RFL
Kigali

Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Intwari 2018 imaze gutsindwa na APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/02/2018 2:16
1

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Intwari 2018 nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 mu mukino usoza iri rushanwa ryatangiye kuwa 20 Mutarama 2018 kuri sitade Amahoro.

Muri uyu mukino, Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa kane (4’) w’umukino ku gitego cya Shaban Hussein Tchabalala yatsinze n’umutwe bivuye ku mupira Kwizera Pierrot yateye muri coup franc.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Hakizimana Muhadjili bita Maestro kuri coup franc yateye ikagana mu izamu nta muntu ukozeho. Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 76’ gitsinzwe na Issa Bigirimana wari winjiye mu kibuga asimbuye Iranzi Jean Claude byabonekaga ko yarushye.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya 2018 cyari gifitwe na APR FC

Rayon Sports yatwaye igikombe cya 2018 cyari gifitwe na APR FC yagitwaye mu 2017

Ndayishimiye Eric Bakame ashyjirizwa sheki ya miliyoni esheshatu za Rayon Sports (6.000.000 FRW)

Ndayishimiye Eric Bakame ashyikirizwa sheki ya miliyoni esheshatu za Rayon Sports (6.000.000 FRW)

Ndayishimiye Eric Bakame amanika igikombe

Ndayishimiye Eric Bakame amanika igikombe 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC ashyikirizwa sheki ya APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashyikirizwa sheki ya APR FC

Gen.James Kabarebe (ibumoso) minisiri w'ingabo ateruye igikombe cya National Guard ari kumwe na Julienne Uwacu Minisitiri w'umuco na siporo

Gen.James Kabarebe (ibumoso) minisiri w'ingabo ateruye igikombe cya National Guard ari kumwe na Julienne Uwacu Minisitiri w'umuco na siporo

National Guard ikipe igizwe n'abasirikare barinda umutekano wa Perezida Paul Kagame bahabwa igikombe

National Guard ikipe igizwe n'abasirikare barinda umutekano wa Perezida Paul Kagame bahabwa igikombe

Police Fc yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2.000.000 FRW)

Police Fc yahawe miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2.000.000 FRW)

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC asuhuza Gen.Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda mbere yuko ahabwa sheki ya Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC asuhuza Gen.Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda mbere yuko ahabwa sheki ya Police FC

Shaban Hussein Tchabalala niwe wafunguye amazamu ku munota wa 4'

Shaban Hussein Tchabalala niwe wafunguye amazamu ku munota wa 4'

Abafana ba Rayon Sports  batangiranye ibyishimo kuko igitego cyaje kare

Abafana ba Rayon Sports  batangiranye ibyishimo kuko igitego cyaje kare

The Blue  Familly Fan Club imaze amezi atandatu ibayeho nayo iba itanga injyana biciye ku ngoma

The Blue  Familly Fan Club imaze amezi atandatu ibayeho nayo iba itanga injyana biciye ku ngoma

The Blue Familly Fan Club imaze amezi atandatu ibayeho nayo iba itanga injyana biciye ku ngoma

Mukanganizi Claire umufana wa Rayon Sports nawe woroherezwa akareba umukino ari hafi y'ikibuga

Mukanganizi Claire umufana wa Rayon Sports nawe woroherezwa akareba umukino ari hafi y'ikibuga

Uyu mukino warangiye ari intsinzi ya APR FC ariko Rayon Sports banganyaga amanota itwara igikombe kuko yizigamye ibitego bibiri (2) kandi na Police FC yari ifite amanota ane (4) ikaba yaratsinze APR FC.

Muri uyu mukino, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yari yahisemo gukina uburyo butuma akoresha abugarira batatu (Back Three-System) bityo Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry na Mugabo Gabriel bagafatanya.

Hagati mu kibuga yari Yannick Mukunzi afatanya na Kwizera Pierrot imbere yabo hari Nahimana Shassir nawe wakinaga ashoreranye na Ismaila Diarra. Yassin Mugume yacaga ibumoso naho Shaban Hussein Tchabalala agaca iburyo. Ndayishimiye Eric Bakame yari mu izamu.

Ku ruhande rwa APR FC, Kimenyi Yves yari mu izamu. Rugwiro Herve, Buregeya Prince Aldo bafatanya mu mutima w’ubwugarizi. Ombolenga Fitina aca iburyo, Imanishimwe Emmanuel agaca ibumoso.

Mugiraneza Jean Baptiste na Bizimana Djihad bafatanyaga hagati.Imbere yabo hari Iranzi Jean Claude wari inyuma ya Byiringiro Lague. Uruhande rumwe rwacagaho Nshuti Dominique Savio urundi rufitwe na Hakizimana Muhadjili.

Mu mukino wabonaga ikipe ya Rayon Sports ikomeye cyane inyuma kwa Manzi Thierry na Mutsinzi Ange ariko bakagorwa cyane no guheza impande kuko Eric Rutanga yacaga ibumoso hose naho Mutsinzi Ange agasabwa gufunga uruhande rw’ubumoso. Muri uyu mukino, Bizimana Djihad yahawe ikarita y’umuhondo.

Bizimana Djhad umukinnyi utajegajega hagati mu kibuga

Bizimana Djhad umukinnyi utajegajega hagati mu kibuga 

Mu gusimbuza, Jimmy Mulisa yatangiye akuramo Iranzi Jean Claude yinjiza Issa Bigirimana, Nshuti Innocent asimbura Byiringiro Lague, Rukundo Denis asimbura Nshuti Dominique Savio mu gihe Twizerimana Martin Fabrice yasimbuye Hakizimana Muhadjili.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Manishimwe Djabel yasimbuye Yassin Mugume naho Nahimana Shassir asimburwa na Irambona Eric Gisa.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC areba uko yazitira Shaban Hussein Tchabalala

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC areba uko yazitira Shaban Hussein Tchabalala

Mbere yo kwishyura igitego Hakizimana Muhadjili yabanje kuganira na Jimmy Mulisa

Mbere yo kwishyura igitego Hakizimana Muhadjili yabanje kuganira na Jimmy Mulisa

Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC ku mupira

Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC ku mupira 

Iranzi Jean Claude ku mupira

Iranzi Jean Claude ku mupira mbere yo gusimburwa 

Issa Bigirimana acenga Mutsinzi Ange Jimmy

Issa Bigirimana acenga Mutsinzi Ange Jimmy

Nshuti Dominique Savio  yakinaga umukino we wa mbere muri APR FC

Nshuti Dominique Savio yakinaga umukino we wa mbere muri APR FC

Hakizimana Muhadjili ashaka aho yaca Mugabo Gabriel

Nshuti Innocent ashaka aho yaca Mugabo Gabriel

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda igitego

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda igitego

Hakizimana Muhadjili (10) na Bizimana Djihad (8) bishimira igitego

Hakizimana Muhadjili (10) na Bizimana Djihad (8) bishimira igitego

Ndayishimiye Eric Bakame yahise yumva icyaka

Ndayishimiye Eric Bakame yahise yumva icyaka 

Umwe mu bafana ba APR FC yaguze ikibazo cy'ubuzima ajyanwa kwa muganga ubwo igitego cyari kimaze kuboneka

Umwe mu bafana ba APR FC yaguze ikibazo cy'ubuzima ajyanwa kwa muganga ubwo igitego cyari kimaze kuboneka

Umwe mu bafana ba APR FC yagize ikibazo cy'ubuzima ajyanwa kwa muganga ubwo igitego cyari kimaze kuboneka

Ku munota wa 74' nibwo Issa Bigirimana yongeye guhagurutsa abafana ba APR FC

Ku munota wa 74' nibwo Issa Bigirimana yongeye guhagurutsa abafana ba APR FC

Issa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi ba APR FC baku da kugira amahirwe yo gutsinda Rayon Sports

Issa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi ba APR FC bakunda kugira amahirwe yo gutsinda Rayon Sports

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC aa Twizerimana Martin Fabrice bashimira abafana

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Twizerimana Martin Fabrice bashimira abafana

Ismaila Diarra yari yacitse intege nyuma y'umukino

Ismaila Diarra yari yacitse intege nyuma y'umukino

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yari yumiwe

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yari yumiwe National Guard ikipe igizwe n'abasirikare barinda umutekano wa Perezida Paul Kagame bategereje kwambikwa imidali y'igikombe batwaye

National Guard ikipe igizwe n'abasirikare barinda umutekano wa Perezida Paul Kagame bategereje kwambikwa imidali y'igikombe batwaye 

Abakinnyi ba APR FC bajya gusuhuza ingabo zamugariye ku rugamba

Abakinnyi ba APR FC bajya gusuhuza ingabo zamugariye ku rugamba

Hakizimana Muhadjili ku mupira

Hakizimana Muhadjili ku mupira

Twizerimana Martin Fabrice ashaka aho acisha umupira

Twizerimana Martin Fabrice ashaka aho acisha umupira

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Rwatubyaye Abdul uherutse kongera amaszerano muri Rayon Sports nawe byabaga ahari

Rwatubyaye Abdul uherutse kongera amaszerano muri Rayon Sports nawe byabaga ahari......

AMAFOTO: S.Mihigo & I.Lewis - Inyarwanda.com

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • banny 6 years ago
    Sha umupira turawukunda gusa imitegurire ntakigenda. Sha sinakongera guta umwanya njya kureba match zo murwanda pe. Uzi kujya kuwureba ugasanga abashinzwe kugurisha amatike nibo bayaranguye ubundi 1000 frw ikagura 5000 frw. Yewe na police ihagaze aho Kandi stade yambaye ubusa ngo amatike yashize. Uhm gusa ntabwo byadushimishije rwose. Ubutaha wapi kabisa sinakongera gusubirayo.

Inyarwanda BACKGROUND