RFL
Kigali

Abakinnyi 10 bagaragara nk’abakuze cyane kandi atari byo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2017 13:21
2


Ahenshi ku isi usanga hari abakinnyi ubona ku mashusho cyangwa waba wagize amahirwe ukaba wababona imbonankubone ukibwira ko ari abasaza mu gihe waba utaramenya imyaka yabo bwite y’amavuko.



INYARWANDA yagerageje kwegeranya amafoto y’abakinnyi bazwi cyane n’abatavugwa cyane bitewe n’ibihugu bakinamo usanga bagaragara nk’abakuze nyamara atari byo.

10. Christian Benteke

  Image result for Benteke

Ku myaka 23 akinira ikipe y’igihugu y’u Bubuligi na Crystal palace ariko iyo umureba ushobora kugira ngo ni umusaza.

9.Jeremy Toulalan

 Image result for Jeremy Toulalan

Jeremy Toulalan asa naho akuze cyane ariko siko biri kuko kuri ubu amaze kugeza imyaka 31. Uyu yakiniye amakipe nka AS Monaco, Malaga, Lyon na Nantes ikomoka mu gace yavukiyemo dore ko yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa. Kuri ubu ni umukinnyi wa Bordeaux (France).

8.Joshua Brillante

 Image result for Joshua Brillante

Joshua ni umukinnyi wa Fiorentina (Italy) ukomoka muri Australia. Uko aboneka asa n’umuntu ukuze ariko afite imyaka 21.

7.Jay Spearing

 Image result for Jay Spearing

Uyu ni kapiteni w’ikipe ya Bolton , Spearing yakinnye bwa mbere muri Liverpool mu 2008 aho muri icyo gihe yabonekaga nk’aho ari umukinnyi warangije gukina (Veteran). Gusa si umusaza kuko afite imyaka 25.

6.Gokhan Tore

 Image result for Gokhan Tore

Ku myaka 22 agaragara nk’aho aruta Mario Gotze wa Bayern Munichen ariko siko biri. Ni umukinnyi wa West Ham United ukomoka i Cologne mu Bubilgi. Yakinnye mu makipe atandukanye nka Rubin Kazan, Humberger SV na Besiktas. Gusa n'ubwo avuka mu Budage, akinira ikipe y'igihugu ya Turkia.

5.Romelu Lukaku

 Image result for lukaku

Ku myaka 21 n’ibilo 90 apima ni umukinnyi wa Everton ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ariko ufite amavuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

4.Diego Costa

 Image result for Diego Costa

Diego Costa ukina ashaka ibitego muri Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Espagne, ni umugabo w’imyaka 25 ariko uboneka nk’umusaza.

3. Joseph Minala

 Image result for Joseph Manila

Minala w’imyaka 18, akomoka muri Senegal ariko akunda kugira ibibazo byo gukemangwa ko yaba akuze bihagije ku buryo atanabasha guterura umupira. Urugero rwa hafi ni aho urubuga rwa Senegal.net ruheruka kwandika ko akanura nk’umuntu ufite imyaka 42 ndetse n’ikipe ya Lazio (Italy) yabanje kumwanga ubwo yamushakaga.

2. Hendry Thomas

 Image result for hendry thomas

Henry Thomas ni uvuka muri Honduras, yakiniye amakipe arimo Olimpia, Wigan Athletic. Kuri ubu akinira FC Dallas muri shampiyona ya Major League Soccer muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo w’imyaka 29 iyo umurebye ubona asa naho ari umusaza.

1.Charlie Adam

 Image result for Charlie Adam

Charlie ni umukinnyi wo hagati muri Stoke City  muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza. Uyu mukinnyi afite imyaka 28 ariko iyo umurebye ubona asa n’umuntu uyirengeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j7 years ago
    mwatubeshye cyane lukaku afite 23 naho benteke 25 . Costa afite 28
  • kamali7 years ago
    minala from cameroun not senegal





Inyarwanda BACKGROUND