RFL
Kigali

Rayon Sports yaguye miswi na AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2018 18:52
0


Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na AS Kigali banganya 0-0 mu mukino wabo wa mbere mu irushanwa ry'Intwali 2018.



Wari umukino ahanini wabonaga ikipe ya Rayon Sports ishaka gutsinda ibitego biciye kwa Shaban Hussein Tchabalala wakinnye neza ku nshuro ye ya mbere muri Rayon Sports kuva yayizamo avuye mu Amagaju FC. Ikindi abatoza bagiye bagarukaho ni uko wari umwanya mwiza wo kugira ngo barebe uko abakinnyi bari mu igeragezwa bahagaze.

AS Kigali yari ifitemo Ndayisenga Fuad wanakinnye muri Rayon Sports na Munyentwali Charles wakinaga mu mutima w'ubwugarizi afatanya na Bishira Latif kuko Kayumba Soter ari mu Mavubi. Undi mukinnyi AS Kigali wageragezaga ni Muhozi Fred wavuye muri Academy yabo bagira ngo bamuhe amahirwe abe yakwigaragaza.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, wari umwanya wo kongera kwitegereza Christ Mbondi bakareba niba koko umupira yakinnye bahura na Etincelles FC hari icyo yavuguruyeho. Gusa ntabwo yagize byinshi akora bitandukanye n'ibyo yakoze kuwa Gatatu w'icyumweru gashize kuri sitade ya Kigali.

Abafana ba Rayon Sports kandi wari umunsi wabo kugira ngo birebere uko Shaban Hussein Tchabalala ahagaze. Uyu mugabo ntabwo yabatengushye kuko nubwo atatsinze yakinnye umupira mwiza. Yassin Mugume nawe nyuma yo gusinya imyaka itatu muri Rayon Sports yakinnye umukino we wa mbere aza gusimburwa na Mugisha Gilbert.

Bitewe nuko Rayon Sports isigaranye abakinnyi bacye hagati, byabaye ngombwa ko Yussuf Balogum-Ola afatanya na Kwizera Pierrot hagati. Ibi byaje kuba na ngombwa ko Bashunga Abouba usanzwe ari umunyezamu ajya mu kibuga akina nka rutahizamu kuko we na Mugisha Gilbert nibo bari abasimbura.

Aganira n'abanyamakuru, Lomami Marcel yavuze ko ikipe ititwaye nabi kandi ko umukino banganyijemo na AS Kigali wababereye igipimo ku bakinnyi bashya n'abari gushaka amasezerano. Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye yitwaye neza kuko bagiye babona amahirwe yo gutsinda inshuro nyinshi, bityo akaba abona ko bitanga icyizere mu mikino itaha.

Muri uyu mukino, Nyandwi Saddam na Mutsinzi Ange Jimmy bombi buri umwe yahawe ikarita y'umuhondo. Mu gusimbuza, Jeannot Witakenge wari umutoza mukuru nyuma yuko Karekezi Olivier adahari, yatangiye akuramo Yassin Mugume mbere yuko Bashunga Abouba asimbura Christ Mbondi.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Ngama Emmanuel yasimbuwe na Ntwali Evode, Ndarusanze Jean Claude asimburwa na Frank Kalanda. Ishimwe Kevin wanaciye muri Rayon Sports yaje kwinjira ahawe umwanya na Ndayisenga Fuad mu gihe Ntamuhanga Thumaine Tity yasimbuwe na Muhozi Fred.

Umukino wabanje, ikipe ya Police FC yatsinze APR FC igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 45+1' gitsinzwe na Habimana Hussein. Bivuze ko Police FC ariyo kipe yonyine yararanye amanota atatu ikaba inayoboye urutonde naho APR FC ikaba iya kane. Iyi mikino izakomeza kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 ubwo Rayon Sports izahatana na Police FC naho APR FC ikisobanura na AS Kigali.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Hategekimana Bonheur (GK, 18), Benedata Janvier 21, Mutijima Janvier 3, Munyentwali Charles 15, Bishira Latif 5, Ntamuhanga Thumaine 12, Murengezi Rodrigue (C, 7), Ngama Emmanuel 19, Ndarusanze Jean Claude 11, Ndayisenga Fuad 20 na Mbaraga Jimmy Traore 16

Rayon Sports XI: Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Irambona Eric Gisa 17, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Mugabo Gabriel 2, Kwizera Pierrot Mansare (C, 23), Yussuf Balogum-Ola 15, Nahimana Shassir 10, Christ Mbondi 9, Shaban Hussein Tchabalala 11 na Yassin Mugume 27.

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018

-Police FC 1-0 APR FC

-Rayon Sports 0-0 AS Kigali

Jeannot Witakenge asuhuzanya na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali

Jeannot Witakenge asuhuzanya na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali

Jeannot Witakenge niwe wakoze nk'umutoza mukuru kuko Karekezi Olivier Fils ari i Burayi

Jeannot Witakenge niwe wakoze nk'umutoza mukuru kuko Karekezi Olivier Fils ari i Burayi

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Rayon Sports yari ifite abakinnyi babiri ku ntebe y'abasimbura

Rayon Sports yari ifite abakinnyi babiri ku ntebe y'abasimbura

Shaban Hussein Tchabalala (11) yakinaga umukino we wa mbere

Shaban Hussein Tchabalala (11) yakinaga umukino we wa mbere

Abafana ba  Rayon Sports i Remera

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Abafana ba  Rayon Sports i Remera

Nahimana Shassir ahiga igitego

Nahimana Shassir ahiga igitego

Irambona Eric Gisa  akurikiye umupira

Irambona Eric Gisa  akurikiye umupira 

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali  umwe mu bakinnyi bayimazemo imyaka ine 

Yussuf Balogum-Ola wakinaga hagati muri Rayon Sports

Yussuf Balogum-Ola wakinaga hagati muri Rayon Sports afatanya na Kwizera Pierrot 

Bishira Latif yugarira Shaban Hussein Tchabalala

Bishira Latif yugarira Shaban Hussein Tchabalala

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND