RFL
Kigali

Rubavu: Senderi Hit yasusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki no kugira ubwiherero bwiza

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2018 11:49
1


Umuhanzi Senderi Hit yasusurukije abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wizihirijwe mu karere ka Rubavu aho abaturage bakanguriwe kujya bakaraba intoki mu ntambwe umunani (8) kandi birinda no kwituma ku gasozi.



Kuri uyu wa mbere taliki 19 Ugushyingo 2018 ni bwo umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki no kugira ubwiherero bwiza ku rwego rw'igihugu wizihirijwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero aho abaturage bakanguriwe kugira ubuzima buzira umwanda batura ahantu hatunganye habemerera kubaho neza.

Senderi Hit

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe na Senderi Hit

Mu ijambo ry'ikaze umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yibukije abaturage ko bakwiye kubaho mu buzima buzira umuze baba mu nyubako zibemerera kubaho neza ndetse n'ubwiherero busa neza. Byakurikiwe n'igikorwa cyo kwereka abaturage uko bakoresha kandagira ukarabe nk'uko byakozwe na Mukeshimana Beth na Hakizimana Azalias abajyanama b'ubuzima mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu. Muri ibi birori hagaragajwe intambwe umunani (8) zo gukaraba intoki nk'uko ziri.

1.Gukuramo impeta z'imirimbo n'ibindi bishyirwa mu ntoki.

2.Gutosa intoki n'amazi.

3.Gushaka urufuro rw'isabune mu ntoki.

4.Gushima mu ntoki ukoresheje inzara ngo imyanda ivemo

5.Gukura imyanda mu nzara urutoki kurundi kugeza zose zirangiye.

6. Gupyipyinyura intoki zose urutoki ku rundi kugeza intoki icumi (10) zirangiye.

7. Kwiyunyuguza intoki kugeza ubwo wumva zijegera.

8. Kumutsa intoki zacu dukoresheje izuba n'umuyaga.

Umuhanzi Sendeli Hit yatanze ubutumwa ku baturage ba Rubavu aho yababwiye ko bakwiye kuba abaturage beza bagasobanuka muri byose batituma ku gasozi ndetse abaha impano zitandukanye zirimo n'amafaranga yagiye ajugunyira imbaga yiganjemo abakuze yari imukurikiye ubwo yaririmbaga.

Itsinda Mashirika rikina ikinamico naryo ryahawe umwanya ritanga ubutumwa binyuze mu mukino wari wiganjemo ubutumwa bufasha buri wese kwimenya no kumenya akamaro ke mu kugira isuku ye n'iy'umuturanyi we maze umuhanzi Sendeli International Hit nawe asusurutsa abaturage mu ndirimbo za kera bamuziho ndetse n'inshyashya afite harimo n'iyo aherutse gusohora yakoranye Bruce Melody, akaba yatunguwe no kubona abaturage bayizi cyane.

Dr Col Muvunyi Zuberi umuyobozi mukuru w'ubuvuzi muri Minisiteri y'ubuzima wari n'umushyitsi mukuru muri ibi birori yibukije abaturage ko iyo udafite ubuzima bwiza utagira icyo ugeraho. yagize ati"Iyo umuturage abayeho mu buzima butari bwiza bumubangamiye arwaye, ntabwo yishima kandi ntabwo yashobora guteza imbere igihugu cye".

Eric Senderi

Col Dr Mubunyi Zuber umuyobozi mukuru w'ubuvuzi muri Minisiteri y'ubuzima.

Yavuze ko kandi hariho iminsi ibiri itandukanye:Uwo gukaraba intoki wakagombye kuba warabaye taliki 15 Ugushyingo 2018 ariko ugategerezwa guhuzwa nyirizina n'uyu munsi mpuzamahanga wo kugira ubwiherero bwiza, ndetse asaba anashimangira ko abaturage bakagombye kugira isuku bakaraba intoki ndetse banatunga ubwiherero bwiza mu buryo bwo kwirinda indwara mbi nka macinya, impiswi n'izindi.

Muri ibi birori hamuritswe agatabo kagamije kwigisha abaturage uko bakubaka umusarane mwiza uboneye ndetse utunganye kandi wujuje ibisabwa ngo gucukura ibyobo bifite uburebure bwuzuye, gufunga umusarane ndetse no kuwupfundikira.

Umunsi Mpuzamahanga w'ubwihereroUmunsi Mpuzamahanga w'ubwihereroUmunsi Mpuzamahanga w'ubwiherero

Mayor w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ijambo ry'ikaze

Umunsi Mpuzamahanga w'ubwihereroUmunsi Mpuzamahanga w'ubwihereroUmunsi Mpuzamahanga w'ubwiherero

Iyi ni intambwe ya 8 yo kumutsa intoki hakoreshejwe izuba n'umuyaga

AMAFOTO: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com/Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muzima5 years ago
    ariko koko nimumbwire ubwoburiya ibibyose wabikora ukazabivamora?? cyakora wenda dukora nka 4 gusa ariko aha nabo bakabije pe 8 byose eeegooo. cyakora Senderi naterimbere ariko natubwire niba azasubira muri guma guma kbsa





Inyarwanda BACKGROUND