhire Kevin yari yagarutse mu kibuga akina na APR FC ari mu bakinnyi 11 ari nako Ismaila Diarra utarabanjemo i Burundi yari yagarutse kuko Shaban Hussein Tchabalala atemerewe gukina. Muhire Kevin yakomezaga ahinduranya na Manishimwe Djabel mu mpande za Rayon Sports bitewe nuko APR FC yabaga ibamereye muri iyo minota.
Ikipe ya APR FC wabonaga bakina bacungira ku mipira yo kwiba umugono baciye mu mpande bityo ugasanga abasore nka Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Nshimiyimana Imran barakina bashaka uburyo bafunga amayira ya Ismaila Diarra na Nahimana Shassir waje gusimburwa.
Igitego APR FC yari yabonye yakomeje kukirwanaho birinda bigera mu minota icumi ya nyuma aho wabonaga Rayon Sports barakariye gushaka kwishyura ari nako Karekezi agenda asimbuza ariko iminota irinda ishira ikipe ya Rayon Sports itabonye igitego.
Mu gusimbuza, ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yari mu rugo batangiye bakuramo Nahimana Shassir ku munota wa 46’ w’igice cya kabiri, Niyonzima Olivier Sefu babonaga ashobora kubona ikarita itukura kuko yari yamaze kubona umuhondo bahise bamusimbuza Yannick Mukunzi ku munota wa 47’ bityo Irambona Eric Gisa asimbura Ismaila wari wagize akabazo k’imvune agenda acumbagira.
Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa yatangiye akuramo Iranzi Jean Claude ku munota wa 49’ kuko byabonekaga ko yamaze kuruha nyuma baje gukuramo Rukundo Denis binjiza Twizerimana Martin Fabrice waje agakina imbere ya Nshimiyimana Imran na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.
Mu guhana abakinnyi ku makosa bagiye bakora, Eric Rutanga Alba Akram, Niyonzima Olvier Sefu na Muhire Kevin ba Rayon Sports, buri umwe yatahanye ikarita y’umuhondo mu gihe Kimenyi Yves wa APR FC yahawe ikarita y’umuhondo azira gutinza umukino cyo kimwe na Hakizimana Muhadjili wahawe ikarita itukura.
APR FC yahise ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 20 inyuma ya AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 mu gihe SC Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23.
Amakipe asohoka mu rwambariro
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakapiteni batombola ibibuga
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports n'abamwungirije
Abasimbura ba Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports i Remera
Ni umukino APR FC bakinnye bafatanya gusatira no kugarira
Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC yihambira kuri Ismaila Diarra
Rugwiro Herve (4) na Muhire Kevin (8)
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC arambika Ismaila Diarra
Nahimana Shassir ahiga igitego mbere yo gusimburwa na Nahimana Bonfils Caleb
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC watahanye ikarita y'umuhondo azira gutinza umukino..aha yishimiraga igitego batsindiwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 26'
Abafana ba APR FC igitego kimaze kuboneka
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Rujugiro umufana wa APR FC afatikanya na bagenzi be
Hakizimana Muhadjili ashaka icyo yakoresha umupira
Hakizimana Muhadjili na Manzi Thierry
Hakizimana Muhadjili aburagiza Manzi Thierry
Manzi Thierry yicaye ashyika hasi ashaka umupira
Hakizimana Muhadjili yaje kuzamukana umupira asanga Usengimana Faustin ariko aza kugwa basifura ko yigushije ahabwa ikarita y'umuhondo yaje isanga iyo yari yahawe ku munota wa 27' ubwo yari amaze kwiyambura umwenda amaze gutsinda bihita bibyara ikarita itukura
Ikarita itukura yahawe Hakizimana Muhadjili
Usengimana Faustin yihanganisha Hakizimana Muhadjili
Ndayishimiye Eric Bakame anigagura Issa Bigirimana
Abafana ba Rayon Sports morale yari yababanya iyanga
Abafana ba APR FC bamaze kwishima kuri Rayon Sports mu byumweru bitatu n'igice
Hakizimana Muhadjili asohoka mu kibuga ubwo yari amaze guhabwa umutuku
Agaciro Football Academy ni bo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1,C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Eric Rutanga Alba 3, Manzi Thierry Ramos 4, Usengimana Faustin Vidic 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot Mansare 23, Muhire Kevin Rooney 8, Manishimwe Djabel 28, Ismaila Diarra 20 na Nahimana Shassir 10.
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Aldo 18, Imanishimwe Emmanuel 24, Nshimiyimana Imran 5, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C, 7), Rukundo Denis 28, Iranzi Jean Claude 12 na Hakizimana Muhadjili 10.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO