RFL
Kigali

Senderi aravuga ko amaze kuririmbira abarenga miliyoni 3 mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2018 10:03
0


Nzaramba Eric [Senderi International Hit] ni umwe mu bahanzi bari kwifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi. Ahamya ko mu turere dutandukanye tugize u Rwanda amaze kugeramo yaririmbiye abari hagati ya miliyoni eshatu n’enye baba bitabiriye ibikorwa byo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida-Depite ba F



Harabura icyumweru ngo hatorwe abadepite bashya, tariki ya 02-04 Nzeli ni bwo amatora ateganyijwe. Umutwe w’Abadepite, ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa ni imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore bagize 30%, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Senderi ukunze gutaramira aho abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi biyamamariza ari mu byishimo bikomeye by’uko yabashije kwegera abafana be abifashishijwemo n’ibi bikorwa by’amatora birimbanyije. Avuga ko amaze kuririmbira abari hagati ya miliyoni eshatu n'enye mu gihe cyose amaze agendana n’abakandida Depite b’ishyaka FPR Inkotanyi. Aganiea na Inyarwanda.com yagize ati:

Maze kuririmbira mu turere dutandukanye tugize u Rwanda abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bantumiramo. Ariko ndahamya neza ko ugereranyije, uturere 30 n’aho maze kuririmbira muri ibi byumweru bibiri bisatira bitatu, maze kuririmbira abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bari hagati ya miliyoni eshatu n’enye.

FPR

Hano ni mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite ba FPR Inkotanyi

Avuga ko mu bihe byose amaze agendana n’abakandida Depite ba FPR- Inkotanyi, abaturage bakomeza kugaragaza inyota yo gushyigikira abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi n’indi mitwe bifatanyije kubatora kuko babizeyeho kuzabatumikira nibagera mu Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda. Ati:

Abaturage barashaka gutora umudepite uzageza ikibazo cyabo aho cyakagombye kugera. Ni cyo nabashije kubona, ni bwo busesenguzi nabonye. Ni ukuvuga ngo Abakandida ba FPR-Inkotanyi, ari abashinzwe urubyiruko, ari abagore n’abandi icyo nabonye ubushishozi burimo buri muturage arashaka kureba umuntu agiye gutora ese azamutumukira!. Rero inyota bafite ni ugutora abazabatumikira neza.

Uyu muhanzi avuga ko yanyuzwe n’uburyo abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bakira indirimbo ze bari mu mwuka. Ati “Nishimiye ukuntu abanyamuryango bakira indirimbo zanjye bari mu mwuka neza neza. Bafite morale idasanzwe, morale noneho irimo n’ubundi bukoryo bwo kubyina basimbuka,”

Avuga ko n’ubwo atabashije kugera hose mu gihugu ariko ngo ibihangano bye byifashishijwe ku rwego rwo hejuru mu bikorwa by’amatora, ibintu ashimira Imana. Ati “Noneho n’ahantu ntageze cyangwa ntaragera muri iyi minsi isigaye indirimbo zanjye nishimira uburyo abanyamuryango bazicuranga hirya no hino nta nahari."

Yunzemo ati: "Ibyo rero ndashimira Imana ikomeje kunsiga amavuta igahera mu mano ikagera mu musatsi. Ku buryo insiga amavuta naho ntari indirimbo zanjye zikajya mu mwuka zigafasha abanyarwanda ari urubyiruko ingeri zose.”

Senderi amaze kuririmbira i Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere;  Kirehe mu Murenge wa Mpanga, Huye mu Murenge wa Huye, Mu karere ka Kicukiro i Gokondo kuri SFB n’i Gahanga, mu ijoro ryakeye yaririmbiye i Ngoma mu Murenge wa Rurenge.

Avuga ko mu bikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite, indirimbo ze nka “Twambariye gutsinda”, “Nzabivuga”, “Twaribohoye” ari indirimbo zifite umuriri ukomeye muri ibi bikorwa byo gushakisha abazajya mu Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda.

Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abahatanira kujya mu Inteko inshingamategeko birakomeje. Aya matora ahatanyemo imitiwe itanu ya Politiki, FPR Inkotanyi n’indi mitwe bifatanyije; PSD, PL, PS Imberankuri ndetse n’ishyaka Green Party. Aya matora kandi arimo abakandida bigenga bane: Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier.

Abahatanira kuba Intumwa za rubanda mu Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda bagira inshingano zirimo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda, gukurikirana ibibazo by’abaturage n’ibindi… 

AMAFOTO:

senderi

abakandida

Aha ni Mukarere ka Kicukiro i Gahanga

Depite

arahamya

Senderi arahamya ko amaze kuririmbira abari hagati ya miliyoni eshatu n'enye mu bikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida Depite

anyuzwe

inkotanyi

Aha ni mu Karere ka Nyarugenge

arishimira

Uyu muhanzi arishimira ko indirimbo ze ziri gucurangwa ahari kubera ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abahatanira kujya mu Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND